Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 uravuga ko ukomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro rya Guverinoma ya Congo Kinshasa rigizwe n’Ingabo z’iki gihugu (FARDC), imitwe yitwaje intwaro bakorana ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi.

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mutarama.

Kanyuka yashinje Guverinoma y’i Kinshasa ku kuba ikomeje kugora umutwe wa M23 muri gahunda ukomeje yo kuva mu bice by’intara ya Kivu wigaruriye nk’uko wabisabwe biciye mu biganiro bya Nairobi na Luanda.

Ati: “Mu gihe M23 iri kwitegura gutanga utundi duce igenzura twiyomgera k’utwo yamaze gutanga, Guverinoma ikomeje gukuzanya Ingabo z’ihuriro [ryayo] ku mirongo yose y’urugamba.”

M23 ivuga ko aya ari amabwiriza yatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, ubwo muri uku kwezi yasuraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Icyo gihe ngo yanahaye “intwaro n’ibikoresho bya gisirikare imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside ndetse ayitegeka gutangiza ibitero kuri M23.”

M23 ivuga ko kuri ubu ibyo muri Congo bikomeje kuzambywa n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo rikomeje kugaba ibitero ku birindiro byayo byose ndetse n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bo muri za Teritwari ya Rutshuru na Masisi.

Uyu mutwe kandi waboneyeho kumenyesha amahanga ko “Guverinoma ya RDC yabeshye abafatanyabikorwa bayo bo mu karere ndetse na mpuzamahanga ko abacanshuro bahawe ikiraka cyo guha imyitozo FARDC, nyamara kuri ubu bamaze koherezwa ku mirongo yose y’urugamba aho bari kumwe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma mu kurwanya M23.”

Uvuga ko ibi byerekana ko RDC ititaye ku ngufu abayobozi b’akarere bakomeje gushyira mu gukemura amakimbirane ifitanye na M23; bijyanye no kuba ikomeje kuzambya ibintu.

M23 mu itangazo ryayo kandi yamaganye “ubufasha MONUSCO ikomeje guha FARDC, burimo za drônes z’ubutasi, nyamara ibizi neza ko FARDC ikorana na FDLR ndetse n’indi mitwe yica abasivile buri munsi.”

Ibi ibiheraho ivuga ko ziriya ngabo za Loni ziri muri Congo zishe ihame ryazo ryo kutagira uruhande zibogamiraho.

M23 ivuga kandi ko igishyize imbere gahunda yo kubahiriza ibyo yasabwe, gusa nanone igashimangira ko igomba kwirwanaho mu gihe cyose izakomeza kugabwaho ibitero.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe
    M23 ubundi murigukora iki cg mwagiye gukora iki muri Congo? Ni iwanyu ndabyemera ariko icyo murwanira ntigisobanutse ndetse mwateje akaga benewanyu ubu bari mumazi abira kumpamvu zanyu bwite.Baribabanye neza nabenewabo bandit moko ya Congo none ubu baranzwe bitewe nawe M23 koko!

  2. Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe
    M23 irarwanya akarengane gakorerwa ababyeyi babo.Gakorwa ninterahamwe zigifite umugambi wogutsemba abatutsi.

  3. Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe
    M23 mwaretse gusenya igihugu cyanyu mutera icyasha benewanyu ,ese mbabaze uzunva anyuranyije nareta iriho azage afata imbunda?mwebwe muri gushyira mukaga abanyekongo,wunvise amagambo muvuga wagirango reta ya congo ntabanyamurenge bayirimo .imana izabibabaze

  4. Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe
    M23 mwaretse gusenya igihugu cyanyu mutera icyasha benewanyu ,ese mbabaze uzunva anyuranyije nareta iriho azage afata imbunda?mwebwe muri gushyira mukaga abanyekongo,wunvise amagambo muvuga wagirango reta ya congo ntabanyamurenge bayirimo .imana izabibabaze

  5. Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe
    Ibintu n2 barwane babohore benewabo ataribyo barabamarisha ppp Imana ibe aharengey¥¥¥

  6. Abarimo FARDC, FDLR n’abacancuro bakomeje kuviraho M23 inda imwe
    Mwebwe mutazi icyo m23 irwanira mwakagombye kumenya inkomoko y’iriya ntambara muyihereye mumateka ya kure.Ntabwo impunzi z’abacongomani zihunze uyu munsi kko impunzi zimaze imyaka irenga 25 mubihugu bikikije Congo na kure yayo.Umwana wavukiye murizo nkambi ubu n’umusore n’inkumi,rero kumubwira,ko ateje akaga benewabo.None se amaherezo yo kuba impunzi n’ayahe? FDLR ikimara kwambuka 1994 imaze gukora genocide murwanda yakomerejeho muri Zaire nibwo ubuhunzi bwatangiye kugeza nanubu cyane ko uwo mutwe uriho kd ugikomeje umugambi wa genocide ufatanije na leta ya Congo, none mwebwe muragira ngo bicwe,basahurwe,babarye barebera? Ese ko batari abanyarwanda(impunzi)Congo ikababa itabashaka,ubwo bazabaho nta bwenegihugu bagira bitwa impunzi gusa? Congo nikemure ibibazo by’abaturage bayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *