Ibyawe ni ibyawe ntaho bijya-Ijambo rya nyuma rya Amb. Joe
Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011 yapfuye gusa hari inama yasize atanze kuri Twitter mu butumwa bwe bwa nyuma kuwa 17 Kanama 2021. Ubutumwa bwa Joe nk’uko urubyiruko rwakunze kumwita, buratanga inama ku bantu bamwe batakaza icyizere, bakumva bararambiwe ku byo baba bategereje. Ubutumwa bwe buragira buti […]
Kenya: Abize amategeko mu Rwanda bangiwe kwinjira mu rugaga rw’abavoka
Umucamanza Mukuru w’Urukiko Rukuru rwa Mombasa muri Kenya, Eric Ogola yatesheje agaciro ubujurire bw’abantu umunani (8) barangije kwiga amategeko mu Rwanda bangiwe gukora umwuga w’ubwavoka mu 2019. Kenya 24 News ivuga ko aba bantu ari: Mwarome Hempstone, Patrick Okello, Wekesa Richard, Yegon Kipkorir, Moses Ngigi, Donclus Kokonya, Juma Masambaka na Samuel Maina. Aba banyamategeko bangiwe […]
Ambasaderi Habineza yapfuye nyuma y’icyumweru yizihije imyaka 33 amaze ashyingiwe

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo kuva mu 2004 kugeza mu 2011 yapfuye nyuma y’icyumweru yizihije imyaka 33 yari amaze ashakanye n’umufasha we, Kampororo Kajyambere Justine. Habineza uzwi ku izina rya Joe yapfuye azize uburwayi bivugwa ko yabanje kwivuriza muri Nigeria, byanze ajya muri Kenya akaba ari naho yapfiriye. Ambasaderi Habineza yapfuye afite […]
Le verdict sur l’affaire terroriste du FLN est fixĂ© au 20 septembre
La Haute Cour pour les crimes internationaux et transfrontaliers a annoncĂ© que le verdict dans l’affaire de terrorisme du FLN serait rendu le 20 septembre. Le procès qui dure depuis des mois implique Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana et 19 autres personnes qui sont jugĂ©es dans le cadre des attaques terroristes de 2018 et 2019 contre […]
Umuhanzi Fille Mutoni yarwanye na bosi we rubura gica
Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, yarwanye na bosi wa Martin Entertainment rubura gica mu bikekwa ko yaba yabitewe no kuba ibiyobyabwenge yigeze gukoresha, byaba byongeye kumugaruka. Ugblizz ivuga ko Fille yigeze gukoreshaho ibiyobyabwenge, ajya muri rihabu (Rehab) bamufasha kubirwanya gusa ngo ” Biherutse kongera kumugaruka, afata bosi wa Martin Entertainment, bararwana rubura gica.” […]
Uganda: Guverinoma yahagaritse imiryango itegamiye kuri leta (ONGs) isaga 50
Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Gatanu yahagaritse ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri leta (ONGs) igera 54, aho umwe muri yo uvuga ko ari ugutotezwa gushingiye kuri politiki. Ihagarikwa ry’iyi miryango bivugwa ko rishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo kutubahiriza amabwiriza asaba imiryango nk’iyi kutivanga muri politiki. “Twahagaritse ibikorwa byayo,” Uyu ni Steve Okello, chairman w’urwego rukurikirana […]
Abatalibani batangiye kwica abo mu bwoko nyamuke
Aba Taliban baherutse “kwica” no gukorera iyicarubozo rikomeye abantu benshi bo mu bwoko bwa ba nyamucye bwa Hazara muri Afghanistan, nkuko bivugwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International. Ababibonye bavuze mu buryo buteye ubwoba uko ubwo bwicanyi bwakozwe. Bwabereye mu Ntara ya Ghazni mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi. Kuva aba Taliban bafata umurwa mukuru […]
Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi azira inkumi
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yamaze gusezererwa mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu azira kuganira n’inkumi Live ku rubuga rwa Instagram. Uyu munyezamu ufatwa nk’uwa mbere w’Amavubi ni umwe mu bakinnyi 39 bari barahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha wa 2022. […]
Umunsi urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa ruzasomerwaho wamenyekanye
Urukukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruzasoma urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa tariki ya 20 Nzeri 2021. Ubucamanza bwabitangaje buti: “Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruramenyesha ko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo areganwa na bo ryimuriwe ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021 saa tanu z’amanywa.” […]
Afghanistan: Abakomando bayobowe n’uwari Visi Perezida baritegura kwigaranzura Abatalibani

Guverinoma y’u Burusiya yatanze impuruza ko muri Afghanistan hari abakomando b’inararibonye barimo abatojwe n’umutwe wamamaye w’abarwanyi kabuhariwe wa SAS n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari guha abasirikare n’abasivili imyitozo ikaze mu rwego rwo gutegura uko bazigaranzura Abatalibani baherutse gufata ubutegetsi. Bitandukanye n’ibitangazwa kuva Abatalibani bafata umurwa mukuru, Kabul, tariki ya 15 Kanama 2021, […]
U Rwanda rwashyikirije u Burundi abandi banyabyaha
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi abagabo babiri bakomoka muri kiriya gihugu bakekwaho ibyaha bitandukanye bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda. Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Rusizi. Aba bagabo barimo uwitwa Gahimbare Jux na Rivugimana […]
Umupadiri yasomye abakobwa batatu kuri alitari umwe ahita ahahamuka avuga ko atakaje ubusugi
Umupadiri wo mu gihugu cya Ghana, Balthazar Obeng Labri, ari mu mazi abira nyuma yo gusoma abakobwa batatu biga ku ishuri ryitwa St. Monica College of Education, ari kuri alitari, umwe muri bo agahita ahahamuka. Ibi bikimara kuba byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko uko gusomana kwa Padiri Labri ari ugutagatifu (Holy Kiss) […]
Amafoto: Abasirikare b’u Burundi ku ntwaro ziremereye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021, ba su-ofisiye 27 n’abasirikare bato 72 b’u Burundi barangije amasomo yo gukoresha intwaro ziremereye bari bamazemo amezi atandatu. Uyu muhango wabereye mu ishyamba rya Kigamba-Cankuzo waranzwe no kwigaragaza kw’aba basirikare, berekanye ibyo bize muri iki gihe birimo kurashisha imbunda nini zishyigikirwa ku butaka n’izishyigikirwa ku modoka. […]
Abakire 10 ba mbere binjiza amamiliyoni kubera Youtube
YouTube yahinduye uburyo bwo gusangira ibiri muri videwo kandi uyumunsi YouTube ni urubuga runini kandi rworoshye rwo gusangira amashusho. YouTube yatumye abantu bakira ndetse baba abaherwe. Benshi mu bafite imiyoboro ya youtube (YouTubers) binjiza ibihumbi by’amadorari kuri YouTube buri kwezi ariko YouTube ntabwo yonyine ari yo yinjiriza aba hari n’ibindi bikorwa baba bafite bamamaza bifashishije […]
Jacques Tuyisenge yavuye mu mwiherero w’Amavubi ajya kwitegura ubukwe
Rutahizamu wa APR FC, Jacques Tuyisenge, yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ajya kwitegura ubukwe afitanye n’umukunzi we ku wa Gatandatu. Uyu Kapiteni mushya wa APR FC ari mu bakinnyi bari bamaze iminsi muri La Parisse i Nyamata, bitegura imikino yo mu tsinda E Amavubi afite mu kwezi gutaha mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe […]
Itangazo ryo guhindura izina
Uganda: Kugura Capati ziri hejuru y’eshanu byabaye icyaha
Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Moroto ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, bafashe icyemezo cyo guta muri yombi bagahata ibibazo umuntu wese bazabona agura capati zirenze eshanu. Ibi birajyana n’imikwabu izi nzego zirimo yo guhiga abajura b’inka bayogoje kariya karere, ndetse n’ibikorwa byo kwambura intwaro abaturage baho. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace […]
Abarundi bahungiye muri Uganda baratakamba ngo nabo bafashwe gutaha
Abarundi bahungiye muri Uganda bandikiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi, UNHCR, bamutakambira bamusaba gufashwa gutaha mu gihugu cyabo nk’abo abari mu bindi bihugu bafashijwe. Aba Barundi mu ibaruwa banditse tariki ya 17 Kanama 2021 iriho imikono y’abantu 71 bavuga ko bimwe uburenganzira bwabo bwo gutaha iwabo, bavuga ko bagenzi babo baba mu bihugu bya […]
Huye: Umugabo wasambanyije umwana we yakatiwe n’urukiko
Urukiko rwisumbuye rwa Huyekuwa gatatu rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo washinjwaga gusambanya umwana we, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Uyu mugabo yagabanyirijwe igihano rumukatira icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, ko atashimishijwe no kuba yaragikoze kandi akaba yarasabye imbabazi. Ubushinjacyaha […]
Umwanya w’akazi muri KTN Rwanda

Umwanya w’akazi muri KTN Rwanda
RDC: FARDC irigamba kwica inyeshyamba 8 za ADF
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyatangaje ko kishe inyeshyamba 8 za ADF mu gace ka Malaya gaherereye hafi ya Boga, muri Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri kuri uyu wa Kane, itariki 19 Kanama 2021. Aya makuru yatangarijwe 7sur7.cd kuri uyu wa Kane ubwo yavuganaga na Lt. Jules Ngongo, umuvugizi w’igisirikare muri […]
Mozambique: Abaturage ntibatewe ubwoba n’intagondwa gusa, ngo n’abapolisi babo bababuza amahwemo

Abaturage bo mu Karere ka Palma, Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique bavuga ko batewe impungenge n’abapolisi b’igihugu cyabo babahohotera, bakanica bamwe muri bo. Babitangarije igitangazamakuru Africa News tariki ya 15 Kanama 2021 ubwo inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zakoraga ubukangurambaga bubashishikariza gusubira mu byabo bahunze bitewe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu. Ubu […]
Ijambo ku rindi ku byavuzwe na Min. Bunyoni wavuze impamvu ‘ibibera mu Rwanda byose baba babizi’
Minisitiri w’Intebe w’ u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yavuze ko umubano n’ u Rwanda utaraba mwiza kuva wazamo agatotsi mu 2015 kandi ngo u Rwanda rudakwiriye kwibeshya ko hari ibihabera igihugu cye kitazi. Bunyoni yatangaje ibi ubwo yasubizaga abanyamakuru mu muhango wo gusuzuma aho abaminisitiri bageze bashyira mu bikorwa ibyo Leta yiyemeje gukora. Alain Guillaume […]