Muhanga: Batandatu baregwa guhindura imyaka y’abana barekuwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Abantu batandatu bari bakurikiranyweho guhindura imyaka y’abana bakinnye irushanwa ryahuje amashuri ya Paris Saint Germain mu kwezi kwa Kamena 2023 barekuwe by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, mugenzi wabo umwe bareganwa akomeza gufungwa.

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 27 Ukuboza 2023 ku cyicaro cy’uru rukiko saa munani zuzuye, nibwo urubanza rwasomewe mu ruhame bakaba bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Mukandamage Antoinette, Nshimiyimana David, Mberarivuze Pierre, Munyampundu Jean, Hakizimana Octave na Munyampirwa Denys bafungwa by’agateganyo nk’uko tubikesha Imvaho Nshya.

Uru rukiko rwemeje ko Mukandamage Antoinette na Nshimiyimana David bafungurwa by’agateganyo ariko bakajya bitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyamabuye buri wa mbere w’icyumweru kugeza dosiye yabo ifatiwe icyemezo n’uru rwego.

Ni mu gihe rwategetse ko Mberarivuze Pierre, Munyampundu Jean, Hakizimana Octave na Munyampirwa Denys bahita bafungurwa by’agateganyo uru rubanza rukimara gusomwa ndetse nta bindi bategetswe.

Me Kalinganire Steven wunganira Habineza Vincent de Paul yari yatanze inzitizi ku bijyanye n’uwo aburanira wakoreraga irembo urukiko ruzisuzumye rusanga nta shingiro ndetse rutegeka ko hari n’impamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze by’agateganyo.

Me Twagirayezu Mico Joseph wunganiraga Nshimiyimana David akaba Perezida wa The Winners avuga ko yishimiye kuba umukiliya we ahawe ubutabera akajya yitaba kugeza igihe urubanza ruzapfundikirirwa kandi akomeza gukorana n’umukiliya we kugira ngo bubahirize icyo urukiko rwategetse nk’umufasha w’ubutabera.

Rwibukije ko aba bose bari bakurikiranwe ko uwifuza kujuririra iki cyemezo yabikora mu gihe cy’iminsi itanu kuva igihe akimenyesherejwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *