Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko Umugabane wa Afurika ushobora kuba isibaniro ry’icyorezo cya Coronavirus bitewe n’ubwiyongere bwacyo mu byumweru bike bishize. OMS ivuga ko ibi bishoboka bigendeye ku kuba Coronavirus ikomeje gukwirakwira muri Afurika mu gihe uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo bugiciriritse kuri bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane. Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Dr Matshisidiso Moeti yatangarije BBC English ko bigaragara ko iki cyorezo gikajije umurego mu bihugu birimo: Afurika y’Epfo, Nigeria, Ivory Coast, Cameroon na Ghana. Ibi ngo bihumira mu mirari kuko ngo ” Ibihugu bya Afurika biri kwita cyane ku kwirinda Coronavirus kurusha kuyivura. Ibi biterwa no kuba mu bihugu byinshi bya Afurika bidafite ubushobozi bwo kuvura abarwayi benshi ba Coronavirus.” Dr Matshisidiso, avuga ku gikenewe gukorwa ubu ati ” Ubu dushaka kugabanya umubare w’abakenera ku jya mu byumba by’indembe kuko tuzi neza ko ubu buryo bwo kwita ku barwayi ntabwo mu bihugu byinshi bya Afurika. Navuga ko ikibazo cyo kongerera abarwayi umwuka ari ingorabahizi mu bihugu byinshi.” Ni mu gihe umuntu urwaye Coronavirus ari ingenzi ko ahabwa umwuka kuko aba atakibasha guhumeka. Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kandi hari impungenge ko ” Indwara yakwirakwira mu bice bituwemo n’abantu benshi, aho bigoye ko abantu bahana intera, kubona amazi meza ari ikibazo ndetse n’isabune idapfa kwigonderwa.” Ku mugabane wa Afurika, Coronavirus imaze guhitana abagera ku 1,000 ndetse abarenga 18,000 barayanduye. N’ubwo bimeze bityo, Afurika ni yo igifite imfu nke ugereranyije n’Uburayi na Amerika.


