APR FC yatsinzwe na Marines FC, isanga Rayon Sports muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Marines FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yakiriye Marines FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza warangiye itsinzwe igitego 1-0.

Igitego cyo ku munota wa 65 w’umukino cya rutahizamu Mugiraneza Floduard ni cyo cyafashije Marines y’umutoza Rwasamanzi Yves kwegukana intsinzi muri uyu mukino.

Iki gitego cyakora cyo nticyari gihagije kugira ngo Marines FC ikomeze, kuko umukino ubanza wabereye mu karere ka Rubavu yari yarawutsinzwe ku bitego 2-0 byombi bya Kwitonda Alain ‘Bacca’.

APR FC nyuma yo gusezerera Marines FC yahise isanga mukeba wayo Rayon Sports muri 1/2 cy’irangiza. Umukino ubanza hagati y’amakipe yombi uteganyijwe tariki ya 11 Gicurasi.

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yahageze nyuma yo gusezerera Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. APR FC yatsinzwe na Marines FC, isanga Rayon Sports muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro
    Ikipe ya APR ndayihanganisha kubwimpanuka babanje gukora bagiye gukina.
    Kuba yakomeje rero nibyo kwishimira Ubundi ahasigaye ize yongere ibabaze aba Rayon

  2. APR FC yatsinzwe na Marines FC, isanga Rayon Sports muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro
    Ikipe ya APR ndayihanganisha kubwimpanuka babanje gukora bagiye gukina.
    Kuba yakomeje rero nibyo kwishimira Ubundi ahasigaye ize yongere ibabaze aba Rayon

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *