Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?

Sangiza iyi nkuru

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yongereye igihe cyo kuguma mu rugo kugeza ku wa 30 Mata 2020.

Ibi ni imwe mu ngamba zafashwe na Leta mu gukomeza gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ku ngingo y’uburyo bakiriye uku kongerwa kw’ibihe byo kuguma mu rugo byatangiye kuwa 22 Werurwe 2020 hari abaturage bavuga ko ari icyemezo cyiza ariko ngo hari icyo Leta igomba kwitaho kurushaho.

Umwe mu baturage waganiriye na Bwiza.com avuga ko kongera ibihe bya guma mu rugo mu gihe gahunda yo kugaburira abaturage batifashije hairi iri kugenda nabi ari ikibazo, ikindi nuko n’abakanyakanyaga nabo ubu bageze habi.

Uyu ati “ Ni icyemezo bafashe barebeye wenda ku buryo icyorezo cya Coronavirus cyifashe mu gihugu. Ariko nanone abatishoboye bazakomeza kuhagirira ibibazo kuko gahunda yo kubagezaho ibiribwa ikirimo ibibazo. Ubwo bivuze ko bakomeza gusaba Leta ngo babone ibyo kurya.”

Uyu muturage avuga ko kongera ibihe byo kuguma mu rugo bikwiriye kujyana no kuba abaturage baryaga ari uko bapagashije, bafite ibyo kurya mu gihe indi mishinga babaye bayiretse kubera Coronavirus.

Mugenzi we avuga ko uko biri kose Leta icyemezo mu nyungu z’abaturage. Ati “ Buriya babonye ari byo bikwiriye kuko Leta buriya nayo iba ikeneye imisoro cyane ko hari impungenge ko ubukungu bwazahara. Iyo ndebye imibare y’abanduye buri munsi, nabonaga ko hari iminsi bazongeraho nka 14 none ahubwo bashyizeho mike.”

Aba bombi batashatse kwivuga amazina bahuriza ku gusaba ko gahunda yo guha abatishoboye ibyo kurya yanozwa, nibura ngo “ Umuntu ntagume mu rugo n’inzara imumereye nabi.”

Ibyari byitezwe kuri gahunda yo kuguma mu rugo

Abaturage mu biganiro byabo, bagiye bumvikana bavuga ko ibi bihe bitoroshye ku buryo bifuzaga ko bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga byasubukurwa nyuma y’uwa 19 Mata uyu mwaka.

Bamwe bifuzaga ko gahunda z’ubucuruzi zasubukurwa kugira ngo babashe kubona amafaranga kugira ngo benshi badakomeza gutega amaso ku kugobokwa na Leta.

Bavugaga ko amwe mu mabwiriza bumva yakurwaho kugira ngo nibura na bake batari bakeneye gufashwa na Leta, babasha kwitunga. Hari n’ababvuga ko nabo bumva bajya ku rutonde rw’abahabwa ibyo kurya mu gihe ubushobozi bari bafite bwarangiye kubera uburebure bwa guma mu rugo.

Ibitekerezo byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyamanga nka Watsapp, nyuma y’aho bitangajwe ko gahunda ya Guma mu rugo yongereweho iminsi 11, hacicikanye agafoto kavuga ko abategetsi bagenda bongeraho iminsi mike hirindwa ko abaturage guhahamura abaturage.

Ni ifoto iriho uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma n’uyoboye iki gihugu muri ibi bihe, Cyrill Ramaphosa amubwira ati ” Nubabwira kuguma mu rugo amezi atatu bazakurwanya. Jya ubaha iminsi mike nka 7, 21, 14, 28.” Si amagambo bwite ya Zuma ariko niko bamwe mu baturage babibona.

Ku rubuga nka Twitter, abaturage bakomeje kugaragaza ko bashima Leta ” Ngo mu mitwe bari baramaze kubyitegura.” Ni ibivugwa n’uwitwa ” Gaka Holmes Youssouf kuri Twitter.

Uwitwa Ahishakiye pacifique ati ” Icyaba cyiza nuko bavugako Ari 3mois(3 months) tukabaho tubizi twiteguye ,tukabona gupanga nizindi gahunda.”

Muri rusange, Abanyarwanda bari biteze ko kuwa 20 Mata bazaba bagarutse mu bihe bisanzwe. Ibi babishingira ahanini kuba mu Rwanda bitangazwa ko nta mubare munini wabanduye Coronavirus uharangwa ndetse no kuba kuguma mu rugo bikomeje kuzahaza ubukungu.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    INZARA NAYO NI IKINDI CYOREZO ARIKO NDIBAZA ITARATANGIRA KUDUTWARA ABANTU LETA RERO UBUNDI IBEREYEHO KUREBERERA ABATURAGE NI YO MPAMVU TUTAGOMBA KWIJUJUTIRA IKI CYEMEZO

  2. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    INZARA NAYO NI IKINDI CYOREZO ARIKO NDIBAZA ITARATANGIRA KUDUTWARA ABANTU LETA RERO UBUNDI IBEREYEHO KUREBERERA ABATURAGE NI YO MPAMVU TUTAGOMBA KWIJUJUTIRA IKI CYEMEZO

  3. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    Leta ireberera igihugu cyose umuturage akareberera umuryango we,
    Twebwe rero tureberera imiryango yacu tuba dufite uko tubibona turebeye mundorerwamo yubucyene tumaze guterwa niki cyorezo cya covid 19,
    Ibyo kurya byarashize aho byagaturutse(muntara) ntibyabona uko bikugeraho ubufasha bwa Leta bwibiribwa nabwo ntibwagera kuri buriwese bitewe nimpanvu zitandukanye.

    Igitekerezo; Amafranga yarashize,ibyo kurya birahari nibabidukope nidusubira mubuzima busanzwe tuzakore twishyura aho kubiduhera ubuntu kuko ibyubuntu byarabuze.
    Murakoze.

  4. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    Leta ireberera igihugu cyose umuturage akareberera umuryango we,
    Twebwe rero tureberera imiryango yacu tuba dufite uko tubibona turebeye mundorerwamo yubucyene tumaze guterwa niki cyorezo cya covid 19,
    Ibyo kurya byarashize aho byagaturutse(muntara) ntibyabona uko bikugeraho ubufasha bwa Leta bwibiribwa nabwo ntibwagera kuri buriwese bitewe nimpanvu zitandukanye.

    Igitekerezo; Amafranga yarashize,ibyo kurya birahari nibabidukope nidusubira mubuzima busanzwe tuzakore twishyura aho kubiduhera ubuntu kuko ibyubuntu byarabuze.
    Murakoze.

  5. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    Leta ireberera igihugu cyose umuturage akareberera umuryango we,
    Twebwe rero tureberera imiryango yacu tuba dufite uko tubibona turebeye mundorerwamo yubucyene tumaze guterwa niki cyorezo cya covid 19,

    Ibyo kurya byarashize aho byagaturutse(muntara) ntibyabona uko bikugeraho ubufasha bwa Leta bwibiribwa nabwo ntibwagera kuri buriwese bitewe nimpanvu zitandukanye.

    Igitekerezo; Amafranga yarashize,ibyo kurya birahari nibabidukope nidusubira mubuzima busanzwe tuzakore twishyura aho kubiduhera ubuntu kuko ibyubuntu byarabuze.
    Murakoze.

  6. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    Leta ireberera igihugu cyose umuturage akareberera umuryango we,
    Twebwe rero tureberera imiryango yacu tuba dufite uko tubibona turebeye mundorerwamo yubucyene tumaze guterwa niki cyorezo cya covid 19,

    Ibyo kurya byarashize aho byagaturutse(muntara) ntibyabona uko bikugeraho ubufasha bwa Leta bwibiribwa nabwo ntibwagera kuri buriwese bitewe nimpanvu zitandukanye.

    Igitekerezo; Amafranga yarashize,ibyo kurya birahari nibabidukope nidusubira mubuzima busanzwe tuzakore twishyura aho kubiduhera ubuntu kuko ibyubuntu byarabuze.
    Murakoze.

  7. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    Leta yakoze ibikenewe ahubwo next time bazafungure hamwe na hamwe uretse Kigali Kandi amashuli babe baretse kuko abanyeshuli bakwanfuzanya vuba.
    Abafashwa nabo bagabanye kurya cyane kuko harimo abarya nk’abakoze

  8. Abaturage bakiriye bate iyongerwa ry’igihe cya guma mu rugo?
    Leta yakoze ibikenewe ahubwo next time bazafungure hamwe na hamwe uretse Kigali Kandi amashuli babe baretse kuko abanyeshuli bakwanfuzanya vuba.
    Abafashwa nabo bagabanye kurya cyane kuko harimo abarya nk’abakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *