Ihuriro rya politiki n’igisirikare Front pour la Refondation de la Nation (FRN), riyobowe na Joseph Kabila, ryandikiye abahuza b’ibiganiro by’amahoro bya Qatar, ribasaba kugira icyo bakora ku mpungenge z’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora guhindura Itegeko Nshinga.
Mu ibaruwa yo ku wa 1 Ugushyingo 2026, yandikiwe i Goma kandi igashyirwaho umukono na Bertrand Bisimwa, Visi Perezida wa FRN, iri huriro ryagaragaje ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora kubangamira ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar.
FRN ivuga ko ibyo impande zirebwa n’amakimbirane ziyemeje mu Itangazo ry’Amahame ryo ku wa 19 Nyakanga 2025 no mu Masezerano y’Ubufatanye yo ku wa 15 Ugushyingo 2025, byose byashingiye ku Itegeko Nshinga rya RDC risanzweho.
Iri huriro rishingira kandi ku magambo Perezida Félix Tshisekedi aherutse kuvugira i Kinshasa ku wa 24 Ukwakira ndetse n’i Moscou ku wa 30 Ukwakira 2026, aho yagaragaje ko atashyigikiye Itegeko Nshinga ririho ubu.
Kubera iyo mpamvu, FRN yasabye Qatar kugira uruhare mu gusaba ubuyobozi bwa Kinshasa gutangaza ku mugaragaro icyo buteganya kuri iki kibazo, ndetse ikibazo cy’ivugururwa cyangwa ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kikazashyirwa ku murongo w’ibyigwa mu nama itaha y’ibiganiro by’amahoro.
FRN yanaburiye ko izakoresha uburyo bwose bukenewe mu kurwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhindura Itegeko Nshinga mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje.
Iri huriro rivuga ko impinduka nk’izo zishobora kugira ingaruka ku masezerano n’imyanzuro impande zombi zamaze kwemeranyaho, bityo rikaba risaba ko ikibazo cy’Itegeko Nshinga gisuzumwa mu rwego rw’ibiganiro biri kubera i Doha.
Iyi baruwa yanamenyeshejwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ndetse na Massad Boulos.


