U.K: U Rwanda ruraguma ku rutonde rutukura, Kenya n’ibindi bihugu 7 bikurwemo

Guverinoma y’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) yatangaje ko tariki ya 22 Nzeri 2021 izakura ibihugu 8 ku rutonde rutukura ruriho ibyugarijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Ibi bihugu ni: Kenya, Bangladesh, Misiri, Maldives, Oman, Pakistan, Sri Lanka, Turukiy; byose bizimurirwa ku rutonde rwa ‘Amber’ (ibara rijya gusa n’umuhondo). U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere nka: Tanzania, […]

Kisoro: Felesita Ngendahimana yirukanwe mu mudugudu azira gusambana n’umusirikare

Umubyeyi w’imyaka 45 y’amavuko witwa Felesita Ngendahimana wo Kagari ka Kabuga, Nyakabande mu Karere ka Kisoro muri Uganda, yirukanwe mu Mudugudu yari atuyemo azira gusambana n’umusirikare. Felesita ufite umugabo witwa Philip Ngendahimana ukorera i Kampala, yagiranye amakimbirane n’abana be batanu ubwo yakiraga umusirikare utatangajwe amazina ku gitanda cya se, barasambana. Ubwo Felesita n’uyu musirikare bari […]

Gicumbi: Umugore w’imyaka 42 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 14

Kuri uyu wa Kane, itariki 16/09/2021, Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 42 y’amavuko, wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagari ka Kayenzi, bukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Iki cyaha cyakozwe ubwo uregwa yajyaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye […]

Polisi yavuze ku bazunguzayi bagaragaye bakubitira abanyerondo i Nyarugenge

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yatangaje ko abaturage bakwiye kubaha inzego z’ibanze zifasha kubahiriza umutekano, bakirinda kuzisagarira. Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyabanga hagaragaye amashusho agaragaza abanyerondo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge bashyamiranye n’abagore babiri b’abazunguzayi kugeza igihe umwe muri abo banyerondo yanizwe akanaturwa hasi. […]

Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bahawe urubuga

e_febklxsay7evx.jpg

Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abasore n’inkumi bifuza kwinjira muri uru rwego ku rwego rwa ofisiye n’abapolisi bato ko kwiyandikisha bizatangira tariki ya 18 birangire ku ya 05 Ugushyingo 2021. Kwiyandikisha bizajya bikorerwa ku cyicaro cya Polisi muri bri karere, buri munsi guhera saa mbiri na mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Uwifuza kwinjira muri […]

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’ubutabera

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yagize Dr Emmanuel Ugirashebuja Minisitiri mushya w’ubutabera akanaba intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda. Dr Ugirashebuja yasimbuye kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza. Dr Ugirashebuja w’imyaka 45 y’amavuko, yavukiye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu […]

Umugabo arasaba Frw asaga miliyari imwe na miliyoni 9 kuko ishuri ryogoshe umwana we

Se w’umukobwa w’imyaka irindwi wogoshwe umusatsi na mwalimu ku ishuri nta burenganzira bw’ababyeyi abiherewe ari gukurkirana ishuri n’abakozi baryo babiri yishyuza indishyi ya miliyoni imwe y’amadorari (1,009,047,800 Rwf). Ikirego cya Jimmy Hoffmeyer kivuga ko uburenganzira bw’umukobwa we w’icyotara bwahonyowe. Yavanye uyu mukobwa we muri iryo shuri. Iperereza ryakozwe n’iri shuri rya leta ryarangiye mu kwa […]

Ubwoba ni bwose mu mpunzi z’Abanyarwanda baba muri Mozambique

Ukuriye ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique, Cleophas Habiyaremye, yavuze ko iyicwa rya Karemangingo ryongereye ubwoba kuri izo mpunzi muri Mozambique. Habiyaremye avuga ko uretse ubwoba ahanini buri mu mpunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique, buva ku ibura kwa Cassien Ntamuhanga wari wafashwe na polisi mu mezi atatu ashize, gusimbuka urupfu kw’umunyamabanga w’iryo shyirahamwe mu byumweru bitatu bishize, […]

Col. Isaac Zida wayoboye Burkina Faso yavuze ibyaba Perezida Ouattara ahiritswe

Col. Isaac Zida wigeze kuyobora Burkina Faso mu nzibacyuho iminsi 17 mu 2014, aravuga ko Perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire yahinduye itegeko nshinga kugirango ayobore manda ya gatatu, kubw’ibyo akaba asanga ahiritswe ku butegetsi abaturage bakwishima. Uyu musirikare wabaye perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso nyuma y’imyivumbagatanyo y’abaturage yakuyeho Blaise Compaore ku itariki ya 31 […]

Umugabo wa Teta Sandra yahawe umwanya mu ihuriro ry’abahehesi ba mbere muri Uganda

Nyuma y’aho umunyamakuru wa siporo kuri NTV, Andrew Kabuura, ashyiriwe ku karubanda ko aca inyuma umugore we, Flavia Tumusiime, binyuze ku mukobwa witwa Mercy Twinomujuni, muri Uganda hasohotse urutonde rw’abagabo b’abahehesi ndetse banahabwa imyanya mu ihuriro ryabahuza. Umugabo wa Teta Sandra, Douglas Mayanja a.k.a Weasel Manizo yagizwe Umuhuzabikorwa mukuru wa SAU ( Sharp Shooters Association […]

RURA igiye guhana yihanukiriye abashoferi bafata amafaranga y’abagenzi mu ntoki

Abashoferi bacyakira amafaranga y’abagenzi mu ntoki bagiye guhagurukirwa, aho ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere kivuga ko kigiye kujya gishyira abantu muri bus bazajya bagenzura abashoferi kuko iyi mikorere ihombya ibigo bitwara abagenzi. “ Kuba rero hari abashoferi babyitwaza bakaba bakwakira amafaranga mu ntoki kuko asanze abagenzi ku cyapa, ibyo bintu ntabwo byemewe. Ndabibutsa ko ubu dufite aba-staffs […]

Perezida wa Somalia yambuye ububasha Minisitiri w’Intebe, Hussein Roble

Minisitiri w’Intebe wa Somalia, Mohamed Hussein Roble, yambuwe ububasha bumwe n’umukuru w’igihugu, Mohamed Abdullahi Mohamed, bakunda kwita Farmajo nyuma y’aho aba bombi bamaze iminsi hari ibyo batumvikanaho. Asobanura impamvu y’iki cyemezo yafashe kuri uyu wa Kane, itariki 16 Nzeri, Perezida Farmajo yashinje Minisitiri w’Intebe gufata ibyemezo ahubutse kandi ko nta mubano mwiza afitanye na perezidansi. […]

White House irahamagara Nick Minaj wavuze ko hari uwakingiwe Covid-19 wabaye ikiremba

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, birahamagara ku murongo wa telefone umuraperikazi Nick Minaj watangaje ko hari uwakingiwe icyorezo cya Covid-19 bimuviramo uburemba. Tariki ya 13 Nzeri 2021 ni bwo Nick Minaj yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko mubyara we atazikingiza Covid-19 bitewe n’uko inshuti ye yabaye ikiremba nyuma yo […]

APR FC isobanura ko ubushyuhe bukabije ari bwo bwatumye inganya na Mogadishu City

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yavuze ko ubushyuhe bukabije ari bwo byatumye iyi kipe inganya na Mogadishu City Club, mu mukino w’irushanwa rya CAF Champions League. Uyu mukino wabereye muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri 2021, warangiye Mogadishu City yari yasuwe inganyije na APR FC ubusa ku busa. Nk’uko urubuga rw’iyi […]

