Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ukutavuga rumwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri Mapping Report na Dr Denis Mukwege.

Ku wa 01 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”.

Iyi Raporo ivuga ku bwicanyi ndengakamere n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 1993 na 2003, igashinja u Rwanda kubigiramo uruhare rukomeye.

Ingabo z’u Rwanda zishinjwa kugira uruhare muri ibyo byaha kumwe n’ingabo z’ibindi bihugu umunani, gusa u Rwanda rwakunze guhakana ibikubiye muri iyi raporo ruvuga ko ari ibinyoma, bijyanye n’uko igihe ingabo zarwo zishinjwa gukoreramo ibyaha zari zirajwe ishinga no gucyura impunzi zari zarahahungiye muri RDC no mu bindi bihugu.

Perezida Tshisekedi mu ijoro ryakeye aganira na AFP, yavuze ko inzobere za Loni zakoze Mapping Report zitabogamye, ashimangira ko igihugu cye cyizeye ko umunsi umwe abagizweho ingaruka na biriya byaha bazahabwa ubutabera.

Ati: “Mapping Report yakozwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye. RDC iracyafite icyizere ko abantu bose bazize iryo hohoterwa mu Burasirazuba bw’igihugu bazahabwa ubutabera.”

Perezida Tshisekedi abajijwe niba hari icyo yavuga ku biheruka gutangazwa na Perezida Kagame wabeshyuje ibikubiye muri Mapping Reportko, yavuze ko atagambiriye guteza impaka.

Ati: “Nta mpaka ndi guteza. Ntabwo ngomba gukoresha itangazamakuru kugira ngo nsubize Perezida Kagame. Mfite ubundi buryo, kandi nzabukoresha, kugira ngo tuvugane.”

Umukuru w’Igihugu cya RDC yakomeje avuga ko bibaye byiza Perezida Kagame yatanga ubufasha kugira ngo abishwe bahabwe ubutabera.

Ati: “Ku bwanjye rwose byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe, kuko kugeza ubu nta muntu urahamwa [n’ibyo iyo raporo ivuga], rero birakwiye ko habaho kwemera ubucamanza kuko abo [Kagame] avuga ko ari abere urukiko ni rwo rwabagira abere.”

Perezida Tshisekedi yunzemo ati: “Ndashaka ko amahoro n’umutekano biganza mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bizasaba ubutabera kugira ngo hamenyekane abanyabyaha.”

Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na France 24 na RFI, yari yavuze ko ibirego bishinja ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu byaha byakorewe mu Burasirazuba bwa RDC nta shingiro bifite, kuko ‘Mapping Report’ yabikwirakwije idafututse ubwayo, ndetse yagiweho impaka inshuro nyinshi.

Ati: “Nk’uko ubizi, Mapping Report yagiweho impaka cyane kandi yamaganwa n’abantu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu by’ibituranyi. Yavanzwe n’inyungu za politiki cyane ku mpamvu zitoroshye kuzisobanura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Dr Dennis Mukwege wakunze gushyira mu majwi ingabo za RDF azishinja kugira uruhare mu bwicanyi, ari umwe mu bikoresho byo gukwirakwiza ibyo bitekerezo kuko ari umuntu ufite ijwi ryumvwa na benshi, nyuma yo guhabwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

Ati: “Hari ibintu byakabirijwe, birazanwa, ndatekereza ko Mukwege yagizwe igikoresho cy’abo bantu tutabona, yahawe igihembo cya Nobel kugira ngo abwirwe ibyo avuga bizagira ingaruka ku bitekerezo by’abantu. Ariko [iyo raporo] ntiyumvikanyweho, kandi yaramaganywe cyane.”

Perezida Kagame yakomeje asobanura ko n’ubwo ‘Mapping Report’ ari yo yamenyekanye cyane, ariko hari n’izindi raporo zamaganye ibiyikubiyemo.

Bitandukanye n’ibyatangajwe na Perezida Kagame, Perezida Tshisekedi we asanga Dr Denis Mukwege ari ishema kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Dr Denis Mukwege ni ishema ry’igihugu. Afite urukundo rwanjye rwose kandi turashima akazi akorera abarenganyijwe.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
    Abategetsi bacu sibo bacamanza. Nibareke abashinzwe ubutabera basuzume ibyabaye muri Mapping Report. Ni iyihe raporo ivuguruza iyo report binyuze mu nzira zemewe? Ari Tchisekedi ari Kagame, ntawe ukwiye kwivanga mu butabera. Ahubwo bombi bagombye gushyigikira kurenganura abarengana. Ninde wakwumvako amahanga yajya kwica inzirakarengane i Kisangani kandi nta mpamvu n’imwe yemerera abo banyamahanga baharwanira kuba bari kuri ubwo butaka maze ngo abarokotse batahabwa ubutabera? Muri make, numvako uko twanga upfobya jenoside yakorewe abatutsi, bikatubabaza, dukwiye kwumvako umuntu wapfobya ubwicanyi bwakorewe abanyekongo aba ababaza abanyekongo. Twirinde rero gutoneka abandi! Uko biri kose, imanza zizaba kandi abagize nabi bazabihanirwa naho abere bezwe.

    1. Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
      Ariko twe iteka nuguhakana nkaya theatre ya ba Mukeshabatware!? Iyo hari uvuze nabi jenocide yakorewe abatutsi twese nk’ abanyarwanda duhagurukira rimwe tukamurwanya! Niba twubaha ubutabera abayobozi bacu baretse tukareba icyo ubutabera buzemeza. naho izo reports zihinyuza iyakozwe na l’ ONI ese zo zakozwe nizihe mpuguke?!

    2. Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege

  3. Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
    Iyo Report ivuga ko ibyaha byakorewe muli RDC bishobora kwitwa “genocide”,urukiko nirubyemeza.Abarwanya Mapping Report,nibareke hajyeho URUKIKO rwa UN.
    He kugira upfobya iriya Report kubera gutinya ko yakerekana “akali imurore”.

  4. Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
    Iyo Report ivuga ko ibyaha byakorewe muli RDC bishobora kwitwa “genocide”,urukiko nirubyemeza.Abarwanya Mapping Report,nibareke hajyeho URUKIKO rwa UN.
    He kugira upfobya iriya Report kubera gutinya ko yakerekana “akali imurore”.

  5. Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
    IYISI MANA ITEYE AKAGA

  6. Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
    IYISI MANA ITEYE AKAGA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *