Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)

Ifoto yerekana umusirikare w’u Rwanda afatanyije gucunga umutekano n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatashye imitima ya benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yafashwe n’umunyamakuru wa Kigali Today ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena, ikaba yarafatiwe i Gisenyi mu karere ka Rubavu. Kuri iyi foto yakunzwe n’abatari bake umusirikare w’u Rwanda wo mu […]
Messager Ngozi yegukanye igikombe cyiyitiriwe Nkurunziza, igishyikirizwa na Ndayishimiye (Amafoto)

Ikipe ya Le Messager Ngozi y’i Burundi yegukanye igikombe cy’irushanwa ryitiriwe Pierre Nkurunziza wahoze ari kiriya gihugu, nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Frambeau du Centre ibitego 2-1. Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Nkurunziza Peace Park Complex i Makamba. Ibitego byombi byatsinzwe na rutahizamu Raoul Vyamungu byari bihagije ngo Le Messager Ngozi […]
Tour de France: Umufana yateje impanuka ikomeye yatumye igikundi cyose kigwa
Umufana wari ufite icyapa warebaga isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cy’u Bufaransa (Tour de France) kuri uyu wa Gatandatu yateje impanuka yatumye abakinnyi bose bari bari mu gikundi bagwa. Ni impanuka yatewe no kuba uriya mufana wasaga n’uwarangaye yashakaga kwifotoza, mbere y’uko umwe mu bakinnyi basiganwaga agonga icyapa yari afite mu ntoki agahita agwa. Bijyanye n’uko […]
Perezida Kagame na Tshisekedi basuye ab’i Kibati bakozweho n’iruka rya Nyiragongo (Amafoto)

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame wagiriye uruzinduko muri Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi, basuye abaturage bo mu gace ka Kibati bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga rya Nyiragongo. Saa saba na 15 zo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Perezida Kagame yari ageze ku mupaka wa La Corniche, yakirwa na mugenzi […]
H. VĂ©drine arasabwa kwegura ku buyobozi bwa Rencontres d ‘Arles kubera ibyo yavuze kuri jenoside
Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Hubert VĂ©drine, yabaye intandaro y’impaka za ngo turwane nyuma y’amagambo yatangaje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho abahanga mu by’amateka n’abahanzi basaba ko yakwegura mu nama y’ubuyobozi ya rimwe mu maserukiramuco manini y’amafoto ku isi, (festivals de photographie) izwi nka Rencontres d ‘ Arles. Iri serukiramuco rizabera […]
Nta bwoba mfite ko Karasira yapfa-umwunganizi we
Umwe mu banyamategeko ba Aimable Karasira, Me Evode Kayitana, avuga ko umukiliya we nta bwoba afite ko yapfa nyuma y’amakuru ko, yanduye Coronavirus. Karasira yagombaga kugezwa imbere y’ubucamanza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa Gatandatu, ariko ntibyabaye kubera ikibazo cy’uburwayi. Ku mbuga nkoranyambaga rero hari amakuru ari gucicikana avuga ko Karasira arwaye coronavirus kandi […]
VIDEO: Dr Kayumba asanga ubuhezanguni ku mbuga nkoranyamba bukabije Iby’Ishyaka rye rimaze amezi rishinzwe
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Ntituri inshike dufite perezida Kagame: Intwaza zo mu mpinga nzima ya Rusizi

Intwaza 39 ziba mu rugo rw’Impinganzima ya Rusizi,zigizwe n’abakecuru 30 n’abasaza 9, zivuga ko zishimira cyane perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bazisubije agaciro zari zarambuwe n’abazihekuye muri Jenoside yakorewe abatutsi zigasigara iheruheru ku bantu n’ibintu, aho zemeza ko n’ubwo mbere bazitaga inshike, iryo zina perezida Kagame yarizikuyeho azisubiza kumva zishimiye kubaho,aho zimwe zemeza ko […]
Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we Felix Tshisekedi mu Mujyi wa Goma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasesekaye mu Mujyi wa Goma, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa saba, aho agiye kwishyura mugenzi we, Felix Tshisekedi wari mu Mujyi wa Rubavu, kuri uyu wa Gatanu. Nk’uko byagenze kuri uyu wa Gatanu, Perezida Tshisekedi nawe akaba yagiye mu imodoka imwe […]
Belarusse: Umunyamakuru wafashwe akuwe mu ndege yarekuwe nyuma y’igihe gito yemeye ibyaha

