92380364_2852182108210676_5774429932851560448_n.jpg

Abagore barifuza kuryamana na padiri babonye asoma misa kuri Mashami

Sangiza iyi nkuru

Abagore bo muri Kenya barebye misa yo ku Cyumweru cya Mashami kuri televiziyo bavuga ko bifuje kuryamana na Padiri Charels Kariuki Wachira, bavuga ko ari mwiza cyane ndetse ko bamaze igihe bamwifuza.

Padiri Wachira yasomye ibyanditswe mu misa yo kuwa 5 Mata ubwo hatangiraga icyumweru gitagatifu muri Bazilika yitwa Holy Family iri i Nairobi.

Nyuma y’aho iyi misa irangiriye, bamwe mu b’igitsinagore kuri Facebook nk’uko Mkenyanews ibitangaza, bagaragaje kwifuza kuryamana n’uyu mupadiri ndetse no kuba babyarana na we.

Mu magambo ya bamwe mu bagore nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, bati ” Uriya mupadiri njye nsanzwe mukunda. Ubona ukuntu afite uruhu rwiza, umusatsi. Ameze neza mba numva yambyarira umwana.”

Muri aba bagore kandi nk’uko iyi nkuru ibitangaza, hari abavugaga ko ” Barebye misa ari ukugira ngo birebere uyu mupadiri.” Mu gihe abandi bo bavugaga ngo ” Twamukunze kera.”

Aba bagore banditse mu itsinda ryo kuri Facebook ko bifuza ” Kuzibonera Padiri Wachira amaso ku maso igihe Coronavirus yaba irangiye. Bifuza kwifotozanya na we ndetse bakaba bahindura intekerezo ze akareka kuba padiri.”

Iyi nkuru ivuga ko hari abagore bagiye kure bakita uyu mupadiri ko ari ” Urubavu rwabo.” Abagore bavuga ko afite ijwi ryiza, ko azi kuvuga neza ndetse ko ngo bamwe basheshe urumeza ubwo bumvaga atangiye gusoma amasomo ya misa.

92380364_2852182108210676_5774429932851560448_n.jpg

Padiri Kariuki Wachira Charles/ Ifoto: interineti

Zinduka Kenya itangaza ko abagore basabye Musenyeri Ndingi Mwana Nzeki ko yazabemerera bagahura na Padiri Wachira.

Padiri Kariuki Wachira ni muntu ki?

Padiri Wachira avuga mu gace ka Thika muri Nairobi. Abamuzi akiri mu ishuri, azwi nk’umuntu witonda ndetse ko imyitwarire yari iya gipadiri.

Kuri ubu urukuta rwe rwa Facebook rwaruzuye, nta cyakira inshuti nshya nyuma yo gusoma misa yo kuri Mashami. Kuri ubu, Padiri Wachira ni umwe mu bafasha bwite ba Musenyeri John Cardinal Njue Njue.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abagore barifuza kuryamana na padiri babonye asoma misa kuri Mashami
    Birababaje.Yesu yavuze ko iyo ubonye umugore (cyangwa umugabo) ukifuza kuryamana nawe,biba ari icyaha cy’ubusambanyi.Imana yaturemye itubuza kuryamana n’umuntu tutashakanye (mu mategeko).Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye,Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

  2. Abagore barifuza kuryamana na padiri babonye asoma misa kuri Mashami
    Birababaje.Yesu yavuze ko iyo ubonye umugore (cyangwa umugabo) ukifuza kuryamana nawe,biba ari icyaha cy’ubusambanyi.Imana yaturemye itubuza kuryamana n’umuntu tutashakanye (mu mategeko).Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye,Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

  3. Abagore barifuza kuryamana na padiri babonye asoma misa kuri Mashami
    Uyu abagore baramwivuganye da!!!!!! Musenyeri NJUE NJUE natabare amazi atararenga inkombe. None azaba uwande muri abo bagore bose?
    Ko yameze gusezerana na KRISTU, ubwo si ubuhehesi? Mujyane i ROMA, cg bamuzane mu RWANDA aho dufite abapadiri beza kumurusha wenda nahagera azabura isoko. NGAYO NGUKO.

  4. Abagore barifuza kuryamana na padiri babonye asoma misa kuri Mashami
    Uyu abagore baramwivuganye da!!!!!! Musenyeri NJUE NJUE natabare amazi atararenga inkombe. None azaba uwande muri abo bagore bose?
    Ko yameze gusezerana na KRISTU, ubwo si ubuhehesi? Mujyane i ROMA, cg bamuzane mu RWANDA aho dufite abapadiri beza kumurusha wenda nahagera azabura isoko. NGAYO NGUKO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *