Umugabane wa Afurika ukunze kwitwa indiri y’abanyagitugu, bijyanye n’ibikorwa byiganjemo ibyibasira inyoko muntu n’ibisubiza inyuma ubukungu byagiye bikorwa n’abenshi mu bamaze imyaka bayobora ibihugu byawo.
Hari benshi mu bategetsi ba Afurika bashinjwe kugira igitugu, gusa hari batanu b’ingenzi imbuga nyinshi zihurizaho.
1. Iddi Amin

Iddi Amin Dada, yayoboye Uganda hagati ya 1971-1979. Mu gihe cye nka Perezida wa Uganda, yari azwi nka ‘Butcher of Uganda’, cyangwa umubazi wa Uganda.
Amin wavukiye ahitwa Kokobo, mu Ntara ya Nili y’Uburengerazuba, muri Uganda, yinjira mu gisirikare mbere yo guhirika ku butegetsi Milton Obote wari uburiho maze atangaza ko ari perezida.
Amin ufatwa nk’umunyagitugu ruharwa, yabayeho mu buzima bwo gusesagura bwagize uruhare mu ihungabana ry’ubukungu mu bw’igihugu cye.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Iddi Amin yatumye habaho ihohoterwa rihonyoza ry’uburenganzira bwa muntu binyuze mu bwicanyi bwibasiye imbaga y’Abanya Uganda, ndetse n’ibikorwa byinshi bisambanya abagore yavuzweho.
Yavuye ku butegetsi mu 1979 abuhiritsweho na Milton Obote, ahungira muri Libya ya Muammar Gadafi bari incuti, ahava ajya muri Arabie Saoudite yapfiriye muri 2001.
2. Muammar Gaddafi

Muammar Kadhafi uzwi cyane ku izina rya koloneli Kadhafi, yagiye ku butegetsi nyuma yo kuyobora itsinda ry’abasirikare bakuru ba Libya bahiritse ku butegetsi Umwami Idris wa mbere muri coup d’Etat yamennye amaraso ya benshi.
Icyo gihe umwami yahunze igihugu, biganisha ku ishingwa ry’inama ishinzwe mpinduramatwara ya Libiya (RCC) yari iyobowe na Kadhafi wakuyeho ingoma ya cyami ndetse n’itegeko nshinga rya kera, maze agashyiraho Repubulika y’Abarabu ya Libya.
Bivugwa ko Kadhafi yategetse abajenerali be bakuru gutera ibisasu no kwicisha inzara abaturage bo mu gace ka Misrata, anabuza kugira imodoka, lisansi n’ibindi bikorwa byinjira mu mujyi wa Misrata kuva ku marembo yose no kuri za bariyeri.
Kadhafi kandi yagabye ibitero byinshi mu bihugu bya Afurika byari bituranye Libya, birimo Tchad mu myaka ya 1970 na 1980. Ibikorwa bye byose byatumye umubano w’ububanyi n’amahanga wa Libya wangirika, ibyatumye ibihugu by’Uburayi na Amerika bigira uruhare mu iyicwa rye muri 2011.
Cyakora cyo n’ubwo Kadhafi hari abamubonagamo ubunyagitugu, hari abandi bamubonamo intwari yitangiye Libya na Afurika muri rusange akabigeza ku iterambere rirambye.
3. General Sani Abacha

General Sani Abacha yagize uruhare mu iyicwa n’ifungwa rya benshi mu barwanyaga ubutegetsi bwe. Abacha yakusanyije umutungo mu bucuruzi bwe bwite mu bubiko bwa peteroli bwa Nigeria ndetse ananyereza miliyari z’amadorari y’igihugu.
kuba yari Minisitiri w’ingabo akaba n’umuyobozi mukuru mu nzego za gisirikare, byatumye Jenerali Sani Abacha ashyira igitutu kuri perezida w’agateganyo Ernest Shonekan birangira amweguje. Ubutegetsi bwe bwatumye ubukungu bwa Nigeria buzahara, ikiremwa muntu na cyo kirahatikirira.
4. Robert Mugabe

Mugabe yavukiye mu muryango ukennye ahitwa i Kutama, muri Rodeziya y’Amajyepfo. Yize muri kaminuza ya Kutama na kaminuza ya Fort Hare, nyuma akora akazi ko kuba umwarimu mu majyepfo ya Rodeziya, Rodeziya y’Amajyaruguru no muri Ghana.
Yarakajwe cyane n’abazungu bake bategekaga igihugu cye cyari mu maboko y’ ubwami bw’Abongereza, yemera kwinjira mu Banyagihugu b’Abanyafurika baharaniraga ubwigenge bw’Abirabura nyamwinshi.
Mu myaka yamaze ku butegetsi, Robert Mugabe yashinjwe kwica urubozo abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe, asubiza ubukungu bwa Zimbabwe inyuma ndetse n’ifaranga ry’iki gihugu rita agaciro ku buryo bukomeye.
5. Mobutu Sese Seko

Umunyagitugu Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga yayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yitwaga Zaïre) kuva mu 1965 kugeza mu 1997.
Mobutu wari warihaye ipeti rya Marchal yavutse ku itariki 14 Ukwakira 1930, apfa ku wa 7 Nzeri 1997 aguye i Rabat azize kanseri ya prostate yari amaranye igihe.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Mobutu yari yariyise indwanyi idasanzwe itahukana intsinzi buri gihe ndetse igaca igikuba aho inyuze hose. Abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bahunze igihugu, kubera ibihano bikarishye yari azwiho gutanga.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwe kandi nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, ubukungu bwa Congo Kinshasa bwarazahaye cyane, imitungo kamere y’igihugu yigarurirwa n’abantamahanga.

18 Responses
Abaperezida batanu mu mateka ya Afurika bafatwa nk’abagome kurusha abandi
Muvuze bake cyane.Ntabwo mushyizemo ba Bokassa,Sekou Toure,Samuel Doe,Mengistu,Micombero,Kayibanda,Peter Botha,etc…Ikindi bose bahuriraho ni gusahura igihugu,ubusambanyi,etc…Gusa akenshi muli politike yo hejuru haberamo ubwicanyi.
Ni nkaho ari itegeko.Ikibabaje nuko abanyamadini kugirango bibonere umugati,bahora basingiza ufashe ubutegetsi wese,niyo yaba abanje kumena amaraso y’inzirakarengane.Bakavuga ko ari Imana imushyizeho!!! Ndetse bakabyigisha mu kiliziya no mu nsengero.Mu byukuri ni umugati baba bishakira nabo.Ariko bibabaza Imana.

Ge mbona umugome wambere Ari 1-Kadafi(Libya) 2-Mugabe(Zimbabwe) 3-Habyarimana(Rwanda) 4-Idi Amin 5-Mohammed farah Ayidid(Somalia). 6-Nyerere(Tanzania) 7-Buyoya(Burundi) 8-Mobutu(Zaire) 9-Museveni(Uganda) 10-Sani Abaca (Nigeria)

aba bose nta mugome urimo,ubwo c wavuga ko Qadaffi ari umugome?Nyerere?

Mujye muvuga nabakiriho kuko nubu abagome ntaho bagiye

Jew nka kadafi umuntu amushira mubatwaza igitugu sindamwova,igihugu ciwe yaragiteza imbere na benegihugu ub babayeho na mbi kubera abakoroni babenshe bakamwica,kadafi intwari y Africa oyeeee

Abaperezida batanu mu mateka ya Afurika bafatwa nk’abanyagitugu ruharwa kurusha abandi
Mubita abanyagitugu ariko the tuzineza kohari bamwe bagiriye Africa akamaro bakaba baranze bagashakabuhake kubutaka bwacu

Abo nibo bayobozi banze ubuhake bitwa abanyagitugu.abemeye guhakwa nanubu nibo banyabwenge kandi ibihugu byabo barabiyogoje.

NABANTU BABAGABO MUJYEMUVGAMUSHYIREHO AKADOMO.

abakire
bosenibande
mubaperezida