Abagabo bane bo mu gihugu cy’Ubuhinde bishwe bamanitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata umukobwa ku ngufu kugeza ubwo apfuye bigatuma bakatirwa igihano cy’urupfu.
Aba bagabo ni: Akshay Thakur, Vinay Sharma, Pawan Gupta na Mukesh Singh. Mu 2013 nibwo bafungiwe muri gereza ya Tihar nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umukobwa w’imyaka 23 mu mwaka wa 2012 bakatirwa igihano cy’urupfu 2015.
Urukiko rutangaza ko umukobwa w’imyaka 23 wahawe n’itangazamakuru izina rya Nirbhaya kubw’umutekano we yari umunyeshuri mu ishami rya Physiotherapy akaza gutega imodoka ya bisi tariki 16 Ukuboza 2012 atashye hanyuma abagabo batandatu yasanzemo bagatangira kumusagarira bakamufata ku ngufu bose barangiza bakamukubita babonye agiye guhera umwuka bakamusohora mu modoka bakamujugunya ku nkengero z’umuhanda ari indembe afite n’ibikomere byinshi.
Nirbhaya yahise ajyanwa mu bitaro by’i New Delhi nyuma aza koherezwa mu bitaro byo muri Singapore ari naho yaguye yishwe n’ibikomere bari bamuteye.
Aba bose uko ari batandatu baje gutabwa muri yombi umwe muri bo witwa Ram Singh aza gusanga yapfiriye muri gereza bivugwa ko yiyahuye, naho undi yari umusore w’imyaka 17 akaba yaraje kurekurwa muri 2015 asoje igifungo cy’imyaka itatu, iki kikaba aricyo gihano kiruta ibindi mu Buhinde gihabwa umwana utari wuzuza imyaka y’ubukure, naho abandi bane bakomeza gufungwa hategerejwe gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu bari bakatiwe.
Baje gutanga ubujurire bwabo mu rukiko rw’ikirenga kuri iki gihano muri 2015 ariko ejo kuwa Kane tariki 19 Werurwe 2020 nibwo urukiko rw’ikirenga rwateye utwatsi ubujurire bwabo bahita bicirwa muri gereza babamanitse.
Nyuma y’uko bishwe bamanitswe nyina wa Nirbihaya bivugwa ko yagiye agahobera ifoto y’umwana we maze akishimira ko abamwishe bahanwe bityo akaba abonye ubutabera.
Abaturage bo mu Buhinde nabo bagaragaje ko bishimiye iki gihano aba bagabo bahawe banagaragaza ko bagiriye icyizere ubutabera nyuma y’uko aya mahano aba hari abari biraye mu mihanda bamagana ibyo aba bagabo bakoze banabasabira guhanwa bihanukiriye.



4 Responses
Abahinde bane bishwe bamanitswe bazira gufata ku ngufu umukobwa bakanamwica
Ibiri kuriyisi ni danger!!!
Abahinde bane bishwe bamanitswe bazira gufata ku ngufu umukobwa bakanamwica
Ibiri kuriyisi ni danger!!!
Abahinde bane bishwe bamanitswe bazira gufata ku ngufu umukobwa bakanamwica
Izi ngegera c wazikorera iki nazo ziba zishe urwagashinyaguro ubu mwana w umukobwa
Abahinde bane bishwe bamanitswe bazira gufata ku ngufu umukobwa bakanamwica
Izi ngegera c wazikorera iki nazo ziba zishe urwagashinyaguro ubu mwana w umukobwa