Abatuye mu gace ka Bukumu muri Teritwari ya Nyiragongo iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafata kimwe mu binyabutabire gisa n’umweru kiri mu byasohowe n’ikirunga cya Nyiragongo ubwo cyarukaga bakagishyira mu biryo nk’ikirungo.
Actualité yavuze ko iki kinyabutabire gikora nk’umunyu.
Cyakora cyo ubuyobozi bwa kariya gace bwabasabye kutongera gukoresha kiriya kinyabutabire kubera ko nta muhanga uremeza niba koko gikora nk’umunyu.
Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse, cyica abakabakaba 30 mu gihe ababarirwa mu bihumbi basigaye batagifite aho gukinga umusaya.
Ubusanzwe umunyu ni ikinyabutabire gikomatanyije (molecule) kikaba gihuriza hamwe ibindi binyabutabire bibiri ari byo Chrole na Sodium.
Iyo Chrole ihuye na Sodium bikora ikinyabutabire gikomatanyije bita Chrolure de Sodium (NaCl).
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

2 Responses
RDC: Abaturage bari kurya kimwe mu binyabutabire byasohowe na Nyiragongo
Ntabwo umunyu turya ari uwa Sodium Chlorine gusa.
Turya na Sodium Iodine,…
Leta ya DRC ibuze abaturage kurya ibyo binyabutabire ibanze ikore ubushakashatsi hamenyekane neza icyo ibyo binyabutabire aricyo.