Kagame yishimiye intsinzi ya Diomaye Faye

Perezida Paul Kagame yashimiye Bassirou Diomaye Faye uheruka gutorerwa kuyobora Sénégal, amusezeranya ko yiteguye kumufasha gushimangira umubano usanzwe hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yamushimiye biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter. Ati: “Ndashimira byimazeyo Bassirou Diomaye Faye ku bwo gutorwa kwe nka Perezida wa Sénégal. Intsinzi yawe ni […]

Ubukene bugiye gutuma SADC ivana ingabo zayo muri Mozambique

Guverinoma ya Mozambique kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Ingabo umuryango wa SADC wohereje muri iki gihugu mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado zizahava bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, kubera kubura amafaranga. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo. Uyu yavuze ko “SAMIM (Ingabo za SADC […]

Goma: Hakozwe inama ihuza igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga kuri M23

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma , habereye inama ihuza ubuyobozi bw’igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga ku barwanyi ba M23. Abitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw’abahagarariye abategamiye kuri Leta, harimo uwitwa Carly Nzanzu wanavuze ko guhura kwabo n’igisirikare byabongereye ubushobozi bwo kumenya uko bahangana na M23. Baganiriye ku bibazo by’umutekano […]

Cameroun: Ntibashaka ko Paul Biya w’imyaka 91 arekura ubutegetsi atiyongeje indi manda

Abashyigikiye Perezida wa Cameroun, Paul Biya, baramusaba kongera kwiyamamariza uwo mwanya mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2025. Bavuga ko Biya ari we wenyine ushobora kuzana amahoro n’iterambere mu gihugu, ariko abatavuga rumwe na leta bavuga ko Biya agomba kuva ku butegetsi nyuma yo kuyobora Cameroun mu myaka mirongo. Ku cyumweru, abantu babarirwa mu magana baririmbye […]

MONUSCO irashinjwa guta ibirindiro byayo kugirango ibererekere M23

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irashinja Ingabo za MONUSCO guha urwaho M23 kugirango yigarurire ibice bimwe na bimwe. Ni amakuru yashyizwe hanze ku munsi w’ejo ko izi ngabo ngo zasize ibirindiro byazo biri i Kihondo ho muri teritware ya Rutshuru zikajya mu gace ka Rwindi. Imiryango itegamiye kuri Leta, ivuga […]

Hari andi makuru yatanzwe ku kirombe giherutse kugwira batandatu i Rwamagana

Taliki 16 Werurwe 2024, nibwo abantu bagera kuri batandatu bagwiriwe n’ikirombe barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.Muri abo abagera kuri batandatu bahasize ubuzima ariko kandi nanone haracyari impungenge ku batuye ahari icyo kirombe. Abaturage bo Murenge wa Kigabiro ari naho hari iki kirombe gicukurwamo amabuye y’agacuro bavuga ko imyobo yacyo yageze munsi […]

UPDF ku kuba Gen. Muhoozi yasimbura Museveni ku butegetsi

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko Gen. Muhoozi Kainerugaba uheruka kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zacyo afite uburenganzira bwo kuba yakwiyamamariza kuyobora Uganda, kimwe n’undi muturage uwo ari we wese w’iki gihugu. Mu cyumweru gishize ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahaye Gen. Muhoozi usanzwe ari umuhungu we inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo; asimbuye Gen […]

Afurika y’Epfo iri mu mafuti: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yanenze Afurika y’Epfo yohereje muri RDC ingabo zo kurwana ku ruhande ruriho umutwe wa FDLR, agaragaza ko bitari bikwiye. Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) byohereje ingabo zabyo muri Congo, mu rwego rwo gufasha FARDC za kiriya gihugu guhangana n’umutwe wa M23. […]

Senegal: Macky Sall yashimye uko amatora yagenze

Mu gihe imibare Igaragaza ko Bassirou Diomaye Faye ariwe watsinze amatora amatora y’umukuru w’Igihugu muri Senegale , uwari Perezida Macky Sal yashimye uko amatora yagenze. Perezida Macky yavuze ko amatora yabaye muri iki Cyumweru ari nta makemwa, ndetse yemera n’ibyavuye mu matora. Diomaye ukomoka mu ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Ethique et […]

Ingofero z’Abamotari zacyemanzwe

Mu gihe hirya no hino usanga hari abagenzi binubira ko ingofero abamotari baha abagenzi batwaye zidafite isuku , ubu noneho hongeweho ko zitujuje ubuziranenge. Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere taliki 25 Werurwe 2024, ubwo amatsinda y’abamotari mu Mujyi wa Kigali yagiranaga inama n’inzego zitandukanye. Urwego rw’Igihugu rutsura ubuziranenge (RSB) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), bavuga […]

Ibitero bya RED-Tabara nta byigeze bibaho, u Burundi bwarabihimbye: Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibitero u Burundi bumaze iminsi buvuga ko bwagabweho n’umutwe wa RED-Tabara nta byigeze bibaho, ko ahubwo ari ibinyoma Leta y’iki gihugu yahimbye mu rwego rwo gusiga icyasha u Rwanda. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Burundi bwijunditse u Rwanda runafata icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, nyuma y’igitero […]

Umubare w’abahabwaga akato no guhezwa kubera ubwandu bwa HIV waragabanutse cyane

Umubare w’abahabwaga akato bakanahezwa kubera kwandura Virus itera SIDA, waragabanutse ugereranyije n’imyaka yashize. bushakashatsi bwakozwe ku ihezwa n’akato bikorerwa abafite virusi itera SIDA bwakozwe mu 2009 bwagaragaje ko byari hejuru ya 60%, ubwakozwe mu 2020 bugaragaza ko byagabanyutse bijya munsi ya 15%. Byagarutsweho na Mutambuka Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite virusi itera SIDA RRP+ […]

Uko P. Kagame yakiriye amagambo ya Tshisekedi wamuteguje ko azarasa ku Rwanda

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yahaye agaciro gakomeye amagambo ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gutangaza ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda. Tshisekedi yatangaje uwo mugambi mu Ukuboza umwaka ushize, ubwo yari i Kinshasa aho yasorezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Icyo gihe yateguje abanye-Congo ko nibamuhundagazaho amajwi azasaba inteko […]

U Burusiya bwahaye isomo 4 bushinja kugaba igitero cy’iterabwoba cy’i Moscow

U Burusiya bwareze mu rukiko abagabo bane bakekwaho kugaba igitero cy’iterabwoba cyiciwemo abantu 137 bari bitabiriye igitaramo i Moscow, nyuma yo kubagira intere. Batatu muri aba bagabo binjiye mu rukiko i Moscow bunamishijwe, mu gihe uwa kane we yari ari mu igare ry’abamugaye. Bose barezwe gukora igikorwa cy’iterabwoba. Ni ibirego bifitanye isano n’igitero cyagabwe ahitwa […]

UN yihanangirije ababiba inzangano mu gihe kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi byegereje

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antà³nio Guterres , yihanangirije abakunda kubiba urwango mu gihe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda byegereje. Ni ubutumwa Guterres yatanze kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Werurwe 2024 mbere y’uko umunsi nyirizina wo kwibuka Jenoside uba taliki 7 Mata ugera. Yagize ati “Kuri uyu munsi [7 Mata] mu […]

Umubare munini w’Amafaranga amerika izakoresha muri uyu mwaka uzashyirwa mu gisirikare

Inama y’Inteko Ishingamateko ya Amerika, ejo kuwa gatanu yemeje umushinga w’itegeko rigenga amafaranga reta izakoresha muri uyu mwaka. Inama y’Inteko Ishingamategeko ya Amerika, yemeje ko izakoresha Tiriyali na miliyoni 200 USD muri uyu mwaka. Itegeko rigenga ayo mafaranga ryoherejwe mu nama y’abasenateri imbere y’igihe ntarengwa kugira iryemeze ku ruhande rwayo. Iryo tegeko ryatowe n’abadepite bo […]

DRC: Abasirikare 11 ba FARDC bahunze M23 i Rwindi bagejejwe mu rukiko

Abasirikare bagera kuri 11 ba FARDC bitabye urukiko rwa gisirikare basomerwa ibyaha baregwa harimo ko bahunze urugamba. Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu taliki 22 Werurwe 2024 ubwo bumvaga mu ruhame ibyo bashinjwa birimo ko babaye ibigwari bagahunga urugamba mu mirwano yahuzaga FARDC na M23.Guhunga iyi mirwano byatumye tumwe mu duce turimo na Rwindi […]

M23 na FARDC mu mirwano i Kibumba

Imirwano mishya hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ay Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 yaramukiye i Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, nk’uko amakuru atangwa n’uruhande rw’inyeshyamba abyemeza. Lawrence Kanyuka uvugira M23 mu bya Politiki yemeje amakuru y’iyi mirwano, anavuga ko iriya mirwano inarimo Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri […]

U Burusiya bwateguje abayobozi ba Ukraine ko buzabica nibaba bafite aho bahuriye n’igitero cy’i Moscow

Leta y’u Burusiya yateguje abategetsi ba Ukraine ko izabica, mu gihe byaba bigaragaye ko bafite aho bahuriye n’igitero cy’iterabwoba cyaraye cyigabwe i Moscow. Mu ijoro ryacyeye ni bwo ahitwa Crocus City Hall mu gace Krasnogorsk, aho itsinda rikomeye mu muziki w’u Burusiya ryitwa Piknik ryakoreraga igitaramo hagabwe igitero cy’iterabwoba. Ni igitero kugeza ubu byamaze kumenyekana […]

Uburasirazuba:Uturere dutatu tuza imbere mu dufite abangavu benshi batewe inda mu mwaka umwe

Uturere twa Nyagatare, Kirehe na Gatsibo tuza imbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu dufite abangavu benshi batewe inda mu gihe cy’umwaka umwe.Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abangavu bagera ku 8,801 batewe inda mu mwaka umwe mu turere twavuzwe haruguru. Guhera tariki ya 01 Mutarama 2023 kugera tariki ya 01 Mutarama 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, habaruwe […]

Kamonyi: Polisi yafashe uwari ufite udupfunyika tw’urumogi hafi 2,000 n’amafaranga

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 35 wari ufite udupfunyika tw’urumogi 1933 na Frw 97,000 yari yishyuwe mu rwo yari amaze kugurisha. Uyu mugabo Polisi yirinze gutangaza amazina yafatiwe mu mudugudu wa Nyagacyamo, akagari ka Muganza ho mu murenge wa Runda w’akarere ka Kamonyi. Polisi ku rubuga […]

RDC yababajwe n’inkunga EU iteganya guha RDF

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uteganya guha Ingabo z’u Rwanda, mu rwego rwo kuzifasha mu bikorwa byo kugarura amahoro zirimo mu ntara ya Cabo Delgado. EU irateganya guha u Rwanda inkunga ya $ miliyoni 20 yiyongera kuri miliyoni 20 z’ama-Euro yaruhaye muri 2022. Mbere y’uko u Rwanda ruhabwa aya […]

Sudan:RSF yanze ko Loni inyuza imfashanyo mu duce irimo

Ingabo z’abaparakomando zitavuga rumwe na Leta muri Sudani (RSF) zanze amasezerano hagati ya guverinoma n’inzego z’umuryango w’abibumbye zo gutanga imfashanyo z’ubutabazi mu karere ka Darfur karimo intambara. Ibi bibaye nyuma yuko guverineri w’akarere atangaje inzira nshya yo gutanga imfashanyo z’ubutabazi ku butaka bw’iburengerazuba bwa Darfur aho umutwe wa RSF ubarizwa. Nk’uko ikinyamakuru cyo muri ako […]

U Burusiya bwagabweho igitero cy’iterabwoba, Ndayishimiye atanga Putin kukivugaho

Abantu babarirwa muri 40 bapfuye abandi barenga 140 barakomereka, ubwo abantu bitwaje intwaro bagabaga igitero cy’iterabwoba ahaberaga igitaramo mu mujyi wa Moscow. Ni igitero cyagabwe ahitwa Crocus City Hall mu gace Krasnogorsk, aho itsinda rikomeye mu muziki w’u Burusiya ryitwa Piknik ryakoreraga igitaramo ku mugoroba wo ku wa Gatanu. Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya bigendeye ku makuru […]

Ngoma: Green Party irashinja Abapolisi guhutaza abayoboke bayo

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), buravuga ko hari bamwe mu bayoboke baryo bahutajwe na Polisi y’Igihugu ubwo bari bitabiriye Kongere yo ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu murenge wa Kibungo w’akarere ka Ngoma habereye iyi Kongere yasize ishyaka Green Party ritoye abakandida 14 bazarihagararira mu matora y’abadepite […]

Ba Musenyeri bo mu Rwanda no mu Burundi batakambiye Leta z’ibihugu byombi

Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bagaragaje ko bababajwe n’uko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi, basaba Leta zabyo kugirana ibiganiro mu rwego rwo gushaka umuti. Aba bihaye Imana babigarutseho mu nama yabahuje kuva ku wa 18 kugeza ku wa 21 Werurwe nk’uko ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika kibitangaza. Mu itangazo risoza iyi nama, […]

Ukraine: Misile z’Uburusiya zashyize umujyi wa Kharkiv mu icuraburindi

Miliyoni z’abantu nta mashanyarazi bafite muri Ukraine nyuma yuko misile z’Uburusiya zaritaguye bimwe mu bikorwaremezo Umujyi wa Kharkiv, niwo wabuze amashanyarazi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere.Ingo zirenga 53.000 muri Odesa nta mashanyarazi Minisitiri w’ingufu muri Ukraine, ukomoka mu budage Galushchenko, yashinje Uburusiya kugerageza guteza icuraburindi muri uyu Mujyi. Uburusiya bwavuze ko bwihoreye ibitero bya Ukraine biherutse […]

Kayonza: Saa moya zigera bageze mu rugo kubera gutinya imvubu

Hari abaturage bo mu karere ka Kayonza , umurenge wa Kabare mu kagari ka Gitara, bavuga ko ntawe ukigorobereza mu gasozi nyuma y’uko imvubu zikuka mu cyuzi cya Gitoma zikaza kubatera. Bavuga ko batagipfa kugenda mu muhanda cyangwa ngo bagorobereze mu gasantire kuko baba batinya ko zabahohotera. Bavuga kandi ko zibonera imyaka bahinze, ku buryo […]

Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’u Rwanda na RDC zahuriye i Luanda

Intumwa zo mu rwego rwo hejuru z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane zahuriye i Luanda muri Angola mu nama yari igamije gusuzumira hamwe ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo. Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mu gihe iza RDC zari ziyobowe na […]

MINICOM isanga abaherutse kwinjiza mu gihugu umuceri utujuje ubuziranenge bafite amahitamo abiri gusa

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM), itangaza ko abacuruzi baherutse kwinjiza umuceri mu gihugu utujuje ubuziranenge ukaza gufatwa, bafite amahitamo abiri gusa. Ayo mahitamo MINICOM ivuga ko ari ukuwusubiza aho bawuranguye cyangwa kuwugurisha ku bagura ibiryo by’amatungo kuko udashobora kuribwa n’abantu. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, ubwo yagiranaga ikiganiro na RBA ku mugoroba wo […]

Kubona ubuvuzi bikomeje kuba ikibazo muri Haiti

Ibintu bikomeje kuba bibi muri Haiti, aho kugeza ubu kubona ubuvuzi bikomeje kugorana kugeza ubwo abakomeretse bishobora kubakurizamo urupfu. Ni nyuma y’uko ubutegetsi bufashe ingamba zo gufunga bimwe mu bikorwa Remezo mu rwego rwo gukumira udutsiko tw’amabandi dukomeje guteza umutekano mucye. Ihohoterwa n’imvururu byiyongera byahungabanije cyane ubuzima bwa buri munsi mu mrwa mukuru Port-au-Prince kugeza […]

Umunyarwanda ushinjwa uruhare muri Jenoside yafatiwe muri Amerika

Muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafatiwe umunyarwanda ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umunyarwanda witwa Eric Tabaro Nshimiye ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside ndetse no guhisha amakuru ku bandi bayikoze. Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimiye ubwe yatemaguye abantu akanabakubita uduhiri dushinzemo imisumari kugeza bapfuye. […]

Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko afunzwe azira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze Niyigena Patrick ukora muri Minisiteri y’Urubyiruko rukekaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024. Niyigena asanzwe ari umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri iriya Minisiteri. RIB ivuga ko yagiye yaka ruswa abitabiriye irushanwa rya Youth Connect Awards […]

Gen. Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo. Gen. Muhoozi wari usanzwe ari umujyanama mukuru wa Museveni ku bikorwa byihariye, yasimbuye kuri ziriya nshingano Gen. Wilson Mbasu Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi, inganda ndetse n’amakoperative mu bijyanye n’ubucuruzi. Gen. Muhoozi wagizwe Umugaba […]

Mu mezi abiri ya Mbere ya 2024 izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze 4,9%

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko ryari ku gipimo cya 6,4 kivuye kuri 20,7% uwo mwaka, mu gihe mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze kuri 4,9%. Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2023, ubwo yagaragazaga […]

Perezida Kagame yakiriye Prof Benedict Okechukwu

gjmxakpxkaapuac.jpg

Kuri uyu wa Kane, Taliki 21 Werurwe 2024,Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Banki Nyafurika ishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa n’Ibitumizwa mu Mahanga, Afreximbank, Prof Benedict Okechukwu Oramah. Yakiriye kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu Mahanga, FEDA, Marlene Ngoyi Mvidia n’abanyamuryango bacyo barimo Rosa Whitaker na Dr. Sidi Ould Tah. Umukuru w’Igihugu […]

METEO-Rwanda yavuze ku by’ubushyuhe bumaze iminsi bwariyongereye

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 mu Rwanda humvikanye ubushyuhe budasanzwe aho bwagiye bwiyongera umunsi ku wundi ariko abenshi ntibamenye ngo buri guterwa n’iki. Mu bisobanuro bitangwa n’iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, gitangaza ko ubu bushyuhe bwaturutse ku mirasire y’Izuba yiyongereye.Gusa ngo ni ikibazo u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo ku isi […]

UK: Umwana na nyina babanya-Uganda bafunzwe bazira koherereza inkunga mwenewabo wabaye icyihebe

Vanessa Atim, umucuruzi ukomoka muri Uganda na nyina, Stella Oyella, bafunzwe bazira kohereza amafaranga mwene wabo winjiye mu mutwe w’iterabwoba, Daesh / ISIS muri Siriya. Igipolisi gishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bwongereza cyatangaje ko ku ya 20 Werurwe 2024, ko cyataye muri yombi Stella Oyella w’imyaka 53 n’umukobwa we Vanessa Atim w’imyaka 32 bombi babakomoka muri […]

Ubutasi bw’u Burundi bufungiye ahantu hatazwi umuturage w’u Rwanda

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari Umunyarwanda witwa Habiyaremye Jean de Dieu umaze iminsi afunzwe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe iperereza (SNR). Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe ni bwo Habiyaremye yatawe muri yombi, nyuma yo kugera mu Burundi akubutse i Kigomba muri Tanzania. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemejwe na bagenzi […]

Mushikiwabo yaganiriye na Perezida Macron

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku wa Gatatu tariki ya 20 yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, bagirana ibiganiro. Ni ibiganiro byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe uriya muryango wizihijwe Ku wa 20 Werurwe. Umuryango wa OIF ubinyujije ku rubuga rwawo rwa X, watangaje ko ibiganiro bya Mushikiwabo n’intumwa zari zimuherekeje na […]

Abitabira kwiga umwuga w’Ubuforomo mu Rwanda bangana na 20%

Umubare w’abitabira kwiga umwuga w’Ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda ungana na 20% bitewe nubushobozi bucye bw’ababa bashaka kuwiga. Byagarutsweho n’umuyobozi muri MINISANTE ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi b’Urwego rw’Ubuzima, Dr Menelas Nkeshimana,ubwo yavugaga kuri gahunda Minisante ikomeje yo gushaka abafatanyabikorwa mu kuzamura umubare w’abiga uyu mwuga. Dr Nkeshimana avuga ko impamvu bakomeje gushaka abafatanyabikorwa bo […]

USA: Minisiteri y’Ingabo yavuze ko ubu Amerika nta mafaranga ifite yo kugurira intwaro Ukraine

Amerika yatangaje ko kugeza ubu Washington, nta mafaranga ifite yo kugurira ibitwaro Ukraine mu Ntambara iyihanganishijemo n’Uburusiya, gusa ngo izakomeza iyishyigikire. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Lloyd Austin nyuma y’inama yagarukaga ku kibazo cya Ukraine. Yizeje inshuti ze z’Uburayi ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden butarota butezuka mu gushyigikira […]

EAC:Kenya yaje imbere mu bihugu bifite abaturage bishimye kurusha abandi

Ku rutonde ruriho ibihugu 143, ibihugu 10 bya mbere byishimye kurusha ibindi ntibyahindutse cyane guhera mbere ya Covid. Finland iracyaza imbere mu kugira abaturage bishimye, ikurikiwe na Denmark, kandi ibihugu bitanu byose byo mu burayi bwa ruguru ahazwi nka ‘Nordic countries’ biza mu 10 bya mbere kuri uru rutonde. Ibihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi byarazamutse […]

MINAGRI irikwiga uko yagoboka abarobyi b’isambaza bahombywa no gukoresha Peterori mu mwuga

Abarobyi b’Isambaza barataka igihombo baterwa no kuba bakoresha ibikoresha gakondo bityo ugasanga biri kubashyira mu gihombo. Aba barobyi bavuga ko bakunze gukorera mu bihombo kubera ko peteroli yahenze kandi n’umusaruro w’isambaza ukaba warabaye muke cyane.Batanga urugero rw’uko hari nk’igihe itsinda ry’abarobyi 10 bashobora kuroba ibiro bibiri by’isambaza bashoye ibihumbi 16 frw bya peteroli. Ministeri y’ubuhinzi […]

BNR yaburiye abakomeje gushora amafaranga muri STT

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yaburiye Abanyarwanda bakomeje gushora amafaranga muri Company izwi nka STT (SuperFree to Trade), iyigaragaza nk’itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga. Kuva mu ntangirizo z’uyu mwaka ni bwo STT yatangiye gukorera mu Rwanda. Abayishoyemo amafaranga basobanura bagira inyungu bahabwa ku munsi bitewe n’umubare w’amafaranga bashoyemo. Amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ni $75 (Frw 107,000) […]

M23 yarashe ibisasu mu birindiro bya FARDC n’abambari bayo

Umutwe wa M23 uravugwaho kurasa ibisasu mu birindiro Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bazo bafite mu mujyi wa Sake no mu gace ka Lac-Vert gaherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma. Ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe ni bwo ibyo bisasu byarashwe, ubwo imirwano ikomeye yarimo ijya mbere yahagati ya M23 […]

Kenya:Habaye impanuka ikomeye yahitanye abanyeshuri benshi ba Kaminuza

Impanuka ya Bisi yari itwaye abanyeshuri biga muri Kaminuza yitiriwe Jumo Kenyatta, yaguyemo abanyeshuli 11 nyuma yo kugongana, n’ikamyo ubwo habaga ibisikana. Aba banyeshuri ba kaminuza ya Jumo Kenyatta bari berekeje mu mujyi wa Mombasa uri ku nkombe z’inyanja ubwo impanuka yabaga ku muhanda munini w’ i Maungu, ku birometero 360 uvuye ku murwa mukuru […]

Tanzania: Agahinda ni kose ku barundikazi b’impunzi bafite abagabo bafungiwe ahatazwi

Bamwe mu barundikazi bafite abagabo bafungiye mu nkambi ya Nduta na Nyarugusu bari gutabaza, nyuma y’uko baheruka abagabo babo bafungwa ariko bakimwa amakuru yabo kugeza ubwo banabwirwa guhunguka batarikumwe nabo. Aba babyeyi bavuga ko abagabo babo bagiye bafungwa mu bihe bitandukanye bazira amakosa bakoze ariko bagafungirwa mu makasho batazi yewe ngo banasaba kubasura ntibemererwe.Bavuga ko […]

Ni ibiki bikubiye mu butumwa Tshisekedi yoherereje Lourenà§o?

Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola ku wa Kabiri yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula. Ibiro Ntaramakuru Angop by’Abanya-Angola na Perezidansi y’iki gihugu bombi batangaje ko Lutundula yari yashyiriye Lourenà§o ubutumwa bwa mugenzi we, Félix Antoine Tshisekedi. Kugeza ubu ibikubiye muri ubu butumwa ntabwo bizwi, gusa Angop yavuze ko bwaba […]

Nyabihu:Batatu mu bacyekwaho kwica mudugudu bakanamuca igitsina batawe muri yombi

Mu Karere ka Nyabihu Akagali ka Nyarutembe, Umurenge wa Rugera Akagali ka Jali, haravugwa inkuru ya Mudugudu wishwe akaswe igitsina, Batatu bacyekwaho ubwo bugizi bwa nabi batabwa muri yombi. Ni amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo kuwa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024, aho uwari umuyobozi w’umudugudu witwa Mugabarigira Eric yishwe n’abantu bataramenyekana. Icyakora abantu batatu bacyekwaho […]

Sudan:Abagore barokotse ubwicanyi barembejwe no gufatwa ku ngufu

Muri Sudani ibintu bikomeje kuba bibi nyuma y’uko ubwicanyi bukomeje gukaza umurego , ubu noneho ikivugwa n’ifatwa ku ngufu ririmo kwiyongera umunsi ku munsi. Abacitse ku icumu ry’intambara bahungiye mu bihugu by’ibituranyi baganiriye na BBC, bavuga ko Abasivili bafatiwe mu ntambara b’igitsinagore ko uretse kuba iyo bafashwe bicwa, banafatwa ku ngufu batitaye ku byiciro by’ubukure. […]

Ukraine iri gutsindwa intambara, nta mbaraga igifite zo guhangana n’u Burusiya: Gen. Rajmund Andrzejczak

Gen Rajmund Andrzejczak wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pologne, yatangaje ko Ukraine iri gutsindwa intambara ihanganyemo n’u Burusiya ndetse ko nta bushobozi igifite bwo gukomeza guhangana na bwo. Gen Andrzejczak yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya Polsat, aho yavuze ko ibiri kuba kuri Ukraine muri iriya ntambara “biteye ubwoba cyane” mbere yo gushimangira […]

Apôtre Yongwe yahanishijwe igifungo gisubitse

Umuvugabutumwa Apotre Yongwe yahamijwe Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ahanishwa igifungo cy’umwaka usubitse. Kuri uyu wa Kabiri taliki 19 Werurwe 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo nirwo rwategetse ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Rwanzuye ko ahanishwa igihano cy’igifungo gisubitse cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750 Frw. […]

Minisitiri Gasana yakiriye komiseri w’Urwego rw’igororero muri Botswana

capturelk.jpg

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred yakiriye Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Amagereza muri Botswana, Anthony Manjubu Mokento, baganira ku bufatanye n’ubutwererane mu bijyanye no kugorora abantu bafunzwe. Manjubu Mokento n’itsinda bari kumwe bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu i Kigali aho bazakora ibikorwa birimo gusura Amagororero bakareba serivisi zihatangirwa n’ibindi.

Sobanukirwa n’akamaro k’igifenesi mu mubiri w’umuntu n’uburyo gishobora gusimbura inyama

Kurya igifenesi bituma umubiri ukora neza bikawongerera ubudahangarwa. kuko cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘potassium’, ‘magnésium’, ndetse na ‘fer’ ifasha umuntu ikamurinda kuba yagira ikibazo cyo kubura amaraso. Kuba igifenesi cyifitemo ubutare butandukanye nka ‘ manganèse’, ‘magnésium’, ‘fer’, ‘potassium’, na ‘calcium’ bifasha utunyangingo ‘cellules’tw’umubiri tugenzura imikorere y’umutima gukora neza. Ikindi kandi ‘calcium’ ifasha umuntu wakomeretse kutava […]

FARDC yahigiye kwigarurira agace ka Rwindi yifashishije abayobozi bavuye i Kinshasa

Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ziratangaza,ko bidatinze, umujyi wa Rwindi hamwe n’ibindi bice biwugaragiye byo muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zigiye kuwigarurira. Aya makuru yatangarijwe abaturage binyuze muri Operasiyo yiswe Sokola yakorewe mu gace ka Kanyabayonga mu Majyaruguru ya Kivu, kuri uyu wa mbere taliki 18 Werurwe 2024. Umuvugizi […]

Ingabo za Uganda ziryamiye amajanja

Inzego z’umutekano za Uganda ziryamiye amajanja, nyuma yo kwakira amakuru y’uko hari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bashobora kuba barinjiye ku butaka bw’iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize. Uyu mutwe usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo umaze igihe winjira muri Uganda ukagaba ibitero mu duce duhuriramo abantu benshi nko mu mijyi, mu nsengero […]

Muri Haiti bikomeje kuba bibi cyane

Amakuru aturuka mu gihugu cya Haiti, aremeza ko umwuka atari mwiza, nyuma y’aho agatsiko k’amabandi bigabije imijyi itandukanye irimo n’umurwa mukuru kagateza akaduruvayo.Muri ako kavuyo n’imivundo, hari abaturage bakomeje kubigenderamo bakahatakariza ubuzima. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ejo ku wa mbere ku muhanda werekeza mu nkengero z’umurwa mukuru wa Haiti, hatoraguwe imirambo irenga 10.Ababibonye babwiye ibiro […]