Kurerana nawe mu myaka mirongo ishize ni umugisha_ Jeannette Kagame abwira Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, avuga ko kuba yarareranye na Perezida Kagame abo babyaranye none bakaba bafatanyije urugendo rwo guhinduka ba sogokuru ari umugisha ukomeye.

Ni ibikubiye mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye Umukuru w’Igihugu, mu rwego rwo kumwifuruza Umunsi mwiza w’abapapa wizihizwa kuri iyi tariki ya 20 Kamena.

Abinyujije kuri Twitter ye yagize ati: “Ndagushimira byimazeho ku bwo kuba icyitegererezo n’umupapa mwiza uri we. Kurerana na we mu myaka mirongo ishize no gufatanya na we urugendo rwo kuba ba sogokuru Paul Kagame, ni umugisha. Nta magambo nyayo yabisobanura.”

Perezida Kagame na Madamu we basanzwe bafitanye abana bane, barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame Wikipedia ivuga ko afite imyaka 31 y’amavuko, ubuheta bwabo bukaba Ingabire Ange Kagame w’imyaka uzuzuza imyaka 28 ku wa 08 Nzeri uyu mwaka, Ian Kagame na bucura bwabo Brian Kagame.

Umuryango wa Perezida Kagame kandi ufite umwuzukuru umwe w’umukobwa wavutse muri Nyakanga 2020 kuri Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.

Madamu Jeannette Kagame yifurije umufasha we Umunsi mwiza w’abapapa, nyuma ya Ange Kagame na we wamugeneye ubutumwa nka buriya yifashishije urubuga rwe rwa Twitter.

Ati: “Umunsi mwiza w’abapapa ku mugabo nakunze bwa mbere mu buzima. Warakoze ku bw’amahirwe yo kuba umubyeyi w’umukobwa ufite ishema. Uri sogokuru mwiza cyane. Ndagukunda.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Kurerana nawe mu myaka mirongo ishize ni umugisha_ Jeannette Kagame abwira Perezida Kagame
    Ndabakunda cyane

  2. Kurerana nawe mu myaka mirongo ishize ni umugisha_ Jeannette Kagame abwira Perezida Kagame
    Ndabakunda cyane

  3. Kurerana nawe mu myaka mirongo ishize ni umugisha_ Jeannette Kagame abwira Perezida Kagame
    Inama nagira abategetsi ni “uguceceka” mu gihe bishoboka! Haba hari abantu bagiriwe nabi ku ngoma zabo kandi nabo bakaba bifuzaga kuba mu mudendezo abo bategetsi barimo.

  4. Kurerana nawe mu myaka mirongo ishize ni umugisha_ Jeannette Kagame abwira Perezida Kagame
    Inama nagira abategetsi ni “uguceceka” mu gihe bishoboka! Haba hari abantu bagiriwe nabi ku ngoma zabo kandi nabo bakaba bifuzaga kuba mu mudendezo abo bategetsi barimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *