Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi

Sangiza iyi nkuru

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yamaze gusezererwa mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu azira kuganira n’inkumi Live ku rubuga rwa Instagram.

Uyu munyezamu ufatwa nk’uwa mbere w’Amavubi ni umwe mu bakinnyi 39 bari barahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022.

Ni imikino Amavubi azahuriramo n’ikipe y’Igihugu ya Mali ndetse n’iya Kenya.

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier ubwo bagenzi be bajyaga kuryama mu ijoro ryakeye aho bari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, we yahisemo kujya live ku rubuga rwe rwa Instagram yiganirira n’inshuti ze.

Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu musore ari kuririmbira inkumi yitwa Shazz mu minsi yashize yavuzweho kugerageza gufungisha abarimo umuhanzi Davis D.

Kwizera Olivier kuba yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi, bivuze ko atazagaragara mu mukino Amavubi azahuriramo na Mali.

Cyakora cyo uyu mukinnyi ashobora kuzagaragara mu mukino Amavubi y’u Rwanda azahuriramo na Harambee Stars ya Kenya ku itariki ya 05 Nzeri.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi, mu gihe yaherukaga gutanga isezerano ry’uko atazongera gutenguha sosiyete nyarwanda, nyuma y’imyitwarire mibi yagiye agaragaza mu bihe bitandukanye yari yaranatumye asezera mu kipe y’Igihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi
    Ibi ni akarengane ariko.None se umwiherero ubuza umuntu uburenganzira bwo kuganira n’abandi?Niba kuganira bitemewe kuki babemereye kuzana tel?Quand meme!

  2. Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi
    Ibi ni akarengane ariko.None se umwiherero ubuza umuntu uburenganzira bwo kuganira n’abandi?Niba kuganira bitemewe kuki babemereye kuzana tel?Quand meme!

  3. Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi
    iyi ni pressure iri ku mutoza ku kuba yaramuhamagaye, nawe yarwanaga ku mugati we, niyo mpamvu Olivier yagombaga kubigenderamo

  4. Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi
    iyi ni pressure iri ku mutoza ku kuba yaramuhamagaye, nawe yarwanaga ku mugati we, niyo mpamvu Olivier yagombaga kubigenderamo

  5. Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi
    Ni byabibazo nyine dohora tubona none kuganira numuntu bizakuraho guhora dutsindwa?siho ikibazo kiri nta football tugira rwose dushakire ahandi

  6. Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi
    Ni byabibazo nyine dohora tubona none kuganira numuntu bizakuraho guhora dutsindwa?siho ikibazo kiri nta football tugira rwose dushakire ahandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *