Abadepite batewe impungenge n’amabanki ashyira imbere cyamunara

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagaragaje ko batumva impamvu ibigo by’imari bikoresha cyamunara yonyine kugira ngo byishyurwe imyenda biba biberewemo, kandi nyamara hari n’ubundi buryo buteganywa n’amategeko bushobora gukoreshwa.

Abadepite bagaragaje iki kibazo mu gihe amategeko ateganya ko hari uburyo bune ibigo by’imari bishobora kwishyurwamo imyenda, gusa ibyinshi muri byo bikaba bihitamo gukoresha cyamunara gusa.

Itegeko ryo muri Gicurasi 2010 rihindura kandi ryuzuza itegeko ryo muri Gicurasi 2009 ryerekeye inguzanyo, riteganya ko amasezerano y’inguzanyo agomba kuba akubiyemo ingingo ziha uwagurije ububasha bwo gucunga, gukodesha, kugurisha cyangwa gufata ingwate mu gihe uwahawe inguzanyo ananiwe kuzuza ibikubiye mu masezerano.

Ku wa Mbere ku wa 02 Werurwe ni bwo abadepite bagaragaje kiriya kibazo nk’igiteje inkenke, mu nama yahuje abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Impande zombi zaganiraga ku mushinga w’itegeko rirebana no kurinda abahabwa serivisi zerekeye imari. Ni itegeko rikigibwaho impaka mu nteko ishinga amategeko.

Mu busanzwe uretse kugurisha mu cyamunara imitungo y’uwafashe inguzanyo, ubundi buryo amategeko ateganya harimo gukodesha ingwate hanyuma amafaranga yavuye muri icyo gikorwa akifashishwa kwishyura inguzanyo ya Banki.

Iyo uwafashe inguzanyo afite imitungo itimukanwa nka hoteli, icyo gihe iyo mitungo ijya mu maboko ya Banki akaba ari yo yita ku micungire yayo, nk’uko byasobanuwe na Richard Kayibanda, umwanditsi mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere.

Kayibanda avuga ko n’ubwo amategeko ateganya uburyo bune, ibigo by’imari bihitamo gukoresha cyamunara nko ku kigero cya 99.99%. Ati” Mu by’ukuri, nshobora kuvuga ko mu manza 99,99 ku ijana, amabanki ahitamo guteza cyamunara umutungo watanzweho ingwate. Ntibashaka kwishora mu micungire no gukodesha umutungo.”

Yongeyeho ko gahunda yo gukodesha itaratangira gukoreshwa kugeza ubu nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru yabitangaje. Kayibanda asanga impamvu cyamunara yimakazwa ari uko yihuta cyane, bijyanye nuko n’umuntu ugura umutungo binyuze muri yo ashyira igitutu kuri banki, kugira ngo ahabwe amahirwe yo kugura imitungo iba yashyizwe ku isoko mu gihe gito.

Abadepite ntibumva impamvu cyamunara ari yo yimakazwa

Depite ThĂ©ogène Munyangeyo, Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yavuze ko hagomba kurebwa ikibazo cy’amabanki atekereza ko cyamunara y’umutungo ari yo rukumbi ikenewe muri buriya buryo bune amategeko ateganya.

Munyangeyo avuga ko “Amabanki ntabwo atanga umwanya uhagije wo gusuzuma uburyo ibyifuzo by’abacuruzi bashaka inguzanyo bishobora kubyara inyungu, kandi impamvu ni uko baba badahangayikishijwe n’ubundi buryo (bwo kugaruza amafaranga) kuko batekereza guteza cyamunara umutungo ukoreshwa nk’ingwate gusa”.

Munyangeyo yavuze ko icyifuzo cya cyamunara cy’amabanki cyerekana ko imishinga baguriza amafaranga itabashimishije, agasanga byari bikwiye ko za Banki zishyiraho komite zo kugenzura abo zagurije amafaranga mu gihe ba nyir’ubwite batabishoboye.Ati: “Amabanki agomba gutanga inguzanyo mu gihe azi neza ko umushinga uzaterwa inkunga uzunguka.”

Yagaragaje impungenge z’uko mu gihe umutungo ugomba gutezwa cyamunara ugize ibyago byo guta agaciro, habaho igihombo haba ku ruhande rwa Banki ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Ku mpungenge zagaragajwe na Kayibanda wo muri RDB ko gukodesha no gucunga ingwate zitangwa mu Rwanda ari umurimo utoroshye, bijyanye n’uko ziba zigizwe n’amazu yo guturamo, ubutaka budakoreshwa n’indi mitungo itimukanwa, Depite Munyangeyo yavuze ko hagomba kubaho abahanga bagomba gutekereza ku buryo bushoboka bwo guhitamo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abadepite batewe impungenge n’amabanki ashyira imbere cyamunara
    Ama bank adateje cyamunara imitungo yahaweho ingwate yahita igwa mugihompo .

  2. Abadepite batewe impungenge n’amabanki ashyira imbere cyamunara
    Ama bank adateje cyamunara imitungo yahaweho ingwate yahita igwa mugihompo .

  3. Abadepite batewe impungenge n’amabanki ashyira imbere cyamunara
    Bangurishirije Inzu ya 65millions mbarimo 16millions bayigurisha kugiciro kiri hasi ahubwo bambwirako nabasigayemo 1millions bank naba Hussien bahemukira banyiri amazu

  4. Abadepite batewe impungenge n’amabanki ashyira imbere cyamunara
    Bangurishirije Inzu ya 65millions mbarimo 16millions bayigurisha kugiciro kiri hasi ahubwo bambwirako nabasigayemo 1millions bank naba Hussien bahemukira banyiri amazu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *