Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu, yamaze gukemura ikibazo umubyeyi witwa Niyibishaka Abraham yari afitanye na rutahizamu, Jacques Tuyisenge, yashinjaga kumukubitira umwana.
Muri Kanama uyu mwaka Niyibishaka yari yandikiye FERWAFA ayisaba kumurenganura umwana we Ananias Munyemana akabona ubutabera, nyuma yo gukubitwa na Jacques Tuyisenge.
Uyu mubyeyi yasobanuye ko byabaye tariki 20 Mutarama 2014 kuri Stade Mumena, ku mukino wari wahuje Police FC Jacques yakiniraga na Esperance FC warangiye Police FC itsinze 2-1.
Niyibishaka yabuze ko nyuma y’umukino Jacques yasanze Ananias wari wahoze atoragura imipira, amukubita amuhora ko yatinzaga umukino, ibyaje kumuviramo uburwayi.
Nyuma y’ibyumweru bibiri uriya mukino ubaye FERWAFA yahannye Tuyisenge, acibwa amande y’ibihumbi 50 Frw no guhagarikwa imikino ine, gusa bwa Police FC ntibwabyishimira kuko bwavuze ko umukinnyi yasabye imbabazi akanavuza umwana nk’uko yabisabwe.
Mu ibaruwa uriya mubyeyi yari yandikiye Ferwafa ku wa 27 Kanama, yayisabye kumukurikiranira ikirego yatanze muri FERWAFA 2014 ku ngoma ya Nzamwita Vincent De Gaulle asaba ko uyu mukinnyi amuvuriza umwana ariko ntibikorwe.
Yavuze ko ubwo yatangaga ikirego aho kugikurikirana, uwari perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle yahise ahamagara Afande Mayira Jean De Dieu wari umunyamabanga wa Police FC amubwira ko babareze, Mayira ahita amuhamagaza kuri biro ya Polisi Kacyiru.
Yagezeyo ngo babanza kumubwira nabi bamubaza impamvu yihutiye kujya muri FERWAFA atabahereyeho, gusa bamwizeza ko bazamufasha kuvuza umwana n’ubwo batigeze babikora.
Niyibishaka yashimangiye ko kuva Jacques yakubita uyu mwana atigeze ashaka no kumenya uko umwana abayeho niba yaranakize.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku kicaro cya APR FC kiri ku Cyimihurura, Niyibishaka yabwiye itangazamakuru ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamaze gukemura ikibazo yari afitanye na Jacques, ashimira cyane ubuyobozi bwayo bwafashe iya mbere mu kumufasha kugikemura nyuma y’imyaka itandatu cyarananiranye.
Umunyamabanga w’umusigire wa APR FC, Mupenzi Eto, nawe yashimiye cyane Niyibishaka kuba yemeye ko baganira ndetse bakanakemura burundu ikibazo cyari hagati ye na Jacques Tuyinge.
Yagize ati” Ni byiza cyane kuba iki kibazo cyari kimaze imyaka myinshi kibonewe igisubizo, gusa ndashimira cyane umubyeyi Niyibishaka Abraham ku biganiro byiza twagiranye ari nabyo byavuyemo igisubizo gikemuye ikibazo cyari gihari.”
Niyibishaka yemereye itangazamakuru ko ikibazo yari afitanye na Jacques Tuyisenge gikemutse, burundu ko nta handi bazongera kucyumva.



2 Responses
APR FC yakemuye ikibazo Tuyisenge Jacques yari afitanye n’umubyeyi wamushinjaga kumukubitira umwana
Uyu mubyeyi numutekamutwe!
APR FC yakemuye ikibazo Tuyisenge Jacques yari afitanye n’umubyeyi wamushinjaga kumukubitira umwana
Uyu mubyeyi numutekamutwe!