Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yihanangirije Kayumba Nyamwasa, uri mu barwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, amuha gasopo amubwira ko adahirahira atekereza gukoresha ubutaka bwa Uganda mu nyungu ze.

Uyu mugabo usanzwe ari n’umujyanama wa Se, Perezida Museveni Yoweli Kaguta ku bijyanye na operasiyo zidasanzwe, avuga ko atazi ikibazo Kayumba yagiranye n’ u Rwanda gusa ngo azibukire kumva ko yakoresha ubutaka bwa Uganda mu gushaka kugira ibyo ageraho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022, Gen Muhoozi yagize ati ” Jenerali Kayumba na RNC (ishyaka ryashinzwe na Kayumba), sinzi ibibazo wagize uri mu Rwanda na RPF/RDF. Ndakwihanangirije ntuzigere utinyuka gukoresha igihugu cyanjye mu bikorwa byawe.”

Ni ubutumwa bwaje buherekeje ifoto ya Perezida Kagame, Muhoozi aherutse kwita Sewabo.

Yakomeje agira ati ” Ibi si ibijyanye na politiki. Ntabwo nshishikajwe na politiki. Ibikorwa bitemewe n’iby’ubugizi bwa nabi bya RNC muri Uganda mu gihe gishize byari birimo kutuganisha ku ntambara y’ubugoryi! Ababigizemo uruhare bose bazatahurwa.”

Kuva mu myaka itatu ishize, u Rwanda rwakunze kuvuga ko Kampala yabaye indiri y’abarwanya ubutegetsi bwa Kigali. Bamwe mu bari mu ishyaka rya Kayumba Nyamwasa byavuzwe ko bagendaga i Kampala bidegembya, nta nkomyi.

Museveni yiyemereye ko ku bw’impanuka yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bavuga rikijyana muri RNC.

Byavuzwe ko RNC yashakaga abambari bayo muri icyo gihugu, igamije kuzatera u Rwanda.

Gen Muhoozi akomeje kugaragaza ubushake mu kongera kubanisha neza ibihugu byombi bimaze imyaka isaga itatu bibanye nabi. Kwikoma Kayumba ku karubanda bikaba byafatwa nk’ikindi kimenyetso ko uyu mugabo akomeje umugambi we.

Mu 2010 Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ u Rwanda, yasohoye itangazo ririmo ko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, wari Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde, yahunze igihugu.

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa yabaye umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, yigeze no kuba umugaba mukuru wazo. Indi mirimo ikomeye y’igihugu yashinzwe ni iyo guhagararira u Rwanda mu Buhinde, ari na yo yabarizwagamo kugeza magingo aya.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga harimo ko Nyamwasa atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa se urwego urwo ari rwo rwose.

Kuri ubu biravugwa ko Nyamwasa yaba aherereye mu gihugu cy’u Bugande, Leta y’u Rwanda ngo yaba yatangiye kureba uko hakoreshwa uburyo bujyanye n’amategeko kugirango atabwe muri yombi agarurwe mu gihugu.

Mbere yuko ahunga igihugu, inzego z’ubutasi z’u Rwanda zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by’ubugizi bwa nabi, nkuko iryo tangazo ryavugaga.

Kuri ubu Kayumba Nyamwasa aba muri Afurika y’Epfo aho bivugwa ko arindirwa umutekano bikomeye nyuma yo kurusimbuka inshuro zirenze imwe.

Muri Mutarama 2011, Kayumba Nyamwasa yakatiwe gufungwa imyaka 24. Ni nyuma y’aho umucamanza Brig. Gen Yohani Petero Bagabo yavuze ko ahamwa n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na leta umudendezo no gusebanya ndetse no gutoroka igisirikare.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Hhhh uyu ni umukino Muhozi ari gukina…gusa niba aribyo reka tubitege amaso.

  2. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Hhhh uyu ni umukino Muhozi ari gukina…gusa niba aribyo reka tubitege amaso.

  3. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Urwishe ya nka ruracyayirimo. Uyu muhungu agiye gutoba politiki yo mukarere pe! Ikintangaza nuko yitwa umusilikari wagombye kutijandika muri politiki. Niyo yaba koko avugisha umutima mwiza ibyo amaze iminsi yijandikamo, yateshutse ku ntego yo kwibombarika isabwa abasilikari mubya politiki. Gusa nkeka nkeka k0 ari uwase! Ise yabwiye Habyarimana ko ntawatera Urwanda aturutse Uganda. Findura icyakurikiye mu myaka ine yakurikiye! Twarabamenye ni umwana w’umunyarwanda!

  4. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Urwishe ya nka ruracyayirimo. Uyu muhungu agiye gutoba politiki yo mukarere pe! Ikintangaza nuko yitwa umusilikari wagombye kutijandika muri politiki. Niyo yaba koko avugisha umutima mwiza ibyo amaze iminsi yijandikamo, yateshutse ku ntego yo kwibombarika isabwa abasilikari mubya politiki. Gusa nkeka nkeka k0 ari uwase! Ise yabwiye Habyarimana ko ntawatera Urwanda aturutse Uganda. Findura icyakurikiye mu myaka ine yakurikiye! Twarabamenye ni umwana w’umunyarwanda!

  5. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Iyi nkuri irimo kwivuguruza ngo Kayumba Yaba Ari muri Uganda wagera hepfo ngo aba mu S. Africa!!

  6. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Iyi nkuri irimo kwivuguruza ngo Kayumba Yaba Ari muri Uganda wagera hepfo ngo aba mu S. Africa!!

    1. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
      Mwanga amahoro ntacyo atwaye, niba yivanga muri politique kdi bitamureba abobireba bakoze iki muriyimyaka yose ishize? reba impinduka zibaye nyuma yuruzinduko yagiriye iwacu mujye munenga ark munibuke gushima

    2. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
      Mwanga amahoro ntacyo atwaye, niba yivanga muri politique kdi bitamureba abobireba bakoze iki muriyimyaka yose ishize? reba impinduka zibaye nyuma yuruzinduko yagiriye iwacu mujye munenga ark munibuke gushima

  7. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Gen.Muhoozi ntiyijandika muri Politike Niko umusirikare mwiza yakagombye kuba Ameze.Kumenya gĂ©opolitique kugirango akumire ibibazo abonamwo bityo afashe politike y’igihugu cye kubikumira bitabaye ngombwa ko arasana.

  8. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Gen.Muhoozi ntiyijandika muri Politike Niko umusirikare mwiza yakagombye kuba Ameze.Kumenya gĂ©opolitique kugirango akumire ibibazo abonamwo bityo afashe politike y’igihugu cye kubikumira bitabaye ngombwa ko arasana.

  9. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Nyamara Gen.Muhoozi ntabwo ashyigikiye abahungabanya umutekano nabashyigikiye amacakubiri hagati y’ibihugu byombi.Azasimbure se kbsa,umubano wakongera ukaba mwiza nka mbere

  10. Gen Kainerugaba yahaye gasopo Kayumba Nyamwasa
    Nyamara Gen.Muhoozi ntabwo ashyigikiye abahungabanya umutekano nabashyigikiye amacakubiri hagati y’ibihugu byombi.Azasimbure se kbsa,umubano wakongera ukaba mwiza nka mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *