Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Maj-Gen Alex Kagame, yavuze ko umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR wacitse intege mu buryo bugaragara, gusa mu ntege nke zawo ukaba ushobora kugaba uduteroshuma dushobora kwica abaturage no gusenya ibyo igihugu kimaze kugeraho.
Gen Kagame yabitangaje ejo ku wa Mbere ubwo yari mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, mu murenge wo gushyikiriza umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu inka eshanu yashumbushijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ni nyuma y’igitero abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa FDLR bagabye muri kariya gace ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, barasa inka eshanu z’uriya muturage imwe muri zo iza gupfa.
Gen Alex Kagame yavuze ko umutwe wa FDLR wari umaze umwaka wose nta gikorwa na kimwe ikorera ku butaka bw’u Rwanda, ibyatumye habaho no kwirara ku ruhande rw’u Rwanda; n’ubwo bidakuraho kuba uriya mutwe ukiriho.
Ati: “Ngira ngo habayemo no kwirara, ariko bo baracyahari. Murabakurikirana iyo barasa cyangwa se iyo barasira kuri uyu muhanda wa Goma, murabakurikirana iyo barasira kuri iki gice cyo ku mboga, murabakurikirana iyo barasa biba abaturanyi ba Congo ahitwa Ruhunda.”
Gen Kagame yavuze ko mbere y’uko uriya mutwe ugaba igitero mu Bugeshi, waherukaga kugaba igitero mu mudugudu w’ahitwa Gitotoma muri Congo Kinshasa abarwanyi bawo bakahiba inka n’amafaranga.
Yavuze ko uyu mutwe wacitse intege mu buryo bwose bushoboka, gusa bikaba bidakuraho ko ushobora kugaba udutero shuma dushobora kugwamo abantu n’amatungo, cyangwa tugasenyerwamo ibyo igihugu kimaze kugeraho.
Ati: “Baracyahari rero ntaho bagiye, gucika intege zo barazicitse mu buryo bwose bushoboka, ariko uduterashuma twagirira nabi abaturage, twakwica inka, twatera grenade, twakwangiza ibikorwa tumaze kugeraho; ibyo babishobora tutarebye neza, tudafashe ingamba zifatika.”
Gen Kagame yatangiye urugero rw’intege nke za FDLR ku gitero yagabye mu Bugeshi avuga ko nta n’iminota itanu cyamaze; ariko kikaba cyararasiwemo inka eshanu.
Ati: “Iyo ntambara bakoze cyangwa se ubwo bugizi bwa nabi ntabwo bwamaze iminota itanu, bahita biruka basubira muri Congo. Urumva rero igikorwa cy’ubugizi bwa nabi no kwangiza ni zo ngufu bagisigaranye.”
Yavuze ko abaturage, ingabo ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bakwiye gufatanya mu rwego rwo kurinda igihugu, cyane inkike zacyo.
Ati: “Icyiza aho bari turahazi, aho bava turahazi, ibikorwa bashaka gukora turabizi, kubikumira rero ni ngombwa. Ntabwo twagarura umutekano mu bindi bihugu ngo tunanirwe kuwiha mu gihugu cyacu, ibyo ntabwo byakunda.”
Gen Kagame yasabye abaturage gukaza amarondo no guhanahana amakuru mu rwego rwo kwicungira umutekano.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]



2 Responses
Intambara ya FDLR mu Rwanda nta minota itanu yamaze_Gen Kagame wavuze aho ingufu zayo zisigaye
Biziamuagu yiatwaye amafaraga
Intambara ya FDLR mu Rwanda nta minota itanu yamaze_Gen Kagame wavuze aho ingufu zayo zisigaye
Biziamuagu yiatwaye amafaraga