Ikipe ya APR FC yasubije abayishinja gutiza abakinnyi bayo muri Marines FC honyine, yibutsa ko mu bihe byashize hari abo yigeze gutiza muri mukeba wayo Rayon Sports.
Ni nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka gufata icyemezo cyo gutiza muri Marines FC abakinnyi batatu; barimo Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana Fabio.
Gutiza aba bakinnyi byatumye hari abashinja iyi kipe guhora itiza abakinnyi muri Marines FC, ibyatumye ubuyobozi bwayo bufata icyemezo cyo gushyira umucyo kuri ibyo birego.
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga mu butumwa bwe bwanyujijwe ku rubuga rwa Internet rw’iriya kipe, yavuze ko abavuga ko APR FC itiza abakinnyi muri Marines FC honyine ari abirengagiza nkana ukuri bazi; yibutsa ko nta kipe n’imwe mu Rwanda idafite umukinnyi wa APR FC.
Yagize ati: “APR FC mu mikoranire myiza n’andi makipe dufite izo duha abakinnyi twareze, ndetse izindi harimo na Marine FC tukazitiza; niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”
Gen Muganga yibukijea ko mu bihe bitandukanye APR FC yatije Rayon Sports abakinnyi batatu, barimo Sugira Ernest na Niyigena Clement cyo kimwe na myugariro Mitima Isaac igenderaho warerewe muri iriya kipe y’ingabo z’igihugu.
Yasabye ko abavuga ko ikipe ayobora itiza abakinnyi badakwiye kwibagirwa ko na Gasogi United yagiye itizwa abakinnyi mu bihe bitandukanye, kuri ubu ikaba iri mu makipe ahatana kandi afite n’amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.
Usibye abo kandi, Mukura VS&L na yo ngo yagiye itizwa abakinnyi mu bihe bitandukanye, abaheruka bakaba ari Mariza Innocent na Kenese Armel yatijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Afande Muganga kandi yibukije ko umuco wo gutiza abakinnyi usanzwe no hirya no hino ku Isi.
Kugeza ubu APR FC ifite abakinnyi benshi b’intizanyo mu makipe atandukanye, hakaba n’abandi bagiye batizwa ariko bakananirwa kuzamura urwego rwabo ngo babone umwanya wo gukina muri iyi kipe y’ingabo bikarangira barekewe mu makipe batijwemo.