Umunyamakuru, Roman Protasevich utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Belarusse wafashwe akuwe mu ndege ya Ryanair yahatiwe kugwa ku kibuga cy’indege cya Minsk, yemerewe gusohoka aho yari afungiye mu rugo nyuma y’ibyumweru bike yihannye ku kuri televiziyo ya Leta akemera ko yakoze ibyaha. Iyi ndege yahatiwe kugwa n’indege z’intamba ra za Belarusse yari ivuye Athens mu Bugiriki […]
Burundi: Ngo ubwicanyi bwo muri 72 ni Jenoside yakorewe Abahutu, abandi ngo ubwo muri 93 n’iyakorewe Abatutsi
Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Kamena 2021 yemeje ku mugaragaro ko Leta y’u Burundi ifata ubwicanyi bwo mu 1972 nka Jenoside yakorewe Abahutu. Ni mu kiganiro abavugizi b’inzego za leta harimo n’uw’umukuru w’igihugu bahaye itangazamakuru mu Ntara ya Makamba mu majyepfo y’u Burundi, aho uyu muvugizi wa […]
Sadate yasubije abakomeje gusaba ko Rayon Sports yasubizwa ‘ba nyirayo’
Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabye abafana ba Rayon Sports ko bibaye byiza basaba abo bita ba nyir’iriya kipe gushinga amakipe yabo, aho kwirirwa banenga ubuyobozi bwayo. Sadate yatangaje aya magambo nyuma y’ubutumwa bwinshi aba-Rayon bakomeje gutambutsa basaba Komite nyobozi y’iriya kipe kwegura. Umujinya n’uburakari by’abafana ba Rayon Sports byatangiye kugaragara ubwo […]
U Burusiya buti ubutaha tuzarasa ubwato bwanyu, Gen Sir Carter nawe ati ikosa rito rizateza intambara yeruye
U Burusiya bwaburiye u Bwongereza kuri uyu wa Kane ushize bububwira ko ubutaha buzarasa ubwato bwabwo nibwongera gukora ibikorwa by’ubushotoranyi buvogera amazi yabwo mu Nyanja y’Umukara (Black Sea) ku nkengero z’Intara ya Crimea, u Burusiya bwigaruriye buyatse Ukraine mu 2014. U Burusiya bwahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza I Moscow bumuha ubutumwa bwo kwihaniza guverinoma y’igihugu cye […]
Gen Elly Tumwiine yashimangiye ko igihe cya Museveni cyo kuva ku butegetsi kigeze
Abasirikare bakomeye bafashije Yoweri Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda mbere yo kugera ku butegetsi mu 1986, bakomeje kumusaba kuva ku butegetsi ku bw’umutekano wa Uganda w’igihe kirambye. Aba barimo Gen Elly Tumwiine uheruka gutangaza ko ateganya gusaba Museveni kuva ku butegetsi. Ati: “Nimfata inshingano zanjye z’ubujyanama, nzagira inama Kaguta Museveni kwitegura ihererekanya ry’ubutegetsi ryiza […]
RDC: Abasirikare 2 barimo ofisiye barakekwaho kugurisha imbunda ku nyeshyamba
Abasirikare babiri mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo “FARDC” bitabye urukiko rwa gisirikare rwa Ituri kuri uyu wa Gatanu, itariki 25 Kamena, ahatangijwe urubanza bakurikiranwemo icyaha cyo gutakaza intwaro zabo. Umugenzuzi mukuru wa gisirikare, Colonel Joseph Makelele, avuga ko aba basirikare barimo liyetona-koloneli hamwe na Adjudant bakurikiranyweho kubura intwaro. Avugana n’itangazamakuru Col. Makelele […]
Dereck Chauvin yakatiwe imyaka 22.5 azira George Floyd
Dereck Chauvin, umupolisi w’umuzungu wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka 22 n’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwirabura witwa George Floyd. Muri Gicurasi umwaka ushize ni bwo George Floyd yitabye Imana aguye muri Minneapolis ho muri Amerika, nyuma yo gutsikamirwa ku gikanu na Dereck Chauvin mu […]
Kigali: Umugabo yaryamye mu muhanda ngo imodoka zimugonge nyuma yo ‘kurenganywa n’inkiko’ (amafoto)

Amakuru ava ku munyamakuru w’Ijwi rya Amerika (VOA), Eric Bagiruwubusa ni uko uwitwa Twagiramungu Eric nyuma yo kutishimira icyemezo cy’Urukiko yahise aryama mu muhanda ngo imodoka zimugonge. Mu makuru make yasangije abantu kuri Twitter, avuga ko icyateye Twagiramungu kuryama mu muhanda ari uko ashinja ubutabera kubogama. Yagize ubumuga budakira yagiriye mu kazi ku burangare bwa […]
U Rwanda rurikanga kurengerwa n’abarwayi ba Coronavirus
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangaje ko ubwiyongere budasanzwe bw’abarwayi ba COVID19 buteye impungenge, ku buryo ngo ibintu bikomeje ku muvuduko biriho, mu minsi iri imbere hashobora kuvuka ikibazo cya oxygène idahagije ku bayikeneye bose ndetse n’ibitanda bikaba bike. Umuyobozi ushinzwe ibikoresho byo kwa muganga mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Francine Umutesi, avuga ko n’ubwo kugeza […]
Indege ya Perezida wa Colombia yarashwe

Indege ya Kajugujugu yari itwaye umukuru w’igihugu cya Colombia, Iván Duque Márquez, yarashweho amasasu ubwo yazengurukaga mu gace kari hafi n’umupaka w’icyo gihugu na Venezuela. Perezida Iván Duque yari mu Karere ka CĂşcuta kari mu Ntara ya Norte de Santander,ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, uw’umutekano w’igihugu na guverineri w’iyo ntara ubwo baraswagaho. Umuvugizi wa Perezidansi […]
Mbowe Freeman wa CHADEMA yababajwe na Perezida Samia Suluhu
Umuyobozi w’Ishyaka Chama cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA) muri Tanzania, Freeman Aikael Mbowe, avuga ko ababajwe cyane n’uko kugeza ubu Perezida Samia Suluhu Hassan, atarahura n’abatavuga rumwe na Leta ayoboye. Mbowe avuga ko bitangaje kubona amaze abaye atatu kuva Mama Samia arahiriye kuyobora Tanzania ariko akaba atarahura na opozisiyo. Mu kiganiro na BBC kuri uyu […]