Mu gihe u Rwanda n’ u Bufaransa bari mu nzira nziza yo kunoza umubano, hari abavuga ko ikibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana cyirengegijwe n’impande zombi. Nyuma y’ibyegeranyo byateguwe mu gucukumbura ukuri ku ruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Raporo Duclert) n’iy’ u Rwanda (Raporo Muse) abayobozi b’ibihugu byombi bamaze kugaragaza ko bashimishijwe n’ibikubiye muri ibyo byegeranyo. Muri iki cyumweru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yahamahajwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron. Ubufaransa nabwo bumaze gutangaza ko Perezida Macron azasura u Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2021. Hari ikibazo cyirengagijwe Ariko ababikurikiranira hafi, baravuga ko abanyapolitiki b’ibyo bihugu birengagiza ikibazo gikomeye cy’uwahanuye indege ya Perezida Habyarimana ubu kiri mu rukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa. Kuri iyi ngingo, mu bizwi na rubanda ko byaganiriweho, nta ngingo y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana yagarutsweho n’impande zombi ziri kunoza umubano muri iki gihe. Abatanze icyo kirego bakomeje kuvuga ko iyo ndege yahanuwe na RPA, ingingo u Rwanda rwakunze guhakana. Raporo zimwe zatunze agatoki intangondwa z’Abahutu ko ari zo zayihanuye. Ni ingingo irimo impaka nyinshi. Umunyamategeko Phillipe Meilhac, umwunganizi w’abarega, yabwiye BBC ko bafitiye icyizere ubucamanza bwo mu Bafaransa. Yavuze ngo “Ubucamanza bw’Ubufaransa bwari bwategetse ko uru rubanza barureka gusa twarujyanye mu rukiko rusesa imanza.” Meilhac avuga ko bafite ibimenyetso ko uru rubanza ruri gukurikiranwa ndetse ngo ibimenyetso bishinja birahari kandi ngo n’Urukiko Mpuzamahanga (ICC) rushobora kuzabyinjiramo. Avuga ko muri iki gihe u Rwanda n’ u Bufaransa bigana mu nzira yo kubana neza hari abashobora gushaka kwirengagiza urubanza gusa ngo ” Mu gihugu cyacu tugendera ku mategeko.” Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Hari abavuga ko ikibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana cyirengagijwe
Ibyiwacu, n’amayobera’ twongere twamagane abafransa, kuko abazungu bose, n’injyarya, ( barashaka kutinjiramo neza ngo Baturangize, badufiriye inzika yabapilote babo twishe, kandi natwe twibagirwa vuba, 2011,kadafi, Bamwishe nk’imbeba! Africa twese tuzi neza umubano w’Akadasohoka wabo na, libye, na frnc.

Ikibazo cy’indege ya Habyarimana kiroroshye cyane.UN izashyireho Inquiry Committee,igizwe n’ibihugu byinshi,harimo:Rwanda,France,Burundi,etc…Rwose bazamenya uwayihanuye nta kabuza.Rwanda na Burundi nibo bakwiye gusaba iyo Inquiry.Kuki batabikora???

NTANCHUTIYUMUZUNGU,UMUSAZA,ABYITONDEREPE!
Hari abavuga ko ikibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana cyirengagijwe
NTANCHUTIYUMUZUNGU,UMUSAZA,ABYITONDEREPE!