Bwiza

Uvira: Hormuz yo mu biyaga Bigari?

Amakuru•
Rudahunga Désiré
By Rudahunga Désiré
•Kuwa Gatandatu, 7 Ugushyingo 2026 saa 10:41
Uvira: Hormuz yo mu biyaga Bigari?

203796

Mu isesengura rya geopolitiki, hari ahantu usanga agaciro katabarirwa ku buso bwaho cyangwa ku mubare w’abaturage bahatuye, ahubwo kakabarirwa ku byo aho hantu gashobora kugenzura.

Umuhora wa Hormuz ni urugero ruzwi ku isi. Nubwo ari agace gato k’amazi, ufite uruhare rukomeye mu bucuruzi mpuzamahanga bw’ingufu, kuko ari inzira y’ingenzi inyuzwamo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.

Mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika, umujyi wa Uvira wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushobora kurebwaho muri ubwo buryo bw’isesengura.

Ese Uvira yaba ari Hormuz y’Ibiyaga Bigari?

Kugira ngo dusubize iki kibazo, tugomba kureba ibintu birenze kuba AFC/M23 yarigeze kuwufata.

Uvira: Umujyi uri ku masangano y’inyungu z’ibihugu byinshi

Uvira iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, hafi cyane y’umupaka w’u Burundi.

Akamaro kayo gaturuka ku bintu bitatu:
Kuba uhuza uburasirazuba bwa Congo n’u Burundi.

Kuba uri ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, gihuza RDC, u Burundi, Tanzania na Zambia.

Kuba ari ihuriro ry’ubwikorezi, ubucuruzi n’inzira zihuza ibice bitandukanye by’akarere kugeza muri Afurika y’Amajyepfo.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko ikiyaga cya Tanganyika gifite ubushobozi bwo guhuza ubukungu bw’ibihugu bine binyuze mu nzira z’amazi, ibyambu n’imihanda ihuza imihora minini y’ubucuruzi bwa Afurika.

Bivuze ko Uvira itareberwa gusa mu ndorerwamo ya Congo n’u Burundi.
Ifite n’uruhare mu ishusho nini y’ubukungu bw’akarere.

Kuki kugenzura Uvira bishobora guhindura imiterere y’umutekano w’akarere?

Mu Ukuboza 2025, AFC/M23 yatangaje ko yafashe Uvira.

Icyo gihe umujyi wari ufite akamaro kihariye kuko nyuma yo gufatwa kwa Bukavu, wari wabaye icyicaro cy’inzego z’ubuyobozi za Kivu y’Amajyepfo zari zaravuye muri uwo mujyi.

Raporo ya Reuters yo ku wa 10 Ukuboza 2025 yagaragaje ko gufatwa kwa Uvira byashoboraga guha AFC/M23 amahirwe yo kwagura ibikorwa byayo mu majyepfo ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse bikegereza intambara ku mupaka w’u Burundi.

Hari ingaruka z’ingenzi eshatu zigaragaje.

Ku Burundi

Uvira ni umuturanyi wa hafi wa Bujumbura. Ibi bituma umutekano w’uyu mujyi ugira ingaruka ku mutekano w’umupaka, ubucuruzi, ingendo z’abaturage n’ibikorwa bya gisirikare.

Kuri RDC

Uvira ni imwe mu nzira z’ingenzi zihuza Kivu y’Amajyepfo n’ubundi burasirazuba bw’igihugu. Kuyigenzura bishobora kugira ingaruka ku micungire y’ubutaka, ubwikorezi n’ubushobozi bwa Leta bwo kugera mu bice bimwe na bimwe.

Ku karere kose

Kuba ikiyaga cya Tanganyika gihuriweho n’ibihugu bine bituma impinduka z’umutekano ku nkombe zacyo zishobora kugira ingaruka zirenze imipaka ya Congo nkuko byagenze ku gace ka Hormuz.

Ese Uvira ishobora kuba igikoresho cyo gushyira igitutu ku bindi bihugu?

Mu mubano w’ibihugu, hari igihe agace kamwe k’ubutaka gahinduka ubushobozi bwo gukoresha igenzura ry’ahantu runaka kugira ngo ubone ijambo mu biganiro bya politiki, umutekano cyangwa ubukungu.

Raporo ya Critical Threats yo mu Kuboza 2025 yagaragaje ko kugenzura Uvira byahaye AFC/M23 imbaraga zidasanzwe mu bya gisirikare no mu biganiro bya politiki, bitewe n’imiterere y’ubutaka n’inzira nke zo ku butaka ziyigeraho.

Ugenzura Uvira aba afite ubushobozi byanze bikunze bwo kugira ingaruka ku bucuruzi bw’u Burundi, kugira uruhare mu kugenzura inzira z’ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Tanganyika, guhindura imbaraga z’ibihugu bihuriye kuri iki kiyaga, ndetse no guhinduka ikintu gikomeye mu biganiro bya dipolomasi hagati ya Gitega, Kinshasa n’abandi bafatanyabikorwa bahurira kuri uyu muhora ukora kuri Tanganganyika.

Ese Uvira yaba itandukanye na Hormuz?

Hormuz ni inzira y’amazi ifunganye, inyuzwamo igice kinini cy’ubucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli na gaze.

Uvira yo ni umujyi n’ihuriro ry’ubwikorezi ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika.

Ntabwo igenzura ikiyaga cyose, kandi gufatwa kwayo ntibivuze ko ibihugu bine bihuriye kuri Tanganyika bihita bitakaza uburenganzira bwo gukoresha icyo kiyaga.

Ikigereranyo cya Hormuz rero aha twakigereranyije mu kwerekana agaciro ka geopolitiki ireba ahantu, ubushobozi bwo kugira ingaruka ku nzira z’ubucuruzi n’imbaraga zishobora kuva ku kugenzura inzira z’ingenzi.

Isomo rikomeye: Mu geopolitiki, agaciro k’ahantu karuta ubunini bwako

Uvira itwereka ko intambara zo muri Afurika zitagomba kureberwa gusa mu mubare w’abarwanyi, imbunda cyangwa ubutaka bwafashwe.

Hari n’ikibazo cy’ahantu hafashwe n’icyo ahantu hashobora kugenzura.

Umujyi ushobora kuba muto, ariko ukaba uri ku nzira ihuza ubukungu bw’ibihugu byinshi bishobora guhindura umukino wa Congo yose kubera inyungu nshya zaba zigaragaye. Muri politike iyo inyungu zihuye habaho ubufatanye mu gihe iyo zitandukanye habaho guhangana.

Ikibazo rero si ukumenya gusa uwafashe Uvira, ahubwo ni ukumenya icyo kuyigenzura byamuhaye, icyo byambuye abandi n’ingaruka byagize ku miterere y’imbaraga mu karere.

Mu mboni zanjye, Uvira ikwiye kwigwa nk’ihuriro ry’inyungu z’umutekano, ubukungu n’ubwikorezi bw’akarere k’Ibiyaga Bigari. Kuyigereranya na Hormuz ni ikigereranyo gifite agaciro mu isesengura urebye ibihugu uyu mujyi uhuza byagira ingaruka kubera ifatwa ryawo.

Mu bibabazo nasoza nibaza, ese u Burundi bwaba bufite impamvu zihariye zo guhangayikishwa no kugwa kwa Uvira kurusha ibindi bihugu bihuriye kuri Tanganyika?

Ese Uvira ishobora kuba igikoresho cy’imishyikirano hagati ya Kinshasa, Gitega n’abandi bafatanyabikorwa?

Ese intambara yo muri Kivu y’Amajyepfo yaba igenda ihinduka intambara yo kugenzura inzira z’ubukungu n’ubwikorezi bwo mu karere?

Ibi bibazo nibyo bizakomeza gutuma turushaho gusobanukirwa ko ugenzura inzira y’ingenzi ashobora kugira ijambo ku karere kayikoresha.

Rudahunga Désiré

Inkuru yanditswe na: Rudahunga Désiré

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 179.