Kigali: Mu rugo rw’umuntu habonetse imibiri 21 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside
Mu rugo rw’umuntu mu murenge wa Muhima mu mujyi wa Kigali habonetse imibiri 21 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi mibiri yabonetse nyuma y’uko hari umuhanda urimo gukorwa mu Mudugudu w’Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Terero mu karere ka Nyargenge. Ni imibiri yabonetse ubwo imashini ya Company Stecol Corporation yakoraga uwo muhanda […]
Inzigo y’Ubushinwa na Amerika ishobora kuba amateka nyuma y’ibiganiro bya Biden na Xi Jingping
Ubushinwa na Amerika mu nzira zisenyera umugozi umwe , nyuma y’uko Perezida Biden na Xi Jingping baganiriye kuri telefoni. Aba bayobozi baganiriye ku cyazahura umubano hagati y’ibihugu byombi bagendeye ku bibazo ibihugu byombi bigitanye birimo iby’ubucuruzi, ikoranabuhanga bimaze igihe bigomganisha ibihugu. Iki kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri. Abo bategetsi baherukaga kuvugana mu kwezi kwa 11 […]
Umugore wa Kabila yasabye Imana kongera kumugira Perezida wa RDC
Umugore wa Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Imana kongera kumugira Perezida w’iki gihugu, kugira ngo abashe gushyira iherezo ku ntambara zimaze igihe zicyugarije. Madamu Olive Lembe Kabila yahereye Imana icyo cyifuzo i Goma, aho aheruka gusura ibihumbi by’abanye-Congo bavanwe mu byabo n’intambara imaze imyaka hafi ibiri n’igice […]
Uburusiya: Ukraine yashwanyuje uruganda rwa Peteroli ikoreheje ibisasu biremereye
Ukraine yigambye ko igisirikare cyayo cyagabye igitero kiremereye by, indege zitagira abapirote ku ruganda rw’Uburusiya ruyungurura Peteroli Uru ruganda rwa Taneco ni urw’ikigo cy’u bucukuzi Tatneft, ruyungurura peteroli, aho ingabo za Ukraine zarigabyeho ibitero rugashwanyuka. Reuters ivuga ko urwo ruganda ruyungurura peteroli rwateweho ibisasu, ari urwa gatatu ku bunini ku nganda ziyungurura peteroli muri icyo […]
Afurika y’Epfo:Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko yasabiwe kweguzwa
Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo ashobora gutabwa muri yombi kubera ibirego bya ruswa. Nosiviwe Mapisa-Nqakula, umwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi arashinjwa kwakira ruswa igihe yari minisitiri w’ingabo. Abashinjacyaha bavuga ko yakiriye ruswa ya miliyoni 135.000 by’amadolari hagati y’Ukuboza 2016 ndetse no muri Nyakanga 2019 yatse indi ruswa ya $105,000 ariko ntiyayishyurwa. […]
Abasirikare benshi ba Afurika y’Epfo bayamanitse imbere ya M23
Abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize bamanitse amaboko imbere y’umutwe wa M23 boherejwe kurwanya. Ikinyamakuru National Security News dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aba basirikare kuri ubu M23 ibafite nk’imfungwa z’intambara. Yaba SANDF, SADC cyangwa M23 nta ruhande na rumwe […]
Hafashwe abantu 9 bacukuraga Gasegereti banyuze mu myobo bacukuye mu nzu ebyiri zituwemo
Mu karere ka Rulindo hafatiwe abantu icyenda bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo. Aba bantu afatiwe mu cyuho na Polisi muri aka Karere ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, mu masimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye ziri mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza […]
Israel:Netanyahu agiye guhagarika ikinyamakuru ‘Aljazeera’
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatangaje ko agiye guhagarika ikinyamakuru, Al Jazeera, cyo mu gihugu cya Qatari nyuma y’uko akigereranyije n’umuyoboro w’iterabwoba. Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, yavuze ko iki kinyamakuru mu gihe gito kiribube kizingishijwe utwangushye nticyongere kugira ibiganiro gitambutsa kiri ku butaka bwa Israel kuko ngo ari umuyoboro w’iterabwoba. […]
DRC: Hagiye gutangizwa Operasiyo yiswe ‘Panther noir’ izazenguruka intara zose ihereye i Kinshasa
Mu murwa mukuru wa wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Kinshasa’ hagiye gutangizwa Operasiyo yiswe ‘Panther Noir’ yo kwikiza abajura na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Amakuru atangazwa n’igipolisi cyo muri iki gihugu, ni uko ngo iyi Opererasiyo itazagarukira i Kinshasa gusa, ahubwo ko izakomereza mu ntara mu guhiga bukware abayogoje imijyi itandukanye. Byatangajwe na […]
Nyagatare:Baracyasangira amazi n’inka

Mu Karerere ka Nyagatare ho mu ntara y’Uburasirazuba, haravugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kugeza ubwo abaturage basangira amazi n’inka. Ni ikibazo gihuriweho hafi n’imirenge yose yo muri aka karere,aho usanga bahitamo gukoresha amazi y’ibidendezi yanduye asanzwe ashorwamo inka. Hari abaturage bo mu Kagari ka Kabare, mu murenge wa Rwempasha baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bahisemo gushoka […]
Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Visi-Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rusizi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ashyamiranye na Meya w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet. Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mata 20224 ni yo yemeje ubwegure bwa Ndagijimana. Abandi beguye ni Kwizera Jovanni Fidele wari Visi-Perezida […]
UPDF yahishuye icyishe Gen. Kiggundu wapfiriye muri ‘douche’
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko Brig Gen Stephen Kiggundu wari Umugaba wungirije w’Ingabo zacyo zirwanira mu kirere yishwe n’amashanyarazi. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Brig Gen Kiggundu yapfiriye mu bwogero. Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko uriya musirikare wapfiriye mu rugo rwe […]
Lutundula yaburiye Joseph Kabila
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi. Kabila amaze iminsi ari ku gitutu cy’ubutegetsi bwa RDC bumushinja kuba ari umwe mu bakorana n’umutwe wa M23. Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Congo, […]
RDC: Umushinwa yaguye muri ‘Ambush’ ahita apfa
Umushinwa yaguye mu gico cy’amabandi yari yamutegeye hafi n’umuhanda anyuramo agiye mukazi aramurasa ahita apfa. Aya mabandi yari yitwaje intwaro, yategeye uyu mushinwa mu muhanda wa Likasi-Kambove, uherereye mu birometero birenga 120 uvuye i Lubumbashi muri Haut-Katanga, mu gitondo cyo ku wa mbere Mata 2024. Henri Mungomba, umuyobozi w’umujyi wa Katanga, yavuze ko aya maband […]
Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe w’umugore
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere yagize Judith Sumwa Tuluka Minisitiri w’Intebe mushya. Uyu mugore yari amaze igihe ari Minisitiri w’Igenamigambi muri Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe, Jean Michel Sama Lukonde. Tukula wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore RDC igize mu mateka yayo, mbere yo […]
Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi: Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko aho bigeze amahanga akwiye kureka gukomeza kwikoreza u Rwanda ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ntaho ruhuriye na byo. U Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga birusaba guhagarika ubufasha rushinjwa guha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ndetse rukanavana ingabo zarwo mu ntara ya […]
Kuki usabwa kurya ubugali mu gihe ufite isukari nyinshi mu mubiri?
Abantu benshi bibaza byinshi ku ifu y’ubugari aho bazi ko ari mbi kandi ishonora kwica kubera uburuzi bwa Cyanide (soma siyanide) buyibonekamo ku bwinshi ariko nta cyo bishobora gutera uwaburiye nubwo bwose iba irimo ubwo burozi. Nubwo bwose bivugwa ifu y’ubugari iba ikennye ku ntungamubiri ,sibyo ahubwo tuyisangamo amavitamini y’ingenzi nk’imyunyungugu itandukanye n’ibitera imbaraga. Ifu […]
Bobi Wine yandagaje Museveni
Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yandagaje Perezida Yoweri Kaguta Museveni amwita “umwubatsi mukuru, padiri mukuru n’umubyaza wa ruswa muri Uganda”. Uyu mugabo ukuriye ishyaka National Unity Platform (NUP) ritavuga rumwe n’ubuutegetsi, yasubizaga Museveni ku butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ashimira abakuriye amadini muri Uganda ku bw’ubutumwa baheruka […]
RDC:Ubuzima abasirikare ba SANDF babayemo buri gutuma batabaza umuhisi n’umugenzi
Abasirikare ba Afurika y’Epfo (SANDF) boherejwe mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubuzima bwabo bukomeje kubagora kuko ngo inzara ibageze ku buce. Ni abasirikare bagera kuri 600 baturutse muri iki gihugu bavuga ko babayeho nabi kuko aho bakambitse bategekwa gusangira ubwiherero bugera kuri butandatu gusa ndetse ngo bakanahabwa amafunguro atujuje ubuziranenge […]
Macky Sall yaba agiye guhunga Sénégal nyuma yo kuva ku butegetsi
Perezida Macky Sall wa Sénégal ngo yaba ateganya kujya kuba hanze y’igihugu cye, nyuma yo gusoza manda ye ya kabiri nka Perezida w’iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata ni bwo Sall agomba gusoza manda ye nka Perezida wa Sénégal, mbere yo gushyikiriza ubutegetsi Bassirou Diomaye Faye uheruka […]
Ubudage:Binjiye mu kwezi gushya bemererwa kunywa urumogi mu ruhame
Abakunzi b’urumogi mu Budage, batangiranye n’ukwezi kwa Mata bashyirwa igorora kuko hakuweho itegeko rihana abanywa urumogi. Iri tegeko rije risanga n’ubundi hari abari basanzwe barunywa ku mugaragaro mu bice bimwe , ariko kuva kuri taliki ya mbere Mata 2024 bizajya biba byemewe gusa hashyirwaho ikitonderwa ku begereye amashuri n’abashaka kubuhinga. Kuba rusanzwe runyobwa ni ingingo […]
Palestine:Minisitiri mushya yahigiye kwambura Hamas Intara ya Gaza
Minisitiri w’Intebe mushya wa Palestine , Muhammed Mustafa , yahigiye kwambura umutwe wa Hamas agace ka Gaza kamaze igihe kabarizwa mu maboko y’aba barwanyi. Ministiri w’intebe Mohammed Mustafa yatangaje ibi mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo habaga umuhango w’irahira rya Guverinoma nshya irimo n’abanyegaza. Uyu Minisitiri aherutse gushyirwaho ku busabe bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika […]
Umugaba wungirije w’Ingabo za UPDF zirwanira mu kirere yapfiriye muri ‘douche’
Brigadier General Stephen Kiggundu wari Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, yapfuye. Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko uyu Jenerali yapfuye ku Cyumweru cya Pasika, nyuma yo kugwa mu bwogero bw’iwe mu rugo i Entebbe. Brig Gen Felix Kulayigye ukivugira yagize ati: “N’umubabaro mwinshi ndetse n’umutima uremereye Igisirikare cya Uganda kiramenyesha rubanda urupfu rutunguranye […]
Umusonga uza ku isonga mu guhitana abana bari munsi y’imyaka 5 ku Isi-OMS
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bwagaragaje ko indwara y’umusonga ari yo iza ku isonga mu guhitana abana benshi ku Isi batarageza ku myaka itanu, kuko wihariye 18%. Mu Rwanda indwara y’umusonga n’izindi ndwara z’ubuhumekero kugeza ubu zirahangayikishije kuko ziza ku isonga mu zica abana cyane mu gihugu. Ikigo cy’Igihugu cyita ku […]
Zelesky yemeje ko ingabo ze nizitabona imfashanyo ya Amerika zisubira inyuma
Perezida Volodymyr Zelensky avuga ko mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitabonye inkunga zemerewe na Amerika zizasubira inyuma gahoro gahoro. Ubwo yaganiraga na Washington Post Zelesky , yavuze Amerika kutabona imfashanyo ya Amerika bisobanuye ko nta bubasha bafite bwo kwivuna umwanzi. Ati” kutabona inkunga bisobanuye ko nta buryo dufite bwo kwivuna ibitero byo mu kirere, […]
Ubutegetsi bwa RDC buravuga ko Joseph Kabila yahunze
Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahunze iki gihugu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi. Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Augustin Kabuya yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yagezaga ijambo ku barwanashyaka baryo. Kabuya yavuze ko Kabila wayoboye RDC imyaka 18 yahisemo guhunga, bijyanye n’uko ari we uri […]
Amb. Mukaruliza waherukaga guhabwa imirimo mishya na Perezida Kagame yapfuye
Ambasaderi Mukaruliza Monique waherukaga guhabwa imirimo mishya na Perezida Paul Kagame, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi. Ambasaderi Mukaruliza yaguye i Brussels mu Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza. Uyu mudipolomate yitabye Imana nyuma y’ibyumweru hafi bitatu ahawe imirimo mishya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ku wa 12 Werurwe ni bwo Umukuru […]
Tshisekedi yongeye gutangaza ko ateganya gutera u Rwanda
Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gutangaza ko muri gahunda afite harimo gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe imbaraga za dipolomasi zitabajwe mu gukemura amakimbirane ari hagati y’igihugu cye na rwo ntacyo zaba zigezeho. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Tshisekedi wiyamamarizaga kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri yari […]
Abantu 48 bafatiwe mu mukwabu bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Polisi y’u Rwanda (RNP) yataye muri yombi abantu 48 bakekwaho gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko n’ubujura mu turere twa Rulindo na Rwamagana. Ni ibikorwa byatangirijwe ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, aho abagera kuri 48 bafatiwe […]
Ese umugore wese utaka akanarira mu gihe cy’imibonano aba yashimye?
+18 Akenshi usanga abagabo namwe bibwira ko mu gihe barimo gukora imibonano bakumva abagore bataka cyangwa barira baba babagereye ku ngingo ariko nyamara siko bimeze hari nabarira kubera umubabaro. Ku isi yose abagore bazwiho kurira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko baba batarira ahubwo baba bagaragaza ibyishimo. Abagore ntabwo barira ahubwo barishima.Ibi bivugwa […]
Leta Congo yategetse MONUSCO kwimukira mu bice bitarafatwa na M23
Ingabo za MONUSCO ziri kubungabunga amahoro muri Congo ziri mucyeragati nyuma y’uko zitegetswe kuva mu bice M23 yafashe. MONUSCO ibi yatangaje ikoresheje urubuga rwa x, ko Leta ya Tshisekedi ariyo yasabye ko aba basirikare bava muri ibi bice bakajya gufasha FARDC keivuna M23. Monusco yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/03/2024, aho yatanze ubutumwa […]
Umuvandimwe wa Jose Chameleone yapfuye
Humphrey Mayanja, umuvandimwe w’abahanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, Pallaso na Weasel bamamaye mu muziki wa Uganda, yapfuye. Humphrey wari mukuru w’aba bahanzi, yapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko yari amaze igihe arwaye kanseri y’igifu. Dr Jose Chameleone yamubitse abicishije ku rubuga rwe rwa […]
Goma: Abasirikare ba FARDC barimo ba Ofisiye basabiwe kwicwa
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye abasirikare 11 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihano cy’urupfu, nyuma yo kubashinja “kuba ibigwari no guhunga umwanzi” ubwo bari ku rugamba. Aba basirikare barimo ba Ofisiye batanu bamaze iminsi baburanishwa, nyuma yo gushinjwa guhunga urugamba ubwo bari bahanganye mu ntambara n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Alexis […]
Syria irashinja Israel kuyihekura
Siriya irashinja Isiraheli ubugizi bwa nabi nyuma y’igitero cyahitanye abarenga 40 hafi ya Aleppo. Iki gitero cya Isiraheli cyagabwe mujyi wa Nabatiyeh wo mu majyepfo ya Libani.Amakuru avuga ko byibuze abantu 42 baguye mu bitero by’indege mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Siriya. Minisiteri y’ingabo ya Siriya yavuze ko indege za Isiraheli zagabye ibitero byinshi mu cyaro […]
Ndayishimiye n’umugore we bahetse umusaraba

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatanu Mutagatifu, yagaragaye ahetse umusaraba mu rwego rwo kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu. Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagaragaye ahetse umusaraba ubwo yari yifatanyije n’abakristu gatolika bo mu Burundi. Amafoto Perezidansi y’u Burundi yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana Ndayishimiye n’umufasha we Angeline Ndayubaha bahetse umusaraba, ubwo […]
Afurika y’Epfo: 45 baguye mu mpanuka ya Bus umwana umwe arayirikoka
Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu ivuga ko impanuka ya bisi yo muri Afurika y’Epfo yahitanye abantu 45 Kuri wa Kane taliki 28 WERURWE 2024, abandi barakomereka. Nk’uko byatangajwe n’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu, ngo umushoferi yatakaje icyerekezo maze agongana na bariyeri ku kiraro hafi ya Mamatlakala, bituma bisi irenga ikiraro muri metero 50 munsi. Abagenzi […]
LONI ishaka guca umuvuno wo kubuza u Bwongereza kohereza abimukira mu Rwanda
Umuryango mpuzamahanga Ushinzwe impunzi (UNHCR), ushaka kwitambika gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda. Mu nama yabereye i Geneve mu Busuwisi yo kugenzura u Bwongereza, akanama ka ONU gashinzwe impunzi , kavuze ko kababajwe n’amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda. Ni nyuma y’uko Ubwongereza bwemeje ko u Rwanda ari igihugu abimukira bashobora kubamwo batekanye, ariko […]
Jacob Zuma yarusimbutse
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yakoze impanuka y’imodoka, gusa ararusimbuka. Ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo biravuga ko uyu mukambwe yakoze impanuka ubwo yavaga ahitwa Nkandla yerekeza eShowe mu ntara ya KwaZulu-Natal, mu bikorwa byo kwiyamamaza. Amakuru avuga ko imodoka yarimo yagonzwe n’indi modoka, gusa abamwegereye bavuga ko ntacyo yigeze aba. Jacob Zuma […]
Umutungo w’Ikigega RNIT wageze kuri Miliyari zirenga 41 FRW mu mwaka umwe
Ikigega RNIT Iterambere gicungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda (Rwanda National Investment Trust/ RNIT), umutungo wacyo warazamutse ugereranyije n’imyaka yashize kuva gitangiye mu 2016. Ubuyobozi bw’Ikigega RNIT Iterambere, butangaza ko umutungo w’iki kigega wageze kuri Miliyari zirenga 41 z’Amafaranga y’u Rwanda muri 2023, uvuye kuri Miliyari zirengaho 28 wariho muri 2022. […]
Kurara irondo i Kinshasa bigiye kujya bikorwa mu buryo butamenyerewe
Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu murwa mukuru i Kinshasa, hagiye kujya hacungwa umutekano hifashishijwe indege zitagira abapilote (drone)mu masaha y’ijoro. Byatangajwe na Komiseri mukuru wa Polisi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ejo kuwa Kane, aho ngo izi ngamba zafashwe hagendewe ku mutekano mucye uharangwa muri ibi bihe. Uyu mutekano […]
Bwa mbere Col Bahati yagaragaye mu ruhame kuva bitangajwe ko yivuganwe na FARDC
Colonel Bahati Erasto ku wa Kane yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’igihe hakwirakwijwe amakuru y’uko ari mu basirikare bakuru n’umutwe wa M23 bishwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 17 Mutarama M23 yasohoye itangazo rishinja FARDC kwica babiri muri ba ’Komanda’ bayo, nyuma yo kubatega igico ubwo bari bagiye guhumuriza abaturage […]
Mu myaka itanu ishize abaganga ba Cancer bikubye Gatatu mu Rwanda
Abaganga bavura Cancer mu Rwanda barikubye inshuro eshatu mu myaka itanu ishize , aho kuri ubu bageze ku icyenda bavuye kuri batatu. Gusa iyi mibare igaragaza ko hakiri icyuho kuri ubu buvuzi ari nayo mpamvu Kaminuza zimwe zikomeje kongererwa ubushobozi mu buvuzi bw’iyi ndwara ku buryo hari abaganga bitegura gusoza. Ibitaro bya Kaminuza bya Butare […]
Abacanshuro b’Uburusiya barashinjwa kwica Abasivili muri Mali
Itsinda ry’abacanshuro b’Uburusiya rizwi ku izina rya Wagner rifasha ingabo zo mu Majyaruguru ya Mali gucunga umutekano, zagabye ibitero by’indege zitagira abapilote byahitanye abasivili benshi, harimo n’abana benshi. Byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu harimo na Human Right Watch muri raporo yasohotse muri iki cyumweru, aho ivuga ko iri tsinda rikomeje ubugizi bwa nabi. Mali, […]
Israel:Kwicisha abanye Gaza inzara bigiye gushyirwa mu byaha by’intambara
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko inzara ishobora kuba icyaha cy’intambara mu gihe Israel yaba ikomeje kuyikoresha nk’intwaro ishonjesha abanye Gaza. Raporo iherutse gushyigikirwa n’umuryango w’abibumbye yatanze ibimenyetso bifatika by’imibare yerekana ko amakuba y’ikiremwamuntu muri Gaza akomeje kwiyongera umunsi ku wundi kubera Israel. Umuryango w’Abibumbye ukomeje kotsa igitutu Israel kugirango ibererekere imfashanyo […]
Gen. Muhoozi yatangiye inshingano nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda wa 13
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Kane yatangiye inshingano ze nshya nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF). Byari nyuma yo gukora ihererekanyabubasha na Gen. Wilson Mbadi yaherukaga gusimbura kuri izo nshingano. Ni umuhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya diviziyo ya kane y’Ingabo za Uganda giherereye i Gulu, […]
Kenya:Polisi irigushakisha umugabo wahigiye kwica abantu 10
Polisi yo muri Kenya iri guhiga bukware umugabo wahize kwica abantu icumi bitazwi niba hari icyo bapfa. Uyu mugabo bivugwa ko yamaze kuba imbata y’ubwicanyi ngo abarizwa mu ntara ya Murang’a, ari naho Polisi irimo kumushakishiriza. Bivugwa ko afite urutonde rw’abantu azica ndetse muri abo 10 yamaze kwicamo babiri hasigaye abandi umunani nkuko Polisi yabitangarije […]
DR Congo yasabye Loni guhana u Rwanda
Uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (DRC),mu muryango w’abibumbye (Loni), Zénon Mukongo,yahamagariye akanama gashinzwe umutekano gufatira u Rwanda ibihano. Ambasaderi Zénon Mukongo yavuze ko ibiganiro , by’inyabutatu hagati ya DRC-Angola n’u Rwanda , ntacyo byamaze ahubwo ko u Rwanda rwabirenzeho rukajya muri Congo gucukura amabuye y’agaciro. Mukongo asaba aka kanama ka L’ONI ko ka gomba […]
Uganda:Mbabazi wigaga muri Kaminuza yaciwe umutwe abanje guterwa imisumari mu birenge
Polisi y’i Mbarara muri Uganda yataye muri yombi Gloria Mwesigye, wa kaminuza mu karere ka Mbarara, n’umugabo we nyuma y’uko umunyeshuri wari wabasuye yasanzwe yapfuye. Uyu nyakwigendera wamenyekanye nka Kelleti Mbabazi, umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu byerekeye ubuhinzi mu burezi muri kaminuza ya Musenyeri Stuart i Mbarara. Byose byatangiye ku ya 29 Gashyantare 2024 […]
U Rwanda rwasabye ko FDLR yamburwa intwaro igataha
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko itewe impungenge n’umutwe wa FDLR, isaba ko abagize uyu mutwe bakwamburwa intwaro, bagasubizwa mu buzima busanzwe mbere yo gutahuka. Guverinoma yabisabye biciye muri Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri Loni, ubwo yagezaga ijambo ku kanama Gashinzwe Umutekano muri uyu muryango. Ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC […]
Amajyaruguru:Burera iri ku gipimo cyo hejuru mu kugwingiza abana
Intara y’Amajyaruguru ifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa, niyo ifite uturere tuza imbere mu kugwingiza abana aho ibipimo bigaragaza ko kugwingira biri hejuru ya 30%. Byagarutsweho mu nama iteraniye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru. Yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byugarije umuryango. Muri iyi nama […]
Tanzania: Abana b’impunzi z’Abarundi hafi 6500 bavuye mu ishuri ngo badacyurwa ku ngufu
Abana b’impunzi z’abarundi ziba mu nkambi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania bavanywe mu mashuri batinya ko bazasubizwa mu Burundi ku gahato. Ni abana biga mu mashuli abanza yo mu nkambi ya Nduta muri Tanzaniya, aho bashimangira ko kugeza ubu batagikozwa ishuri batinya ko gusubizwa mu gihugu baturutsemo. Umubare w’aba banyeshuli bava mu ishuri urushaho […]
RED-Tabara yifatiye ku gahanga ubutasi bw’u Rwanda
Umutwe wa RED-Tabara uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wavuguruje amakuru aheruka gutangazwa na Perezida Paul Kagame, uvuga ko ubutasi bw’u Rwanda bwamuhaye amakuru atari yo. Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yatangaje ko ibitero u Burundi bumaze iminsi buvuga ko bwagabweho n’umutwe wa RED-Tabara nta byigeze bibaho, ko ahubwo ari ibinyoma […]
FARDC irigamba kuba hari abasirikare b’u Rwanda bayishyikirije
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko ngo hari abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bacyishyikirije kuri uyu wa Gatatu. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko ni we wabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa X. Uyu yavuze ko abo basirikare avuga ko ari ab’u Rwanda n’abarwanyi […]
Mu myaka 30 ishize asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi , abayirokotse basigaranye ibikomere byo ku mubiri ndetse no ku mutima ku buryo Leta yanzuye mu gushyira imbaraga mu komora ibyo bikomere. Mu rwego rwo kurushaho kubafasha kugarura icyizere, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zo kongera ubushobozi bw’abarokotse ku buryo kugeza ubu mu myaka 30 ishize izo gahunda zatwaye […]
Gen. Tiani na Putin baganiriye uko bashimangira ubufatanye mu by’umutekano
Perezida w’inzibacyuho Gén. Abdourahamane Tiani wa Niger na Vladimir Putin w’u Burusiya, ku wa Kabiri bagiranye ikiganiro ku ngingo y’uko bashimangira ubufatanye bushya mu by’umutekano. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri telefoni. Itangazo ryasomewe kuri Radiyo y’Igihugu ya Niger rivuga ko Général Tiani uyoboye iki gihugu kuva mu mwaka ushize ubwo yahirikaga ku butegetsi Mohamed Bazoum, […]
Israel irashinjwa kurasa ibisasu mu nkambi y’impunzi muri Gaza
Ibisasu bya Isiraheli byahitanye Abanyapalestine babiri mu burasirazuba bw’inkambi y’impunzi ya Bureij i Gaza rwagati ngo hatitawe kureba ko abasivili ari benshi. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyapalestine ‘Wafa’ bibitangaza , ngo ibi bisasu byakomerekeje abandi benshi mu burengerazuba bw’inkambi y’impunzi ya Nuseirat, no mu gace ko hagati y’akarere ka Gaza. Ni mu gihe intara ya Gaza, […]
Canada:Abihaye Imana bo muri Kiliziya Gatolika bahanganye n’ababashinja kubasambanya
Bamwe mu bakirisitu bo mu idini gatulika muri Canada by’umwihariko mu mujyi wa Quebec, barashinja bamwe mu bayobozi b’iri dini ko babakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo rero, aba bavuga ko bahohotewe, babyukiye mu myigaragambyo barikumwe n’inshuti zabo ndetse n’ababunganira mu mategeko bamagana akarengane bavuga ko bakorewe nabo bayobozi. Muri […]
Nyaruguru: Umugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe

Umugabo witwa Rwakanagisi Nepomuscene w’imyaka 63, utuye mu mudugudu wa Banga, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we, witwa Mukeshimana Jeanne w’imyaka 38, basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, amukubise ifuni mu mutwe. Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira uwa 26 Werurwe 2024. Bwiza.com yagiye […]
‘Hagati ya Mutarama na Gashyantare impanuka zatwaye ubuzima bw’abantu 19’ Police
Amakuru aturuka muri Polisi y’igihugu y’u Rwanda (RNP) yerekana ko abantu bagera kuri 19 basize ubuzima mu mpanuka zabaye hagati ya Gashyantare na Mutarama. Nk’uko byatangajwe na RNP, ngo impanuka 89 zo mu muhanda zanditswe hagati ya Mutarama na Gashyantare, 16 muri zo zikaba zaratewe n’abakora tagisi batitonze. Imibare ya polisi ishinzwe umutekano wo mu […]
Uganda:Abakozi bose ba Leta bategetswe gukora sports buri Cyumweru
Abakozi bose ba Leta muri Uganda bategetswe kujya bakora sports buri Cyumweru nyuma y’uko bigaragaye ko barimo guhura n’ibibazo by’ubuzima. Ni amabwiriza Leta ya Uganda yasabye binyujijwe mu ibaruwa yagenewe ibigo byose bya Leta ko bigomba kujya bihwitura abakozi bose kwitabira sports. Lucy Nakyobe, umukuru w’abakozi ba leta, ari nawe wanditse iyi baruwa yavuze ko […]