Konti ya Twitter y’uvuga ko ari Faustin Twagiramungu yahagurukije Umuyobozi w’Ishyaka Rwandese Platform for Democracy, RPD, Dr Kayumba Christopher, yamagana ibyo imushinja ko akorana n’ishyaka rya Rwanda National Congress, RNC, ya Kayumba Faustin Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’Epfo. Iyi konti yerura ikavuga ko ari iya Faustin Twagiramungu uzwi nka Rukokoma, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya jenoside, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021 mu masaha ashize, ishinja Dr Kayumba wigeze kwigisha muri Kaminuza y’ u Rwanda gukorana na Kayumba Nyamwasa. Iyi konti yanditsweho ngo ” Amakimbirane nkunda kugirana na Nyamwasa, harimo no kuba yarasabye uwitwa @Ckayumba gushinga ishyaka mu Rwanda RDP kugirango rizakorere mu kwaha kwa rnc.Mbisubiyemo ndanguruye ijwi ntabwo mbishyigikiye.” Dr Kayumba yabyamaganye Uyu muyobozi yagize ati ” Twamenye ko iyi konti @F_Twagiramungu Ntashirayo nk’uruviri rw’igare Nyuma yo kubona ko Dr Kayumba yamaganye ibyo yatangaje, uyu wiyitirira Faustin Twagiramungu yahise atanga ubundi butumwa avuga ko ari gutanga umuburo. Yagize ati ” Banya Rwanda Banyarwandakazi,Nshingiye kuri twitter yanjye ya mugitondo,nshingiye ku magambo Kayumba ambwiye muri DM,ndaburira @Ckayumba n’abanyumva mwese.Iyo rnc yo mu Rwanda ihabwe akato.” Iyi konti si iya Rukokoma BWIZA yarebye ku rukuta rwa Twitter, isanga iyi konti si iya Rukokoma nk’uko bigaragara. Iyi konti y’uvuga ko ari Twagiramungu Faustin yafunguwe muri Mata 2021, ikurikirwa n’abantu 117 igakurikira abantu 83. BWIZA kandi yasanze konti ya nyayo ya Rukokoma yarafunguwe muri Mata 2012 ikaba ikurikirwa n’abantu ibihumbi 13, igakurikira abantu 659. Birumvikana ko hari igikwiriye gukorwa kuri iyi ngingo n’abo bireba. Gusa byaba bitangaje kumva ko Twagiramungu, umwe mu barwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, yamaganye RPD ayiziza ko iri mu kwaha kwa RNC!. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
yitirirwa Twagiramungu ariko atari iye. Abayikoresha nabo turabamenyesha ko ibyo guteranya #Abanyarwanda babireka.Twe muri @RPDRwanda duteza imbere politiki ishingiye ku bitekerezo, urukundo mu Banyarwanda bose n’ukuri. Dushire hamwe twubake.”

6 Responses
Uwiyita Faustin Twagiramungu yashinje Dr Kayumba gukorana na Kayumba Nyamwasa
Abantu bareke amatiku
Uwiyita Faustin Twagiramungu yashinje Dr Kayumba gukorana na Kayumba Nyamwasa
Abantu bareke amatiku
Uwiyita Faustin Twagiramungu yashinje Dr Kayumba gukorana na Kayumba Nyamwasa
Ba Dr Kayumba murakina shahu nibyo mutazi. Iyi ngoma yq Kagame mwiha kugambanira mushobora kuzayicuza mutakiyibonye. Kayumba azananye nabo kwa Habyara uragirango wazongera no gukorora?

Ntashitani nta n’abazimu kayumba na kagame ntabwo umuntu azibagirwa uko barimpaguye abanyaruhengeri gisenyi ni mpunzi muri ex zaire ni muhaguruhe mu rwanye akarengane mureke kujijishwa n’umwanzi bwiza reka messages zanjye zitalbuke urekevgukorera mu kwaha k’ubutegetsi il faut qu’il y ait la libĂ©ritĂ© d’expression