Football: Abapadiri bo mu Rwanda banyagiriye abo mu Burundi imbere y’abafana benshi

Abafana bari benshi muri Stade Umuco

Abapadiri bakorera muri diyosezi gatolika ya Ruhengeri mu Rwanda batsinze abo muri diyosezi ya Muyinga mu Burundi ibitego bitanu ku busa (5-0) mu mukino w’umupira w’amaguru wabaye kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuco iherereye mu ntara ya Muyinga saa cyenda z’igicamunsi, ukaba wabaye mu rwego rwo kwishimira umubano mwiza […]

Ikipe ya Portugal yatangaje ku mugaragaro umutoza usimbura Fernando Santos

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Portugal yatangaje Roberto Martínez nk’umutoza mushya uzayitoza nyuma y’igenda rya Fernando Santos wayitozaga kugeza ubwo yasezererwaga mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi. Roberto Martínez wahoze atoza amakipe atandukanye nka Wigan, Everton, ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, ni we waramukijwe inshingano zo gutoza Portugal. Yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine. Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira […]

Pamella wamamaye muri Healing Worship Team yapfuye

Pamella (iburyo) ubwo yayoboraga indirimbo yitwa Ntibyari Byoroshye

Byishimo Pamella wari umuririmbyi ndetse akaba n’umuramyi ukomeye mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team yapfuye bitunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Ikinyamakuru BWIZA ubwo cyaganiraga n’umuyobozi wa Healing Worship Team, Muhoza Budete uzwi ku izina rya Kibonge, yavuze ko uyu muramyi yapfuye atwite inda ya mbere, […]

P. Kagame yabwiye abatekereza iby’impinduka mu Rwanda ko bazapfana na we ntazo babonye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima abatekereza ko bazaza bagakora impinduka mu Rwanda, abamenyesha ko impinduka bafitiye icyizere bazava ku Isi ntazo babonye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, ubwo yakiraga indahiro ya Dr Kalinda François Xavier uheruka kugirwa umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Perezida Kagame […]

Perezida Kagame ahamya ko abacancuro bari muri RDC bazayongerera ibibazo

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abasirikare bigenga bazwi nk’abacancuro bari mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bazayongerera ibibazo, aho kuyifasha kubikemura. Umukuru w’u Rwanda yabitangaje nyuma yo kwakira indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Nyuma yo guha impanuro Dr Kalinda, abasenateri n’abandi […]

Icyiswe ‘The Ronaldo Effect’ cyafashe intera ndende

DStv yahakanye inkuru z’abakoresha imbuga nkoranyambaga z’uko yashyizeho ishene nshya ya 240 yo kwerekana shampiona ya Saudi Arabia gusa kubera Cristiano Ronaldo mu cyiswe “The Ronaldo Effect” Nyuma y’aho ikipe ya Al Nassr itangarije Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi wayo mushya tariki ya 1 Mutarama 2023, byatumye uyu mukinnyi aca uduhigo twinshi turimo kuba umukinnyi uhembwa amafaranga […]

Inyeshyamba za M23 zongeye gukozanyaho n’inyeshyamba za FDLR muri Rutshuru

Umutuzo wagarutse muri Rutshuru-Centre no mu mujyi wa Kiwanja nyuma y’urusaku rw’amasasu y’imbund to n’iziremereye byumvikanye kuri uyu w Mbere, itariki ya 9 Mutarama mu murenge wa Kazaroho ku muhanda w’igihugu numero 2, muri Gurupoma ya Tongo, ho muri Sheferi ya Bwito . Amakuru aturuka muri Rutshuru avuga ko ari imirwano yabaga hagati y’inyeshyamba za […]

P. Kagame yihanganishije abana bakomerekeye mu mpanuka yo ku Rebero, abaha isezerano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abanyeshuri bakomerekeye mu modoka yari ibatwaye yakoreye impanuka mu mujyi wa Kigali, abasezeranya ko haza gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bitabweho uko bikwiye. Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko yamenye iyi mpanuka ahumuriza imiryango ya bariya banyeshuri, abizeza ko Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo […]

Dr Kalinda François Xavier yatorewe kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda

Senateri Umuhire yahariye ijwi rye Dr Kalinda

Dr Kalinda François Xavier wari uherutse kugirwa umusenateri na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa sena. Kandidatire ya Dr Kalinda wari umaze kurahirira umwanya w’umusenateri yatanzwe na mugenzi we, Senateri Nyirasafari Espérance, washingiye ku bunararibonye uyu munyapolitiki afite. Hari hanatanzwe kandidatire ya Senateri Umuhire […]

Vatican: Haba harimo gucurwa umugambi wo kweguza Papa Fransisiko

Abatsimbaraye ku matwara ya kiliziya bo muri Vatikani biravugwa ko baba barimo gutegura umugambi wo kotsa igitutu Papa Fransisko ku buryo ahatirwa kwegura . Igikorwa cyo kugerageza kwirukana Papa uzwiho kugira ibitekerezo bifunguye w’imyaka 86, ngo cyatangiye mu minsi mike nyuma y’urupfu rw’uwamubanjirije, Papa Emeritus Benedigito wa XVI wapfuye ku ya 31 Ukuboza. Ikinyamakuru The […]

RDF yakoze impinduka ku myambariye y’amapeti y’abasirikare bayo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, cyakoze impinduka ku bijyanye n’aho abasirikare bacyo bazajya bambara amapeti yabo. Mu busanzwe byari bimenyerewe ko abasirikare bose ba RDF kuva ku bato kugeza ku bo ku rwego rwa ba Ofisiye bambara amapeti yabo ku rutugu. Mu mpinduka zabayeho ni uko […]

Perezida wa FFF mu mazi abira azira Zinedine Zidane

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF), Noel Le Graët; yacanweho umuriro nyuma y’amagambo atari meza yatangaje kuri Zinedine Zidane agafatwa nko kumwubahuka. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo FFF yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps; nyuma yo kuyigeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi incuro ebyiri zikurikiranya. Deschamps […]

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri biga ubuvuzi bataryama bihagije

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’intiti bwerekanye ko abanyeshuri biga iby’ubuvuzi mu Rwanda basinzira amasaha 5.5 nijoro ugereranije, kuko batanga umwanya munini kuri gahunda zabo zo kwiga . Ubushakashatsi bwatangajwe mu cyumweru gishize, bwakozwe n’itsinda rigizwe n’abaganga, abafarumasiye, n’aba psychologue, bagamije gusuzuma ireme ry’ibitotsi mu banyeshuri mu by’ubuvuzi biga muri kaminuza. Hakoreshejwe igikoresho cya psychometric gitanga igipimo […]

Kicukiro: 15 enfants blessés dans un accident de bus scolaire

9644.jpg

Au total, 15 enfants ont été blessés dans un accident de la route impliquant un autobus scolaire le lundi 9 janvier, a indiqué le département de la police routière . Aucun décès n’a été enregistré, a déclaré le porte-parole du SSP René Irere à la chaîne de télévision nationale RBA. Les policiers étaient sur les […]

Perezida Kagame mu bazahabwa ibihembo bya African Heritage Concert and Awards bizatangirwa i Kigali

fkfwv4fwyai_lsg.jpg

Ubu byose byamaze gutegurwa kugirango ku nshuro ya mbere hazabe igitaramo ndangamurage nyafurika kizatangirwamo n’ibihembo bise African Heritage Concert and Awards, kizabera i Kigali, cyateguwe mu rwego rwo guha icyubahiro abantu bakomeye bo muri Afurika . Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya, John Magufuli, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, […]

Rutangarwamaboko avuga ko yajyana mu rukiko Turahirwa kubera gukoresha nabi Ikinyarwanda

Umupfumu akaba n’umushakashatsi w’ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko avuga ko yajyana mu rukiko umunyamideli Turahirwa Moses kubera gukoresha nabi ijambo ry’Ikinyarwanda ‘Kwanda’. Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo igaragaza Turahirwa wahanze inzu y’imideli ya Moshons asambana na bagenzi be b’abagabo. Turahirwa yasabye imbabazi ku bwo kujya hanze kw’iyi videwo, asobanura ko yafashwe mu […]

RDC: Bakomeje kwemeza ko M23 itigeze iva muri Kibumba

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Mutarama, abatangabuhamya bakomeje kwemeza ko M23 itarava muri Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo nubwo hoherejwe ingabo z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru . Izi nyeshyamba zivugwa cyane cyane hafi y’ibitaro bikuru by’icyitegererezo bikorera muri iki gice, cyane cyane ku kigo nderabuzima cya Kingarame, aho […]

Rebero: Bisi yari itwaye abanyeshuri yakoze impanuka

Iyi modoka yarenze umuhanda, igwa mu ishyamba

I Rebero mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri yo ku ishuri rya Path to Success ubwo imodoka yarengaga umuhanda, ijya kugwa mu ishyamba. Mu kiganiro kirambuye umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yagiranye na RBA, yatangaje ko ku bw’amahirwe nta mwana wapfiriye muri iyo […]

Uko ADF yapanze kugaba ibitero mu nama ya CHOGM i Kigali, umugambi ugapfuba

Raporo impuguke za Loni ziheruka gusohora igaragaza ko mu mwaka ushize umutwe wa ADF wapanze kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye, harimo no mu mujyi wa Kigali. Ni ibikubiye muri raporo ivuga cyane ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho na ADF ibarizwa ziriya mpuguke za Loni zasohoye ku […]

Rushimusi ruharwa w’abantu ukomoka muri Mozambike yafatiwe muri Afurika y’Epfo

unnamed-17.jpg

Umugabo wo muri Mozambike uregwa kuba yarateguye ishimutwa ryinshi ry’abantu ashaka ingurane yatawe muri yombi na Interpol muri Afurika y’Epfo . Esmael Malude Ramos Nangy arakekwaho kuba yarateguye ishimutwa ryinjije miliyoni nyinshi z’amadolari y’ingurane mu myaka 20 ishize. Igipolisi cyo muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko yatawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku nzu ituwe cyane […]

Ubu mba ndi Kisangani kuko nta ngabo zampagarika: Colonel Nzenze wa M23

Colonel Nzenze Imani uyobora abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 baherutse kurekura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo muri teritwari ya Rutshuru, yatangaje ko nta musirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo wamuhagarika mu gihe yaba afite gahunda yo gufata umujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo. Ni igisubizo yahaye abanyamakuru ubwo bamwibutsaga ko Leta ya […]

Igitero ku Nteko Ishinga Amategeko ya Brazil n’isano n’ibyabereye kuri Capitol muri USA

2023-01-08t215749z_840897412_rc2lmy99ipfx_rtrmadp_3_brazil-politics-violence.jpg

Amagana y’abashyigikiye uwahoze ari perezida wa Brazil bateye inyubako z’ubuyobozi zirimo inyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko, biba ngombwa ko Perezida Lula ahagurutsa ingabo . Nyuma y’amasaha y’akaduruvayo, abapolisi ba Brazil babashije kongera gufata inyubako ikoreramo inteko ishinga amategeko abashyigikiye Perezida ucyuye igihe Jai Bolsonaro bari bigabije. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Polisi yari ikiri […]

Manchester United muri gahunda izatuma nta mukinnyi uzongera guhembwa umushahara uremereye

Umutoza Ten Hag ntashaka ko hari undi mukinnyi wazajya ahembwa umushahara uremereye nk'uwahabwaga Cristiano Ronaldo

Manchester United yiteguye gushyira mu bikorwa itegeko yise ‘Ronaldo Rule’ rigiye gutuma nta mukinnyi n’umwe wayo uzongera gushyira umukono ku masezerano mashya ngo ajye ahembwa umushahara urenze ibihumbi 200 by’Amapawundi (£200,000) ku cyumweru. Iyi ni gahunda yazanywe n’umutoza Eric ten Hag nyuma yo gusanga mu ikipe ye harimo umwuka mubi by’umwihariko mu bakinnyi bitewe n’ubusumbane […]

Uganda: Vincent Gasana uri mu bashinze Akanama k’Abavandimwe yashimuswe, aricwa

Umunyapolitiki Vincent Gasana Kimbugwe uri mu bashinze Akanama k’Abavandimwe bafite inkomoko mu Rwanda yashimuswe n’abantu bataramenyekana, baramukubita bimuviramo urupfu. Ikinyamakuru Chimpreports gisobanura ko ku wa 5 Mutarama 2023 saa kumi n’imwe, ubwo Gasana yari ku nyubako akodesha, hari umuntu atazi wavugaga Urunyankole wamuhamagaye, amubwira ko yamusanga mu mujyi kuri Sheraton Kampala Hotel. Ngo Gasana yabanje […]

Muri RDC havutse undi mutwe witwaje intwaro mushya

Guverineri w’Intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko muri iyi ntara haheruka kuvuga umutwe witwaje intwaro mushya witwa ‘MAPI’. Guverineri Lt Gen Johnny Luboya Nkashama yabitangarije mu mujyi wa Bunia, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize. Icyo gihe uyu musirikare yamaganye abo yise abanzi ba Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Kiyovu Sports yabonye Perezida mushya

Nyuma y’igihe kitari gito mu muryango wa Kiyovu Sports havugwa ukutumvikana, wabonye Perezida mushya kuri uyu wa 8 Mutarama 2023, ari we Jean François Régis uzwi ku izina rya Général. Ndolimana yemejwe nyuma yo kwakira ku mugaragaro ubwegure bw’uwari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal wari umaze igihe kinini abyifuza. Perezida mushya wa Kiyovu Sports […]

Abapadiri bo mu Rwanda barakina imikino ya gicuti n’abo mu Burundi

Abapadiri bakorera muri diyosezi gatolika ya Ruhengeri mu Rwanda n’abo mu ya Muyinga mu Burundi barakina imikino ya gicuti y’umupira w’amaguru n’umukino w’amaboko wa Basketball kuri uyu wa 9 Mutarama 2023. Nk’uko urubuga Ikiriho rubivuga, umukino wa Basketball urabera mu cyumba cya Mess des Officiers mu ntara ya Muyinga saa tanu n’igice z’amanywa, umupira w’amaguru […]