Abasirikare 66 bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma, nyuma yo kubahamywa ibyaha birimo kuba ibigwari, kwigomeka kwa gisirikare no kwanga kumvira amabwiriza.
Urukiko rwaburanishirije uru rubanza i Walikale-centre, muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umwanzuro warwo watangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’iminsi 12 y’iburanisha.
Major Dieudonné Kasereka ushinzwe itumanaho mu Karere ka 34 ka Gisirikare, avuga ko abo basirikare bari bagize Umutwe wa 3415 wa FARDC.
Bafashwe ku wa 20 Ukwakira 2026 i Ngora, nyuma y’ibikorwa byabereye i Ntoto, mu gace ka Wanianga muri Teritwari ya Walikale, ahari imirwano n’abarwanyi ba M23.
Muri uru rubanza, umusirikare ufite ipeti rya sergeant yahawe igihano cy’imyaka 10 kubera impamvu nyoroshyacyaha, mu gihe abandi bane, barimo kapiteni wari ushinzwe iperereza, barekuwe.
Abaregwa bari 70 bose, kuko 54 bari babanje gufatwa, hakongerwaho abandi 16 bafashwe nyuma muri dosiye imwe.
Iki gihano kije mu gihe FARDC ikomeje guhangana n’ingabo za M23 mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, aho imyitwarire n’imyiteguro y’ingabo za Leta biri mu bibazo bikomeye biri gukurikiranwa.


