Ingabo z'ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo zafashe Bunyakiri, agace gaherereye muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo kariya gace kafashwe, nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibiri hagati y’ingabo za FRN n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Bunyakiri ni agace kari mu gice cy’imisozi cya Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kari ku muhanda munini wa RN3 uhuza Bukavu n’ibice bya Kalehe ugakomeza werekeza i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.
Aka gace kandi kazwiho kuba hafi y’uduce tw’ingenzi two muri Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega. Kuba iri ku murongo ugana Walikale n’utundi duce two mu burasirazuba bwa RDC bituma igenzura ry’aka gace rigira agaciro mu bijyanye no kugenda kw’ingabo n’itumanaho hagati y’uduce dutandukanye.
Amakuru agera kuri BWIZA kandi yemeza ko mbere y'uko FRN yigarurira Bunyakiri, imirwano yari imaze iminsi itanu, ndetse ingabo z’iri huriro zanafashe n’utundi duce dutandukanye tugize aka gace.
Muri two harimo Santere za Bitare na Karambi.
Bunyakiri si ubwa mbere igira uruhare mu bibazo by’umutekano muri aka gace. Mu bihe bitandukanye, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro byagiye bigaragara muri Kalehe no mu nkengero za Bunyakiri.
Umuhanda wa RN3 unyura muri aka gace na wo wari waragiye uvugwamo ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu gice kiri hafi ya Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega ikunze kwifashishwa na FARDC, FDLR na Wazalendo mu guteza umutekano muke.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’imirwano agaragaza intwaro n’amasasu menshi byafashwe n’ingabo za FRN mbere yo kwigarurira Bunyakiri.
Hari n’amashusho agaragaza bamwe mu basirikare bavuga ko ari abo ku ruhande rwa Leta ya RDC bafashwe mpiri.
Ifatwa rya Bunyakiri rije mu gihe imirwano hagati ya FRN n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ikomeje kuvugwa mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa RDC.
Ku wa 3 Ugushyingo, ubwo James Swan uyobora MONUSCO yari i Goma mu biganiro na Joseph Kabila n’abayobozi ba FRN, Bertrand Bisimwa yavuze ko imirwano yari yongeye kubura ku murongo wa Bunyakiri, ndetse avuga ko hari ibitero byabereye ku muhanda wa Pariki.
Ku wa 6 Ugushyingo na bwo amakuru yagaragazaga ko imirwano hagati ya FRN n’ingabo za Leta yari imaze gukwira mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo, nubwo iyo nkuru yibandaga cyane kuri Walungu, Mwenga, Fizi na Kabare.


