Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera muri Stade ya Uwanja wa Uhuru i Dar es Salaam aho yitabiriye ibirori by’ubwigenge bw’iki gihigu yahuriyemo n’abanyacyubahiro batandukanye.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 08 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam, aho yagiye kwifatanya n’abanya-Tanzania mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 igihugu cyabo kimaze kibonye ubwigenge.
Ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Uwanja wa Uhuru, yahasanze abandi banyacyubahiro batandukanye na bo bitabiriye ibi birori.
Amafoto yagiye hanze yerekana Perezida Kagame asuhuzanya n’abarimo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ayobora Tanzania.
Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Samia Suluhu barasuhuzanya.
Abandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori barimo Dr Hussein Ali Mwinyi uyobora ibirwa bya Zanzibar na Azali Assoumani uyobora ibirwa bya Comores.

4 Responses
Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Tanzania (Amafoto)
Hummm! Ubwo se Kagame na Kikwete barebana bate?

Twibaze: (1) Kuki twe tutizihiza umunsi w’ubwigenge tukawurutisha umunsi abari ku butegetsi babufatiyeho? (2) Ahandi usanga abahoze ari abaperezida bicaranye n’uwabasimbuye bakizihiriza hamwe aho igihugu kigeze. Tuzabigeraho lyali? (3) Byagenda bite Kikwete abajije perezida wacu aho umugambi wo “kumuhitinga” ugeze cyanga yongeye kumugira inama yo gushyikirana n’abo batavuga rumwe?