Ifoto yerekana umusirikare w’u Rwanda afatanyije gucunga umutekano n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatashye imitima ya benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ni ifoto yafashwe n’umunyamakuru wa Kigali Today ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena, ikaba yarafatiwe i Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Kuri iyi foto yakunzwe n’abatari bake umusirikare w’u Rwanda wo mu mutwe w’abarinda Umukuru w’Igihugu, agaragara ahagaze hafi y’uwa RDC na we wo mu mutwe w’abarinda Tshisekedi bombi bacunze umutekano.
Ni nyuma y’uko Perezida FĂ©lix Tshisekedi yari amaze kwinjira mu Rwanda, aho yahise yakirwa na mugenzi we Paul Kagame bakerekeza kuri Serena Hotel aho bombi bagiraniye ibiganiro, Mbere yo gusura uduce twibasiwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku mugoroba w’itariki ya 22 Gicurasi.
Indi foto yafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekana nanone umusirikare w’u Rwanda n’uwa RDC bitegeye ikiyaga cya Kivu, bacungiye umutekano Perezida Kagame na Tshisekedi bari bahuriye muri Serena Hotel i Goma.
Amashusho yafashwe yerekana aba basirikare bombi basuhuzanya mbere yo gutangira inshingano zabo.
Bivuze ko icyagombaga guturuka mu Kivu kigambiriye kugirira nabi Kagame cyangwa Tshisekedi, aba basirikare bombi bari gufatanya kugihashya.
Abenshi mu bavuze kuri iriya foto y’imbonekarimwe bahurije ku kuba ishimangira ko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ntamakemwa, nyuma y’imyaka myinshi ibihugu byombi bidacana uwaka.
Uwitwa Dario Merlo Kasuku kuri Twitter avuga kuri iriya foto yagize ati: “Nyuma y’umwuka mubi wo mu myaka 30 ishize, iyi foto n’ikimenyetso cy’icyizere cy’amahoro.”
Harz Benga we yagize ati: “Nimureke twishime basore ba Congo n’u Rwanda. Si ubwa mbere abasirikare bacu begeranye cyane mu buryo bwuje amahoro nk’ubu ngubu! Twanagize ibikorwa byinshi duhuriyeho mu gihe cyashize. U Rwanda buri gihe ruzahora ari umuturanyi wacu. Amahoro! Ikaze iwacu Paul Kagame.”
Uwitwa Patrick Makanga na we avuga kuri iriya foto yavuze ko igaragaza umubano mwiza n’ubwubahane buri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati: “Ndashima uguturana neza kandi kurimo ubwubahane hagati y’abaturanyi. Nyuma y’imyaka ibarirwa mu binyacumi y’amakimbirane atagira inyungu, igihe kirageze ngo dipolomasi itsinde!”
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakunze kurangwa n’ubwumvikane buke ahanini bushingiye ku mateka y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu i Goma nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe yahagiriye, yashimangiye ko nta gihugu hagati y’u Rwanda na RDC cyagira amahoro ikindi kitayafite.
Ati: “Twembi twemeranya ko ibura ry’umutekano n’amahoro n’umutekano muke, ridashobora kuba ibintu bya karande mu bihugu byacu. Ntabwo bikwiye kuba ibintu twemera ko twabana nabyo mpaka nk’uburyo busanzwe bwo kubaho mu buzima bwacu.”
Perezida Kagame wakomozaga ku bufasha u Rwanda rwemereye RDC mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yugarije Uburasirazuba bwayo, yavuze ko u Rwanda ko ruzatanga umusanzu warwo mu gukemura ikibazo cy’iruya mitwe.
Ati: “U Rwanda rwiteguye gufatanya na RDC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo […] ku ruhande rwacu turiteguye mu buryo ubwo aribwo bugamije gukemura ikibazo.”




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



8 Responses
Ifoto y’umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FAFDC yatashye imitima ya benshi
Nyamara abakongomani ntibazibagirwa intambara ya Kisangani!
Ifoto y’umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FAFDC yatashye imitima ya benshi
Nyamara abakongomani ntibazibagirwa intambara ya Kisangani!
Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)
Uwo muri Congo kombona arenze!ariko uwo murwanda afite imbunda irenze
Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)
Uwo muri Congo kombona arenze!ariko uwo murwanda afite imbunda irenze
Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)
Dukumbuye CPGL n’igifaransa byarangaga umubano mwiza!
Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)
Dukumbuye CPGL n’igifaransa byarangaga umubano mwiza!
Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)
Ko mbona umwe ari umuzungu!
Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)
Ko mbona umwe ari umuzungu!