Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, nk’impambu u Rwanda rwaba ruha ubufasha umutwe wa M23.
Ni ibigaragara muri raporo Ikigo cya Amerika gishinzwe ubutasi (CIA) cyagejeje ku nteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu ku wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2023.
Ni raporo y’amapaji 40 ubutasi bwa Amerika bwakoze mu kugaragaza ibibazo biri hirya no hino ku Isi bibangamiye umutekano w’iki gihugu. Ivuga ku bibazo bibangamiye Amerika guhera mu bihugu bidacana uwaka na yo nk’u Bushinwa, u Burusiya, Koreya ya Ruguru na Iran.
Iyi raporo kandi igaruka ku makimbirane agaragara mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, kugeza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahakomeje imirwano y’Ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni umutwe ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko uhabwa ubufasha n’u Rwanda, ibirego Kigali imaze igihe ihakana.
Raporo ya CIA igaragaza ko kuba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa kiriya gihugu igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, biri mu byaba byaratumye ruhitamo guha ubufasha M23.
Ibi ngo byiyongeraho kuba Abavuga Ikinyarwanda batuye mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kwibasirwa n’imvugo z’urwango, ikindi Abanyarwanda bahaba bakaba bakomeje kwibasirwa n’urugomo nk’uko iriya raporo ibivuga.
Iti: “Mu burasirazuba bwa RDC, imirwano hagati y’Igisirikare cya RDC ndetse n’umutwe ufashwa n’u Rwanda uzwi nka “March 23″ (M23), yagize uruhare mu gutuma habaho ukuva mu byabo kw’abantu gukomeye kuruta ahandi muri Afurika.”
“U Rwanda rufite amateka maremare yo kwinjira mu burasirazuba bwa RDC, kandi rubona kuba Kinshasa yarananiwe kurandura imitwe irurwanya nk’ikibazo ku mutekano warwo. Imvugo z’urwango ndetse n’urugomo rwibasira Abanyarwanda mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kwiyongera.”
Ibivugwa na CIA ntibigiye kure n’ibyo u Rwanda rugaragaza ku mpamvu umwuka mubi ukomeje kuba mubi hagati yarwo na Congo, n’ubwo rwo rutemera kugira ubufasha ruha M23.
Perezida Paul Kagame mu kwezi gushize ubwo yakiraga mu isangira ngarukamwaka badipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, yagaragaje ko mbere y’uko hari abavuga ko u Rwanda rwaba ruri muri Congo bagomba kubanza kwibaza ku mpamvu yatuma rujyayo.
Ni Perezida Kagame wikije cyane ku mutwe wa FDLR umaze imyaka hafi 30 ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse kuri ubu ukaba ukorana n’Igisirikare cya Congo (FARDC) kugira ngo bazagere kuri uwo mugambi.
Ati: “Baravuga ngo u Rwanda ruri mu burasirazuba bwa Congo. Ikibazo kuri icyo, cyahoze kandi kizakomeza kuba: Ese ni ukubera iki u Rwanda rwajya mu burasirazuba bwa Congo? Uramutse wumva impamvu yabyo, uburyo bwo kwigizayo u Rwanda, ni ugukemura icyo kibazo.”
Yakomeje agira ati: “Inkuru ya FDLR imaze imyaka igera kuri 30, ntabwo ari impimbano, ni ibintu bihari. Rero mbwira abantu, mbere y’uko mujya kumbaza iby’u Rwanda muri Congo, mugomba kunsubiza impamvu iki kibazo gihari. Ni ukubera iki umuntu yarasa ku mupaka wacu, akica abaturage bacu?”
“Ni ukubera iki mu Ugushyingo 2019, FDLR yishe abaturage bacu mu Kinigi? Ugomba kunsobanurira ibyo. Ntabwo ngusabye kuza kumfasha gukemura icyo kibazo, nibaza ku mupaka tuzagikemura, ariko ni ukubera iki tudakemura icyo kibazo duhereye mu mizi?”
Umukuru w’Igihugu icyo gihe yashimangiye ko mu bushobozi bwe azakora ibishoboka byose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagarukira u Rwanda ukundi.



2 Responses
Impamvu u Rwanda rwaba ‘ruha ubufasha M23’ mu mboni y’ubutasi bwa Amerika
Umenya ikibazo gishobora gukemuka mu bulyo bworoheje. Urwanda rukomeze rufashe M23 na Kongo yerure ifashe FDLR maze barebe ufite ingufu. Kuba Kongo imaze kwemerera abaturage kwirwanaho, bikavanaho icyitwaga “imitwe yitwaje intwaro” byonyine bigiye guhindura isura y’intambara. Gusa mbabazwa n’abaturage giseseka bazigwamo n’abandi tutagerwaho n’iminyago!
Impamvu u Rwanda rwaba ‘ruha ubufasha M23’ mu mboni y’ubutasi bwa Amerika
Nibyo HE yavuze ko akiriho azakora ibishoboka byose inkuru ya genocide na Fdlr ntibizongere kubaho mu Rwanda!
Natwe tumuri iruhande …#PK2024????????
Ibyo byo gufasha M23 byo, uRwanda ruyifashije byeruye Gisegeti ntiyararaho narimwe!
Ariko kuyifasha byo ntirwabura no kuyifasha, byonyine guha ishingiro icyo M23 irwanira ni ubufasha bukomeye!