Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col Floribert Biyereke avuga ko hakiri kare kuba bagira icyo batangaza ku byatangajwe n’Ingabo z’ u Rwanda (RDF) ko hari abarwanyi bo muri FLN baturutse mu Burundi, bakagaba ibitero mu Karere ka Rusizi mu Bweyeye. Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ahagana saa tatu z’ijoro ku cyumweru abarwanyi b’umutwe wa FLN bateye agace ka Bweyeye mu karere ka Rusizi baturutse mu ishyamba ku ruhande rw’u Burundi muri komine Mabayi. WASOMA: https://bwiza.com/?Abarwanyi-ba-FLN-bateye-u-Rwanda-2-bishwe Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yabwiye BBC ngo ” Ntacyo yahita atangaza ako kanya kuri ayo makuru yari agitangazwa n’uruhande rw’u Rwanda.” Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko abateye basubijwe inyuma bakambuka umugezi wa Ruhwa utandukanya Mabayi mu Burundi na Bweyeye mu Rwanda, “basubira mu ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.” Forces de LibĂ©ration National (FLN) ni umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, impuzamashyaka MRCD – Ubumwe mu 2018 na 2019 yavuze ko uwo mutwe ari ishami rya gisirikare ryawo. Mu kwezi kwa 11/2019 muri utu duce twa Mabayi na Bweyeye hagati y’iminsi umunani habaye ibitero bibiri ‘bikomeye’ byibasiye ibirindiro by’ingabo z’ibihugu byombi biri hafi y’umupaka. U Rwanda rwashinje u Burundi gufasha umutwe wa FLN naho u Burundi bushinja u Rwanda gufasha RED—Tabara. Buri ruhande ntirwemera ibirego rushinjwa. Iki gitero kivuzwe n’uruhande rw’u Rwanda mugihe hashize iminsi hari umuhate uboneka w’abategetsi b’impande zombi wo kongera kubanisha ibihugu bakuriye neza, umubano wabaye mubi kuva mu 2015. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Perezida Kagame mumumbwirire\\Rwabaye umuti ku njiji\mfite amakuru ko Nahimana amerewe nabi-Assouman
youtube.com

10 Responses
Ntacyo nahita ntangaza- Col. Biyereke ku gitero cya FLN mu Bweyeye
Bazarinda bashirira mumashyamba bihisha hisha ariko umunsi bagabye igitero muburyo bumwe cg ubundi mbabwiyeko bazabona isomo rihagije, ndetse ikaba arinaryo herezo ryabo.hamwe nababashyigikiye

FNL nihame hamwe ishirire kurusasu maze abayishyigikiye bakorwe isoni.Amaraso bamennye Nyabimata azabagaruka.RDF iri maso.

Iyi ngo FLN nihame hamwe ishirire kurusasu maze abayishyigikiye bakorwe isoni. Barabeshya amaraso y’inzirakarengane bamennye Nyabimata azabagaruka. Bamenye ko RDF iri maso.

Mwibeshya isi abo basore bari mĂ» Rwanda cyangugu na gikongoro mwikwiyenza ku Burundi ni murangize ikibazo kiri hagati y’abanyarda bagomba gusubira i wabo niba fpr yaraje n’intwaro ntagitangaza kirimo fln nayo niz