Umunyeshuri yakoze siporo yishimira ko asoje amasomo ahita apfa

Umunyeshuri witwa Abdul Majeed Sani, wari usoje amasomo muri Kaminuza ya Winneba (UEW), yapfuye nyuma yo gukora siporo (backflipping) yishimira ko akoze ikizamini cya nyuma cya kaminuza. Uyu musore yapfuye nyuma yo kuvurwa imvune yavanye muri iyo siporo yakoze, ntibyakunda kuko yaguye nabi, kuko yashinze ijosi, akavunika uruti rw’umugongo (spinal cord) Sani wari usanzwe amenyereye […]

Guinée: Col Mamady Doumbouya na bagenzi be bafatiwe ibihano

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) wafatiye ibihano abasirikare barangajwe imbere na Lt Col Mamady Doumbouya baheruka guhirika ubutegetsi bwa Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry. Ni nyuma y’inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo muri uriya muryango yateraniye i Accra muri Ghana, ku mugoroba w’ejo ku wa Kane. Imyanzuro itandatu ni yo yafatiwe muri iriya […]

Mozambique: Abantu 44 bafashwe basengera mu ishyamba, bakekwaho gukorana n’ibyihebe

Abapolisi bakorera mu Karere ka Tsagano, Intara ya Tete muri Mozambique, iherutse guta muri yombi abantu 44 basengeraga mu ishyamba; ibakekaho gukorana n’intagondwa z’umutwe witwaje intwaro wegamiye kuri IS zihungabanya umutekano w’abatuye mu ntara ya Cabo Delgado. Umuvugizi wa Polisi ya Mozambique, Luciano de Camara yatangarije VOA ko aba bantu bafatiwe mu ishyamba ry’inzitane rihuza […]

Igorofa y’umuryango wa Rwigara igiye gutezwa cyamunara

Igorofa igeretse kane ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda (Frw) arenga miliyari imwe y’umuryango wa Rwigara Assinapol wabaye umunyemari ukomeye mu Mujyi wa Kigali, igiye gutezwa cyamunara. Uyu mwanzuro watanzwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi nyuma yo gutesha agaciro ikirego cy’uruganda rwa Premier Tobacco Company Ltd rw’uyu muryango, cyasabaga ko cyamunara y’iyi gorofa yaburizwamo, rushingiye ku kuba cyaratanzwe mu […]

Louise Mushikiwabo yahagaritse Guinea muri Francophonie

Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Kane mu nteko yawo idasanzwe yabereye I Paris wahagaritse igihugu cya Guinea mu muryango kubera coup d’etat iherutse gukorerwa uwari perezida w’iki gihugu, Alpha Conde. OIF yagumishijeho gahunda z’ubufatanye bw’iki gihugu n’umuryango zirimo izo gushyigikira inzira yo gusubizaho ubutegetsi bugendera ku itegeko nshinga na demokarasi. Umunyamabanga […]

Unamureba yazanye iminkanyari ku ruhu- Umwavoka wa Dr Kayumba umaze iminsi itanu atarya

Umunyamategeko w’Umunyepolitiki Dr Christopher Kayumba, ufunze, uri kwiyicisha inzara kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Me Ntirenganya Seif Jean Bosco, avuga ko atameze neza ku bwo kumara icyo gihe cyose atarya, ngo abasha kuvuga ariko ijwi rito. Dr Kayumba wafunzwe kuwa kane w’icyumweru gishize, ku mugoroba wo ku wa kane ubushinjacyaha bwamusanze aho afungiye bumubaza ku […]

Paris: Kera kabaye Muramu wa Col Bagosora yatangiye gukorwaho iperereza

Umunyarwanda Isaak Kamali ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye gutumizwa n’umugenzacyaha mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa atangira gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa. Kamali wakoze muri Minisiteri y’Ubwikorezi, asanzwe ari muramu wa Col Theoneste Bagosora ushyirwa mu bimbere bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bagosora yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma yo guhamwa na biriya […]