Abakinnyi batatu ba PSG barimo Sergio Ramos bategerejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi batatu n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bitezweho gusura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Batatu bategerejwe hano mu Rwanda barimo myugariro Sergio Ramos wahoze ari Kapiteni wa Real Madrid y’iwabo muri Espagne, umunyezamu Keylor Navas ukomoka muri Costa Rica cyo kimwe na rutahizamu w’Umudage Julian Draxler.

Byitezwe ko bazasura u Rwanda ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

PSG aba bakinnyi bakinira isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda urufasha kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Kuva muri Mata 2019 u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubukerarugendo (RDB), rwatangiye ubufatanye na PSG bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Byari nyuma y’umwaka umwe rusinyanye andi masezerano nk’aya na Arsenal yo mu Bwongereza.

Uruzinduko rwa Sergio Ramos na bagenzi be mu Rwanda ruri muri iriya gahunda ya Visit Rwanda, aho byitezwe ko bazasura bimwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abakinnyi batatu ba PSG barimo Sergio Ramos bategerejwe mu Rwanda
    Ntacyo mutazacuruza n’abakobwa byanyu murabacuruza ndetse n’abagore banyu

  2. Abakinnyi batatu ba PSG barimo Sergio Ramos bategerejwe mu Rwanda
    Ntacyo mutazacuruza n’abakobwa byanyu murabacuruza ndetse n’abagore banyu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *