Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagumijwe uko byari bimeze nubwo byiyongereyeho 17%

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kiratangaza ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutseho 17%, ibiciro mu rwanda biguma uko byari bimeze. Kubw’ibyo, igiciro cya lisansi mu Rwanda ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,088 kuri litiro, mu gihe icya mazutu kitagomba kurenza 1,054 nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri […]
Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda

Saa tatu n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni ho umupasiteri witwa Bisimwa DieudonnĂ© ufite urusengero rwa Betaniya mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yafatiwe mu muhanda wo mu mujyi wa Rusizi munsi ya Gare abagenzi bategeramo imodoka, n’inzego z’umutekano zimushinja amakosa 6 arimo gukoranya abantu mu buryo butubahirije amabwiriza yo […]
Paris: Hatangiye urundi rubanza ruregwamo Nicolas Sarkozy ku cyaha gishya
Urubanza rushya rw’uwahoze ari perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rwatangiriye i Paris, ariko uyu wahoze ari umuyobozi utavugwaho rumwe ntabwo yari ari mu rukiko. Sarkozy akurikiranyweho kuba yarateye inkunga mu buryo butemewe n’amategeko kwiyamamaza kwe ashaka kongera gutorwa mu mwaka wa 2012. Uru rubanza ruje nyuma y’ibyumweru bike uwahoze ari perezida ahamwe n’ibyaha bya ruswa […]
Burundi: Pierre Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu
Inteko ishinga amategeko y’u Burundi kuri uyu wa Kane, yatoye umushinga w’itegeko rigira Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu. Ni igikorwa cyahuriranye no kwimura itariki u Burundi bwizihirizagaho Umunsi wo Gukunda Igihugu, wavanwe ku itariki ya 08 Nyakanga ushyirwa ku ya 07 Kamena, umunsi Perezida Nkurunziza yapfiriyeho. Abadepite […]
Nigeria: Umuyobozi wa Boko Haram yakomerekeye mu mirwano yabahuje na Islamic State
Umuyobozi w’umutwe wa Boko Haram, Abubakar Shekau, yakomerekeye mu mirwano ikomeye abarwanyi be banga ko afatwa mpiri n’umutwe batavuga rumwe ushamikiye kuri Islamic State, mu majyaruguru ya Nigeria, nk’uko amakuru aturuka mu bantu begereye inzego z’ubutasi agera kuri AFP abyemeza. Nyuma y’imirwano yabahuje n’abarwanyi b’ishami rya Islamic State, ryo muri Afurika y’uburengerazuba (ISWAP, ngo Abubakar […]
Abaturage bari kwicwa nabi||Bahitamo kurara hanze|| Intandaro y’intambara ya Israel na Palestine
Col Tom Byabagamba yagabanyirijwe igifungo ku cyaha cy’ubujura
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, rwakatiye igifungo cy’umwaka umwe Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu, nyuma yo kongera kumuhamya icyaha cy’ubujura. Ni nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura bwa terefoni. Ni icyemezo Col Byabagamba yajuririye, asaba hakwiye kugaragazwa umuntu yibye […]
Impamvu udashaka umugore ni uko uryama mu mashuka y’umweru- Kabarebe abwira Gashumba
Umunyamideli, ikimenyabose n’umushabitsi, Doreen Kabarebe avuga ko Frank Gashumba na we w’ikimenyabose atarashaka undi mugore kuko arara mu mashuka y’umweru. Aganira na Galaxy FM, Kabarebe yavuze ko amakuru y’uko yaba ari mu rukundo na Gashumba, se w’ikimenyabose, Sheila Carol Gashumba. Gashumba nta mukunzi aragira kuva yatandukana na nyina wa Sheila, ingingo ituma bikekwa ko yaba […]
RDC: Biravugwa ko Imbonerakure zaba ziri gufatanya na Gumino kurwanya Mai-Mai na Red-Tabara
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri uyu wa Gatatu hadutse imirwano yahuje agatsiko k’insoresore zo mu ishyaka CNDD-FDD zizwi nk’Imbonerakure bivugwa ko zifite ibirindiro muri Gurupoma ya Lemera, ndetse n’inyeshyamba za Mai-Mai Ilunga zikorana bya hafi n’inyeshyamba za Red-Tabara z’Abarundi. Imbonerakure ngo zaba ziri gufatanya n’umutwe w’Aabanyamulenge uzwi nka Gumino […]
Uganda igiye kubaka umuhanda ujya mu Burundi unyuze Tanzania mu rwego rwo ‘kwirinda u Rwanda’
Umunyamakuru wa Televiziyo ya NBS muri Uganda, Canary Mugume atangaza ko hari gahunda ya Uganda yo kubaka umuhanda uva muri icyo gihugu, ukagera i Bujumbura unyuze muri Tanzania mu rwego rwo kwirinda gukomeza guhura n’ingorane zo kunyura mu Rwanda. Mugume, umwe mu banyamakuru bubashywe muri iki gihugu kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, yazindutse yandika […]
Hamenyekanye igihe Rayon Sports na APR FC zizesuranira muri Shampiyona
Tombora yerekana uko amakipe 8 yarenze imikino y’amatsinda agomba gukina, yasize hamenyekanye uko amakipe yose azahura kuva ku Cyumweru. Ni tombola yabanjirijwe n’impaka ndende z’abayobozi b’amakipe kuko hazaba umukino umwe(ntawo kwishyura), bifuzaga ko imikino yazakinirwa ku kibuga kitagize ikipe kibogamiyeho(terrain neutre). Kuko buri kipe izakina imikino 7, byabaye ngombwa ko buri kipe izakira imikino 3 […]
Cote d’Ivoire: Hatangiye urubanza rwa Soro uregwa gushaka guhirika Perezida Ouattara
Guillaume Soro, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire, ndetse wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, kuri uyu wa Gatatu hatangiye urubanza aregwamo, adahari, ibyaha byo kugambanira guhirika Perezida Alassane Ouattara. Urubanza rwatangiye ari umuriro abunganira Soro bashimangira ko bakeneye igihe kinini cyo gusuzuma ibimenyetso bivugwa kuri Soro n’abandi 19 baregwa muri uru rubanza. Kubera iyo mpamvu, […]
Rihanna mu rukundo
Umuraperi w’Umunyamerika ASAP Rocky yatangaje ko ari mu mubano w’urukundo n’umuririmbyi Rihanna. Mu kiganiro n’ikinyamakuru GQ, uyu muraperi yavuze ko Rihanna ari “urukundo rw’ubuzima bwanjye”. Ibihuha ku kuba aba bahanzi b’ibyamamare baba barimo kureshyanya byatangiye mu ntangiriro ya 2013, ubwo uwo muraperi yashyigikiraga Rihanna mu bitaramo bizwi nka Diamonds World Tour yakoreye mu bice bitandukanye […]
Urusasu rw’Abanyarwanda rutandukanye n’urw’Abakongomani_Mukandutiye wa FLN
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021, Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya umupaka, rwumvise ubwiregure bw’abahoze ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Urubanza rwatangiye humvwa ubwiregure bwa Angelina Mukandutiye, umugore umwe rukumbi uri mu baregwa, uyu akaba yari ashinzwe kwinjiza ab’igitsinagore muri uyu mutwe nk’uko ubwe yabyemereye urukiko. […]
Pour la première fois au Rwanda, des services de transplantation rénale seront bientôt lancés
L’hĂ´pital King Faisal a annoncĂ© son intention d’offrir des services avancĂ©s de traitement des reins, y compris la transplantation rĂ©nale, ce qui en fait le premier hĂ´pital Ă introduire la pratique dans le pays. Cette dĂ©cision a Ă©tĂ© rĂ©vĂ©lĂ©e mercredi par le directeur gĂ©nĂ©ral adjoint de l’hĂ´pital, le Dr Egdar Kalimba, alors qu’il s’adressait aux […]
Perezida Kagame n’ubu ntarumva impamvu yafungiwe mu Bufaransa_Gen. Varret

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abasirikare bari mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye i Paris aho aherereye ubu ngubu. Muri aba basirikare harimo General Jean-Varret w’imyaka 86 y’amavuko, kuva mu 1990 kugeza mu 1993 akaba yari ashinzwe ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u […]
France: Minisitiri w’umutekano yatunguranye yifatanya n’abigaragambyaga imbere y’inteko

Minisitiri w’umutekano w’u Bufaransa, GĂ©rald Darmanin, kuri uyu wa Gatatu yavugirijwe induru ku rundi ruhande arashimagizwa ubwo yatunguranaga akifatanya n’abari mu myigaragambyo yabereye imbere y’inteko ishinga amategeko isaba ibihano bikomeye ku bitero bikomeje kwibasira abapolisi. Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu bagera mu 35,000, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za politiki, yadutse I Paris, nyuma y’ibyumweru bibiri […]
Bwa mbere mu Rwanda hagiye kujya hatangirwa serivisi zo guhinduranya impyiko
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje gahunda yo gutanga serivisi zinoze zo kuvura impyiko, harimo no guhinduranya impyiko, bikaba ibitaro bya mbere byatangije iyi mikorere mu gihugu. Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara n’umuyobozi mukuru w’ibitaro Dr. Egdar Kalimba, kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yari aherekeje Prof. Miliard Derbew, umuyobozi mukuru w’ibitaro. Kalimba yavuze ko iki […]
Dore izindi mpamvu zaba zaratumye inama ya CHOGM isubikwa
Ku itariki ya 7 Gicurasi 2021, nibwo ku nshuro ya kabiri inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth, CHOGM, yagombaga kubera i Kigali yasubitwe, bitewe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gusa ubu haravugwa izindi mpamvu ziyongeraho. Uretse Coronavirus, CHOGM ngo yaba yarasubitswe nyuma y’ibiganiro Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bwagiranye n’ibihugu binyamuryango bya Commonwealth, bikaza kugaragara ko byinshi bidafite […]
Tshisekedi ntavuga rumwe na Perezida Kagame kuri Mapping Report na Dr Mukwege
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ukutavuga rumwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri Mapping Report na Dr Denis Mukwege. Ku wa 01 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga ya raporo yiswe “Mapping Report”. Iyi […]
RDC: Inzego z’umutekano zataye muri yombi Abanyarwanda 19 biganjemo abana
Abanyarwanda 19 kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Gicurasi bafashwe n’inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri teritwari ya Nyiragongo binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni umugabo umwe, abagore 4 n’abana 14 bafatiwe mu gace ka Chabwato, muri Gurupoma ya Kibati nk’uko byemezwa na sosiyete sivile yo muri iki gice, […]
Ndabona warahindutse- Bimwe mu byabwiwe Perezida Kagame mu kiganiro n’abajenerali b’Abafaransa
Mu kiganiro giheruka guhuza Perezida Kagame n’abahoze bayobora ingabo z’u Bufaransa hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 zari mu Rwanda, harimo ko umwe mu bari bakirimo, Yannick GĂ©rard wahoze ahagarariye u Bufaransa i Kampala yabwiye Perezida Kagame ko abona yarahindutse. Prof Vincent Duclert wakoze Raporo yerekanye uruhare rw’ u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri […]
Perezida Museveni arasubira muri Tanzania
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, biravugwa ko kuri uyu wa 20 Gicurasi 2021 asubira muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania. Amakuru aturuka muri ibi bihugu byombi avuga ko Perezida Museveni ajya muri Tanzania gusinya amasezerano ya nyuma yo gushyira mu bikorwa umushinga w’ihombo ritwara ibikomoka kuri peteroli rihuza ibihugu byombi. Iri hombo […]
Rubavu: Barashinja Koperative CEMINYAKI kwitwaza ingufu za gisirikare ikabahohotera
Abaturage batuye hafi y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cyo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, barashinja Koperative CEMINYAKI igicukuramo amabuye y’agaciro kwitwaza ingufu za gisirikare ifite ikabahohotera. Ihohotera aba baturage bataka rishingiye ku kuba bashinja iriya Koperative gukoresha ingufu ikabangiririza imitungo itabahaye ingurane, abandi bakayishinja kubashimutira abantu. Hakizimana Gaspard uri mu baturage bavuga ko […]
Ingabo za Uganda zaba zamaze kugera mu burasirazuba bwa RDC
Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko ingabo z’iki gihugu zamaze kugera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho zagiye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imazeyo igihe. Igitangazamakuru Nile Post kivuga ko amakuru yizewe gifite ari uko izi ngabo “zitazwi umubare” zoherejwe mu bice bya: Kasindi, Butembo na Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru […]
Musanze: Akurikiranweho gushaka kwica umugore we amuziza 50,000Frw
Ku italiki ya 18 Gicurasi 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo umugabo ukomoka mu Karere ka Gakenke washatse kwica k’ubushake umugore we amujijije amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Ibikorwa ukekwaho icyaha akurikiranweho yabikoze ku italiki ya 11/04/2021 ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo abikorera mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, […]
Umuhungu wa Gen Wilson Irategeka yakoze ku mutima urukiko
Mu Rwanda uno munsi urukiko ruburanisha imanza z’iterabwoba n’izambukiranya imipaka rwakomeje kumva abaregwa mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be baregwa ibyaha birimo iterabwoba. Batatu bireguye kuwa 19 Gicurasi 2021 bemeye ko babaye abarwanyi mu mutwe wa FLN ariko bashimangira ko binjiye mu gisirikare ku gahato. Ndagijimana Jean ChrĂ©tien w’imyaka 24, ni umuhungu wa […]