Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahaye imirimo mishya Majoro Bertin Gahungu wari umaze igihe akora mu rwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (SNR).

Maj Gahungu yagizwe defense attachĂ© (ukuriye ibikorwa bya gisirikare) muri Ambasade y’u Burundi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yasimbuye CPP Ndadaye Athanase Joshua nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida Ndayishimiye ryo ku wa 28 Ukuboza 2021.

Maj Gahungu yahawe imirimo mishya, mu gihe yakunze gushyirwa mu majwi na bamwe mu bahoze mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamushinja kubaharurira inzira yo kubageza ku mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.

Uwabimburiye abandi ni Maj Nsabimana Callixte Sankara wemereye urukiko muri 2019 ko yagiranye umubano n’uriya musirikare, ndetse ko mbere y’uko afatirwa mu birwa bya Comores bari bamaze kuvugana.

Nsabimana Callixte kuri ubu yakatiwe imyaka 20 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Undi washyize mu majwi Maj. Gahungu ni Maj. Habibu Mudathiru kuri ubu ufungiye mu Rwanda aho yakatiwe imyaka 25 y’igifungo.

Mu kiganiro uyu mugabo aheruka kugirana n’ikinyamakuru The Chronicles, yavuze ko ubwo we na mugenzi we bari bavuye muri Uganda berekeje mu mitwe ya P5 irwanya u Rwanda banyuze i Bujumbura mu Burundi.

Yavuze ko mu byumweru bibiri bamaze i Bujumbura basurwaga kuri Hoteli bari bacumbitsemo basurwaga n’uriya Maj Bertin Gahungu bita Moses wo muri SNR, ndetse akaba ari we wagiye kubafunguza ubwo batabwaga muri yombi na Polisi y’u Burundi.

Undi wabasuraga ngo ni Col Ignace Sibomana na we ukora mu butasi bwa gisirikare akaba n’umuyobozi w’Imbonerakure, akabasobanurira byimbitse ibikubiye muri Misiyo bari bagiyemo muri Kivu y’Amajyepfo.

Perezida Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj Gahungu nyuma y’iminsi mike akoze umpinduka mu buyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare mu Burundi zasize Col Musaba Ernest wayoboraga ruriya rwego asimbuwe na General de Brigade Silas Pacifique Nsaguye.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Za muvuga vyo kuko uwo numu police kandi afice ipeti rya CP

  2. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Za muvuga vyo kuko uwo numu police kandi afice ipeti rya CP

  3. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Ikinyoma cyambaye ubusa

  4. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Ikinyoma cyambaye ubusa

  5. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Ikinyoma cyambaye ubusa

  6. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Ikinyoma cyambaye ubusa

  7. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Mbere yo kwandika inkur please do a research and know what is the Rank of Gahungu Bertin!

  8. Ndayishimiye yahaye imirimo mishya Maj. Gahungu uheruka gushyirwa mu majwi na Maj. Mudathiru
    Mbere yo kwandika inkur please do a research and know what is the Rank of Gahungu Bertin!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *