P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bazaza bagakora impinduka mu Rwanda, abamenyesha ko impinduka bafitiye icyizere bazava ku Isi ntazo babonye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Kalinda François Xavier uheruka kugirwa umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abatekereza ibyo gukora impinduka mu Rwanda, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa FDLR umaze igihe ugaragaza ko ufite gahunda yo kuza mu Rwanda ukanakora impinduka.

Ni FDLR imaze igihe ikorana n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zirwanamo n’inyeshyamba za M23.

Mu bagaragaje gahunda y’impinduka mu Rwanda harimo na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo wagaragaje ko yifuza gufasha Abanyarwanda kwibohora ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Tshisekedi mu kwezi gushize ubwo yahuraga n’itsinda ry’intumwa z’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa yagize ati: “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore.”

“Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo kuba Leta ya Congo isaba imitwe yitwaje intwaro irimo M23 gusubira inyuma, ariko ntibibwire FDLR ishaka ko iguma muri kiriya gihugu ari wo mutima w’ikibazo.

Yavuze ko kubera iki kibazo, hari abibwira ko bagomba kuza mu Rwanda bagakora impinduka ku butegetsi buriho.

Ati: “Barashaka ko aba ba Kagame, aba ba RPF n’aba bandi…bakavuga ngo mu Rwanda nta kwishyira ukizana guhari, nta demukarasi; ariko ni wowe muntu wa mbere umbuza kwishyira nkizana. Mu by’ukuri Abanyarwanda barabuzwa uburenganzira bwabo.”

Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ko abo bumva bashobora kuzana impinduka mu Rwanda ko bazarinda gusaza ndetse bakanapfa batabigezeho.

Ati: “Uri nde wo guhitamo uko abantu babaho n’uko bitwara? Ntabwo ushobora kunyigisha uko nitwara kuko nanjye sinkunda imyitwarire yawe! None urahera he unyigisha uko ngomba kwitwara? Uri nde se? Uri uwa he?”

“Twagize byinshi mu mateka yacu ku buryo tudakeneye andi mateshwa. Ariko icyo nsezeranya ni uko abo turi mu kigero kimwe ndetse n’abato kuri njye bari mu myaka 50 bari inyuma y’ibi bintu. Muzasaza, muvane kuri iyi si nanjye mutabonye izo mpinduka mufitiye icyizere.”

Ku bwa Perezida Kagame, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, rubona byinshi; hanyuma icyo rwabashije kubikuramo ni uko “Abanyarwanda bakomeye nk’urutare.”

Yavuze ko abo birirwa mu mikino yo kurwanya u Rwanda no kurutuka bakomeza imikino yabo, kuko nta kibi kizigera kirugeraho kubera ibyo bitutsi.

Perezida Kagame cyakora cyo yavuze ko uzashaka kurwana n’u Rwanda yiteguye kurwana na we.

Ati: “Nuramuka undwanyije, nzaza turwane, nushaka ko dukorana tuzakorana.”

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye
    Weldone our excellence,babwire ,ntacyobakora tugufite

  2. P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye
    KISEKEDI,namenye ko nta muntu n’umwe wamenya uko ejo hazaba hameze.Keretse Imana yonyine.Nobody knows what the future holds except God.Izo mpinduka ashaka,wenda ejo azatsindwa amatora,hageho undi uzumvikana na Kagame.Kisekedi ni umuntu nk’abandi.Ejo nawe azapfa.Nkuko na Mobutu,Kadafi,Sadam Hussein,Idi Amin,Nkurunziza,Habyarimana,Obote,etc…bapfuye nk’imbeba.Baraboze,babaye igitaka,baribagirana.Kisekedi ajye amenya ko twese tuli ubusa.Amahomvu ya politike avuga,ntacyo amaze.

  3. P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye
    Ufite icoyakwiratana nufite Imana

  4. P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye
    ibintubyose kwisi birahinduka IMANA niyo idahinduka politike nikuriya ikorwa igiye bible nowa abaza inkuge ; sodomu nagomola ; abanyarwanda bazi aho bagana niyigira sibindeba nuko akomeje guhigura imihigo naruha numuhunguwe nubwo atagira menshi yakora impinduka ; umukozi usumba bose kugezubu imvugo ye niyo ngiro nubwo we adahinduka abo ayobora bamuhinduka da!!

  5. P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye
    ARIKO n’ishyano koko pe! N’ishyanoĂ—2.

    Abobany amerika birirwa bavuga ko iwacu nta ukwishyir’ukizana guhari, kandi twebwe abaturage uko tubibona: ibikorwa umuturage akenera k’ubuyobozi bwiza arin’ibyo bavugako bitar’iwacu twebwe abaturage turabibona mur’iyi leta ya (RPF. FPR) ahubwo twe abaturage tubona ko hafi isi yose itishimiye ko urwanda rubaho rutekanye kandi ruter’imbere. Kuko uwishe abanyarwanda uwar’utumye urwanda rutazongera kubaho ukundi, yahungiye k’umutera nkunga we, none arashaka ko yongera kuvan’urwanda muri padizo ngo arushyire hafi yimva cya mumva (igituro) ari twebwe abanyarwanda dufatanyije n’imana tuzabirwanya. Kuki amahanga atagir’icy’avuga nokugira icyo akora kubyerekeranye noguca urubanza rutabera, kukibazo kiri muri kongo gihungabanya umutekano w’ibyo bihugu byobi aribyo urwanda na kongo ubwayo?

  6. P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye
    MANA bana nabaperezida kugira bayobore bafatanyije nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *