Abakozi bagera kuri 200 bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko rwiyemezamirimo, Alphonse Twagiramungu yabambuye agera kuri Rfw miliyoni ijana. Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) mu 2015, cyahaye Twagiramungu akazi ko kubaka umupaka muto wa Bweyeye uhuza u Rwanda n’Uburundi gusa abahakoze baracyishyuza n’ubwo imirimo yose yarangiye. Mu bishyuza harimo abakozi n’abasutereta bavuga ko bafitiwe ideni rya Rfw miliyoni 100 kuva mu 2018 na 2019. Abraham Muragijmana uhagarariye abakozi babwiye The New Times ko ” Uwo bakoreye atabishyuye kuko rwiyemezemirimo nabo atarabishyura.” Muragijimana avuga ko uku gutinda kwishyurwa kwamugizeho ingaruka mu buryo bwinshi. Ati ” Abana banjye batsinze ibizamini, byansabye kugurisha imwe mu mitungo yanjye ngo bajye ku ishuri. Dushaka ko Leta idufasha. Bosi andimo Rwf 500,000″ Uyu avuga ko iki kibazo cyagarutsweho mu nama y’umushyikirano mu 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) na rwiyemezamirimo bakavuga ko bagiye kugikemura ariko nyihagire igikorwa. Cleophas Niyonsaba umwe mu basutereta avuga ko yahunze abakozi ngo batamwishyuza mu gihe rwiyemezamirimo amufitirye Rfw miliyoni 60. Leoncie Kankindi, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko iki kibazo bakizi. Ati ” Rwiyemezamirimo hari ibyo yagombaga gukemura mbere yo guhabwa amafaranga.” The News Times yavuganye na Rwiyemezamirimo Alphonse Twagiramungu kuri iki kibazo, Ati ” Mubaze Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) barababwira uko buri kimwe n’uko bari kubikemura.” Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), Eric Serubibi, avuga ko iki kibazo kizakemuka mu cyumweru kimwe. Serubibi avuga ko bazabanza kwishyura abakozi, bakishyura Twagiramungu nyuma. Ibi ngo byari kuba byarakozwe mbere, ariko ngo Twagiramungu yari yabanje kubyanga nyuma arabyemera. Abaturage hirya no hino mu Rwanda bumvikana bavuga ko bambuwe na rwiyemezairimo bakorewe. Ba rwiyemezamirimo nabo bakunze kugaragaza ko inzego za Leta bakoreye ziba zaratinze kubishyura. Kuri iyi ngingo, uturere ni two dukunze gutungwa agatoki.


