photocollage_1630008037295.jpg

Ivuguruye: Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko abagize Guverinoma y’u Rwanda bahawe ikiruhuko, bamwe mu bakozi bayo b’inkwakuzi bakoresheje uwo mwanya bahitamo kujya kwishimana n’imiryango yabo mu rwego rwo kubyaza umusaruro umwanya bahawe.

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 18 Kanama, ni yo yemeje “Ikiruhuko cy’Abagize Guverinoma kizarangira ku itariki ya 31 Kanama 2021.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard, ni umwe mu babyaje umusaruro kiriya kiruhuko cyahawe abagize Guverinoma ajya kwishimana n’umuryango we.

Mu mafoto Hon Bamporiki yanyujije kuri Twitter ye, agaragara we na Madamu we boga bari no ku mucanga.

Hon Bamporiki mu butumwa bwuje Ikinyarwanda kizimije, yagaragaje ko yishimiye ibihe byiza yagiriye hariya hantu hataramenyekana, gusa bivugwa ko ari ku mugabane w’u Burayi.

Ati: “Nyirantsibura [bihwihwiswa ko ari we wanyanye i Kivu] w’abera [abazungu] umu, nsanze ahiga uw’iwacu I Rwanda’] umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti ‘Imana izo!’. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima.Twasubiye mu nzira y’abazima. Heme u Rwanda!”

img_20210826_211138.jpg

photocollage_1630008000338.jpg

photocollage_1630008037295.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)
    Wa munyamakuru we se urabona aho ari ku kiyaga cya kivu koko? ese ntuzi ko ku mucnga ubu ntanuwemerewe kuhagera kubera kwirinda COVID-19, bigaragara ko ari ku nyanja yagiye kurira ubuzima

    1. Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)
      Ariko ni uburenganzira bwe ari mukiruguko yemerewe n’amategeko. Agomba kukibyaza umusaruro rero atanyuranije nibyo yemerewe .Mureke amatiku

    2. Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)
      Ariko ni uburenganzira bwe ari mukiruguko yemerewe n’amategeko. Agomba kukibyaza umusaruro rero atanyuranije nibyo yemerewe .Mureke amatiku

  2. Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)
    Wa munyamakuru we se urabona aho ari ku kiyaga cya kivu koko? ese ntuzi ko ku mucnga ubu ntanuwemerewe kuhagera kubera kwirinda COVID-19, bigaragara ko ari ku nyanja yagiye kurira ubuzima

  3. Ivuguruye: Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)
    Bamporiki? Yabonye igisubizo cy’ikibazo yibaza. Bamuhora kutagira ibanga! Kuki ariwe minisitiri wiyerekana atari mu kababaro diterwa n’iki cyorezo cyashavuje abanyarwanda n’isi muri rusange? Ese byari ngombwa kwiha rubanda arimo aca ku mabwiriza Leta y’Urwanda yashyizeho nkuko yishe umuco ashyira nyina ku gasozi cyanga ajya kwishimisha – nkuko amafoto aherutse yabitwemeje – mu runywero?

  4. Ivuguruye: Bamporiki na Madamu we ku mazi mu kiruhuko cy’abagize Guverinoma (Amafoto)
    Bamporiki? Yabonye igisubizo cy’ikibazo yibaza. Bamuhora kutagira ibanga! Kuki ariwe minisitiri wiyerekana atari mu kababaro diterwa n’iki cyorezo cyashavuje abanyarwanda n’isi muri rusange? Ese byari ngombwa kwiha rubanda arimo aca ku mabwiriza Leta y’Urwanda yashyizeho nkuko yishe umuco ashyira nyina ku gasozi cyanga ajya kwishimisha – nkuko amafoto aherutse yabitwemeje – mu runywero?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *