Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo mu gihugu cya Tanzania witwa Baby Nai, amaze iminsi itanu azenguruka umujyi wa Dar es Salaam yambaye ikanzu y’ubukwe ngo arebe ko yabona umugabo barushingana, gusa avuga ko namubura azaza no gushakira mu Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe hazenguruka amafoto y’uyu mugore ugaragara yambaye ikanzu y’abageni y’umweru. Mu ntoki ze agendana icyapa cyanditseho amagambo agira ati: “Ndashaka umugabo ufite kuva ku myaka 20 kugeza ku myaka 70.”

Uyu mugore yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko yakiriye ubutumwa bw’abagabo benshi bamusabye ko bahura, gusa akaba yarasanze barajwe ishinga no kuryamana na we, ibyo avuga ko atari byo by’ibanze bimuraje ishinga.

East Africa Radio yasubiyemo amagambo ye iti: “Ndashaka umugabo wo kumfata mu kiganza ati ‘Baby Nai tujye iw’ababyeyi nanjye, tugende imuhira’ kandi gukora imibonano mpuzabitsina si cyo kibazo cy’ibanze. Nakiriye ubutumwa bwinshi bw’abagabo bambwira bati ‘duhurire kuri Guest House cyangwa kuri Hoteli’, badakomeje.”

Uyu mugore avuga ko nabura umugabo i Dar es Salaam azajya guhingira mu yindi mijyi ya Tanzania nka Arusha, Mwanza na Mbeya, byakwanga agakomereza mu bihugu bituranye na Tanzania.

Ni ibihugu birimo u Rwanda, Kenya na Uganda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Mumpe nimero ye mwishyirire murugo burundu.+250781131573

  2. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Mumpe nimero ye mwishyirire murugo burundu.+250781131573

  3. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Niba afite gahunda nawe atajarara mumpe telephone ze iyo yambonaho +250781131573

  4. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Niba afite gahunda nawe atajarara mumpe telephone ze iyo yambonaho +250781131573

  5. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Niba afite gahunda nawe atajarara mumpe telephone ze iyo yambonaho +250781131573

  6. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Niba afite gahunda nawe atajarara mumpe telephone ze iyo yambonaho +250781131573

  7. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Mwiriwe neza, uwo mugore ndumva ari agatangaza p gusa aziyizire iwacu mu RWANDA azarara amubonye, nonese ko nta contact ziwe yashyizeho?

  8. Tanzania: Amaze iminsi 5 azenguruka Dar es Salaam ashaka uwamurongora, nabura ngo azaza no mu Rwanda
    Mwiriwe neza, uwo mugore ndumva ari agatangaza p gusa aziyizire iwacu mu RWANDA azarara amubonye, nonese ko nta contact ziwe yashyizeho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *