M23 irigamba gukubitira ahababaza FARDC i Katsiro na Mabenga

Umutwe wa M23 watangaje ko wavugutiye umuti ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi Ku wa Mbere. Ni imirwano yabereye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi (Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho) uhereye mu gitondo cya kare. M23 ishinja ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Abazalendo, Abacancuro, […]

Abanya-kigali barashinja abamotari umwanda

Banwe mu banyakigali n’abatuye mu nkengero zawo ,barashinja abamotari bamwe na bamwe kutagira isuku haba kuri moto zabo ,ingofero bambara ndetse no ku myambaro. Intandaro y’uyu mwanda n’ukuba aba bamotari badasanzwe bimakaza umuco w’isuku. Abatega abagenzi, bavuga ko iyo babonye umumotari ufite umwanda banga ko abatwara ariko ngo hakaba igihe baba bakererewe bagapfa kumutega bya […]

Amerika igiye gukura abaturage bayo muri Haiti vuba na bwangu

Ibihugu bihana imbibi n’igihugu cya Haiti, byasabye abaturage babyo kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu. Amerika nayo yahise itangaza ko abaturage bayo bari muri iki gihugu bagiye kuvanwayo igitaraganya. Ni nyuma y’umutekano mucye n’akavuyo byaranzwe muri iki gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho amabandi yigabije umurwa mukuru port-au prince ikahateza imvururu. Aya mabandi […]

Amerika yafatiye ibihano Perezida Emmerson Mnangagwa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abantu icyenda bo muri Zimbabwe zishinja ibyaha bitandukanye, barimo na Pete Emmerson Mnangagwa w’iki gihugu. Abandi umunani bafatiwe ibihano barimo umugore we, Auxillia Mnangagwa, visi perezida we Constantino Chiwenga, Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe, Oppah Muchinguri, Umukuru w’urwego rushinzwe ubutasi muri Zimbabwe na na Patrick Chinamasa ushinzwe ibigega by’ishyaka […]

Ghana:Minisiteri y’imari yaburiye Perezida kudasinya ku itegeko rihana abatinganyi

Minisiteri y’imari ya Gana yihanangirije ko iki gihugu kizatakaza amafaranga menshi y’amabanki mpuzamahanga agera kuri miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika mu myaka itanu cyangwa itandatu iri imbere mu gihe perezida Nana Akufo-Addo yaba yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rirwanya LGBTQ. Iyi Minisiteri itangaza ko ingaruka zishobora kuba mbi ku isoko ry’ivunjisha rya Gana no guhungabana k’ubukungu […]

U Rwanda rwaburiye AU ku bufasha iteganya guha ingabo za SADC ziri muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nyuma y’uko ugaragaje ko uteganya guha ubufasha ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahabwa ubufasha. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024 ni bwo habaye inama y’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba […]

Colonel Yaya Sangare arafunzwe

Colonel Alpha Yaya Sangare uri mu basirikare bakomeye muri Mali, yatawe muri yombi azira igitabo yanditse kigaragaza buryo ki Igisirikare cya kiriya gihugu gihohotera abaturage. Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe ni bwo uyu musirikare yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rwe ruhherereye i Bamako mu murwa mukuru. Amakuru y’itabwa muri yombi rye […]

Ubudage n’Uburusiya rurageretse

Minisitiri w’Ingabo w’Ubudage, Boris Pistoriusugu avuga ko igihugu cy’Uburusiya gishaka guhungabanya umutuzo n’umudendezo w’igihugu cye,bigizwemo uruhare na Perezida Vladimir Putin. Amushinja kuba agambiriye gucamo ibice Abadage by’umwihariko Abanyapolitiki, ariko ngo ntabwo azabigeraho. Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hari amajwi bivugwa ko ari ay’ubutasi bw’Ubudage yatangajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Burusiya humvikanamo abayobozi mu […]

Uganda:Umusirikare wa UPDF yishe arashe Bouncer w’akabari kubera 2000 frw

Polisi ya Kampala Metropolitan (KMP) iri gukora iperereza ku musirikare wa UPDF witwa Jawiyambe Colbert warashe ushinzwe umutekano w’akabari (bouncer) ka Serene Woods Bar mu mpera z’icyumweru gishize amuziza 6000UGSH , hafi 2000Frw. Umuvugizi wa Polisi wungirije wa KMP, Luke Owoyesigyire, avuga ko kurasa kwabaye mu ma saa 05h00 za mu gitondo ku ya 2 […]

Umukozi w’Umujyi wa Kigali afunzwe azira indonke ya Frw 71,000

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke. RIB yemeje ko yataye muri yombi Rwagasore Theoneste usanzwe ari Umunyamategeko w’ubutaka ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Amakuru atangwa n’uru rwego avuga ko uyu mugabo w’imyaka 53 […]

Martin Ochola ntakiri IGP wa Uganda

Martin Ochola Okoth wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda (IGP), yasimbuwe kuri izo nshingano na Maj Gen Geoffrey Katsigazi Tumusiime wari umwungirije. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe ni bwo aba bombi bahererekanyije ububasha. Ochola w’imyaka 65 y’amavuko, yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi kuva muri Werurwe 2018 ubwo yahabwaga izo nshingano asimbuye […]

Abanyekongo babyaranye n’Ingabo za MONUSCO basabiwe indishyi

Mbere y’uko MONUSCO ikura akarenge kayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abayobozi basabye ko bamwe mu basirikare bayo babanza gutanga indezo n’indishyi ku ba gore b’abanyekongo babyaranye nabo. Ni nyuma y’amakuru yagiye acicikana ko izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO,zagiye zirara mu bagore batandukanye mu bice zagiye zijyamo zikabagira abagore abandi zikabasambanya ku gahato […]

Karongi: Impunzi z’abanye-Congo zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside iri muri RDC

Impunzi z’abanye-Congo zimaze igihe zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi, zaramukiye mu myigaragambyo yo mu mahoro zamagana Jenoside zivuga ko ikomeje gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Jenoside izi mpunzi zamaganye ni iyo zivuga ko iri gukorerwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge […]

Umunezero Abarundi bahorana bawukura ku mazi bahaye Yezu: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko Aburahamu,Yakobo na Yezu bavugwa muri Bibiliya banyoye ku mazi y’i Burundi, ikaba impamvu Abarundi bahora bafite akanyamuneza. Yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari ayoboye inama y’ubukerarugendo yabereye kuri Hôtel Club du Lac Tanganyika. Muri iyo nama yumvishije Abarundi ko umurima wa Eden uvugwa mu gitabo cy’itangiriro muri Bibiliya […]

EAC yavuze ku ifaranga rishya bivugwa ko igiye gutangira gukoresha

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wanyomoje amakuru yavugaga ko wamaze gukora ifaranga rihuriweho rizajya rikoreshwa n’ibihugu birindwi biwugize. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inoti z’iri faranga ryiswe Sheafra (SHF1) z’amafaranga 5, 10, 20, 50, 100 na 200. Byavugwaga ko iri faranga rijya kungana n’idorali rya Amerika mu gaciro (agaciro karyo bivugwa […]

Mbere ya 1994 abanyarwanda bari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 1%

Raporo igaragazwa na Minisiteri yibikorwaremezo ,igaragazako mbere ya 1994, umuriro w’amashanyarazi wari ingume mu Rwanda kugeza aho abakoreshaga uyu muriro bari kuri 1%. Ni imibare itandukanye n’itangazwa mu gihe cy’imyaka 30 ishize, kuko ubu abanyarwanda bacana umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 70%. Kugeza muri Mutarama 2024, ingo zingana na 21% by’abafite amashanyarazi zikoresha akomoka ku mirasire […]

Mu myaka 30 ishize abafite umubyibuho ukabije ku isi bikubye kane

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abongereza , igaragaza ko abantu miliyari batuye isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ibitangazamakuru The Lancet kivuga ko abagera muri miliyoni 880 mu bibasiwe n’umubyibuho ari abakuze naho miliyoni 159 ari abana. Ahari abantu benshi bafite iki kibazo ni muri Tonga no muri American Samoa ku bagore naho ku bagabo […]

Amabandi yigabije gereza nkuru ya Hait atorokesha imfungwa 4000

Udutsiko twitwaje intwaro twigabye muri gereza nkuru yo mu murwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince, irekura imfungwa nyinshi. Umunyamakuru wa BBC yavuze ko umubare munini w’abagabo bagera ku 4000 bari bahafungiye batorokeshejwe n’ayo mabandi. Benshi mu bafunguwe harimo abashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moà¯se wishwe mu 2021. Aka gatsiko kakoze ibyo, kari kagamije […]

Issa Hayatou yabitswe ari muzima

Umuryango wa Issa Hayatou wahoze ari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), wanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye. Uyu munya-Cameroun w’imyaka 77 y’amavuko, yayoboye CAF imyaka 29 kugeza muri 2017, ubwo yasimburwaga n’umunya-Madagascar, Ahmad Ahmad. Yanayoboye kandi by’agateganyo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), nyuma y’uko muri 2015 Sepp Blatter wari umaze igihe ayiyoboye yari […]

Mubyara wa Corneille Nangaa yirukanwe mu kazi ku mpamvu za Politiki

Alpha Mundolo usanzwe ari umukozi wa Kompanyi yitwa TRANSCO, yirukanywe mu kazi nyuma yo kumushinja ko akwirakwiza amacakubiri, gusuzugura ubuyobozi bwashyizweho na Perezida Tshisekedi ndetse n’icengezamatwara muri iyi sosiyete yakoreraga. Taliki 26 z’ukwezi gushize , nibwo uyu Alpha yandikiwe ibaruwa imwirukana mu kazi,ubuyobozi bw’iyi kompanyi bukavuga ko ngo mbere yo kumwirukana bwabanje kumusaba ibisobanuro bw’ibyo […]

U Bwongereza buzariha u Rwanda Frw miliyoni 244 kuri buri mwimukira ruzakira

Ikigo gishinzwe kugenzura amafaranga leta y’u Bwongereza ikoresha, cyahishuye ko iki gihugu kizariha u Rwanda byibura miliyoni 370 z’ama-Pounds, muri gahunda yacyo yo kohereza mu Rwanda abimukira. Ni amafaranga na Frw miliyari 603 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda. Icyo kigo cyanahishuye kandi ko kuri buri muntu umwe uzoherezwa mu Rwanda, u Bwongereza buzamutangaho ama-Pounds150,000 (miliyoni […]

Burundi:Agathon Rwasa yongeye kubura umutwe Minisiteri iramwitambika

Nyuma y’uko mu minsi ishize mu ishyaka CNL rya Agatho Rwasa hamazemo umwuka mubi, bikavugwa ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza ubuyobozi bwaryo, ikirimo kuvugwa n’uko ibibazo bikomeje kwiyongera aho gucyemuka. Ku ya 26 Gashyantare, Agathon Rwasa washinze iri shyaka yoherereje ibaruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Uburundi amumenyesha ko ategura […]

FARDC irashinja M23 kurasa ibisasu 10 i Sake

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje umutwe wa M23 kurasa ibisasu 10 ku mujyi wa Sake, mu rwego rwo kubuza abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare muri RDC kuwugeramo. Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe ni bwo Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu birimo RDC, Afurika y’Epfo, Tanzania, u Burundi na Malawi basuye […]

Tanzania:Habaruwe ibinyacumi by’abishwe na Cholera mu kwezi kumwe gusa

Nibura abantu 26 bishwe na cholera mu turere 10 two muri Tanzania kuva aho iyi ndwara yatangiriye kumenyekana ku ya 5 Mutarama kugeza ku ya 8 Gashyantare, nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje ku wa gatanu. Byongeye kandi, indwara ya cholera 816 yanditswe mu turere 10 mu gihe gisuzumwa, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima. Minisiteri y’Ubuzima yavuze […]

Amajyepfo: Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage kunoza ubufatanye n’inzego z’umutekano

5a345ab2-3180-4fb0-add4-ee5ee8022dfa.jpg

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye abaturage n’inzego zose z’ubuyobozi kunoza ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano cyane cyane muri aya mezi atatu agiye guharirwa ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’igihugu (RNP) byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage. Minisitiri Musabyimana yabivugiye mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara, intara y’Amajyepfo, ubwo kuri uyu […]

Abasirikare ba Afurika y’Epfo barasaniye muri RDC

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko abandi basirikare babiri bacyo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kurasana ubwabo. SANDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko “byabaye ubwo umwe muri bo yarasaga mugenzi we akamwica akoresheje imbunda y’akazi, mbere yo guhindukiza imbunda na we agahita yirasa mu cyico”. Igisirikare cya Afurika y’Epfo nticyigeze […]

RDC yaba iteganya kwiyambaza abacanshuro ba Blackwater?

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravugwaho kuba yaragiranye ibiganiro n’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, kugira ngo abarwanyi bawo baze kuwufasha guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Blackwater ni umutwe washinzwe n’umucuruzi Erik Prince wahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi. Uyu mutwe ukunze kuvugwa cyane mu […]

Ibihugu bya Afurika nibyo byihishemo umubare munini w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bya Afurika aribyo byihishemo umubare munini w’abakurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu gihe Leta ikomeje kunoza imikoranire n’ibyo bihugu mu gukurikirana abakekwaho ibyo byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihishamo. Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, mu biganiro abayobozi muri Minisiteri yUbutabera bagiranye na Sena ku mbogamizi zikiri mu kugeza […]

Indege yari itwaye Perezida Mnangagwa yaburiwe ko hari bombe ziyitegereje isubira inyuma

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yasubitse urugendo rwe rwerekeza I Victoria kubera kwikanga ibitero ku bibuga by’indege bitandukanye by’iki gihugu, nk’uko umuvugizi we George Charamba yabitangaje. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, taliki 01 Werurwe 2024, abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Zimbabwe, Robert Gabriel International Airport, bohererejwe ubutumwa bwanyujijwe kuri imeri(email), buvuga ko hashobora guterwa […]

Abayobozi ba Rayon Sports ni abagome, barantereranye: Aruna Madjaliwa

Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yibasiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abushinja kumutererana bukanga kumuvuza ahubwo bugahitamo kumuteranya n’abafana. Uyu musore amaze igihe adakinira Rayon Sports, nyuma y’imvune y’agatsitsino yagize mu mwaka ushize wa 2023. Amakuru aturuka imbere muri Murera avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuje ko abagwa iyo mvune kugira ngo agaruke vuba, gusa we ahitamo […]

Yavanye amahembe y’inzovu muri Congo afatirwa mu Rwanda agiye kuyacuruza

Umugabo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatawe muriyombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Rusizi, azira gucuruza amahembe y’inzovu. Ni umugabo witwa Byamungu Kizungu Claude w’imyaka 39, yafatanwe amahembe y’inzovu afite ibice 41 bipima kg 81.5. Byamungu yafatiwe neza ku mupaka wa Bugarama, uhuza u Rwanda na Congo, akaba yarafashwe n’urwego rw’i […]

RIB yasubije abaturage telefoni zirenga 160 bari baribwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 rwashyikirije abaturage telefoni 167 bari baribwe. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’uru rwego giherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko telefoni zasubijwe ba nyirazo 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango, […]

Ibyihebe byarituye inkambi ya Koulikouro abagera kuri 30 bahasiga ubuzima

Inkambi ya gisirikare ya Koulikouro, iherereye nko mu birometero 200 mu majyaruguru ya Bamako yerekeza ku mupaka wa Mauritania, yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abarenga 30. Ingabo zabyemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru, gusa nta mubare wanyawo zatangaje w’abantu bapfuye, ariko amakuru yatangajwe na RFI yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri mirongo itatu. Igisirikare cyavuze ko mu […]

AFC/M23 bamaganye Tshisekedi ukomeje gukinira ku maraso ya Okende

Umutwe wa M23 wibumbiye mu Ihurirro ry’Impuzamashyaka ryiswe Alliance Fleuve Congo AFC, wamaganiye kure iperereza ry’Ubushinjacyaha bukuru ku rupfu rwa Okende bwagaragaje ko yiyahuye bemeza ko ibikomeje gukorwa ari ukumwica bwa kabiri. Chérubin Okende yabaye minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Congo akanaba umudepite muri icyo gihugu yapfuye ku wa 13 Nyakanga 2023, umurambo we […]

Muri Bangaladesh bari mu marira

Minisitiri w’ubuzima wa Bangaladesh avuga ko byibuze abantu 43 bapfuye nyuma y’umuriro wibasiye inyubako y’amagorofa arindwi. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu muriro watangiriye muri resitora Kacchi Bhai , ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo 16h00 GMT) kuri uyu wa kane mu murwa mukuru Dhaka. Abantu 75 batabawe abandi bajyanwa mu bitaro.Abashinzwe kuzimya […]

U Burundi bukomeje kwitwaza u Rwanda mu rwego rwo guhuma amaso abaturage: Mukasi

Charles Mukasi wahoze ari umuyobozi w’ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, yagaragaje ko ibirego leta y’iki gihugu imaze iminsi ishyira ku Rwanda nta kindi kibihatse kitari ugukinga abaturage ibikarito mu maso ngo batabona umwanya wo kwinubira ubuzima bubi babayemo. Kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi bwakunze kwikoma u Rwanda, burushinja kuba ari rwo […]

Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yapfuye

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Kabiri wa Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare afite imyaka 99 y’amavuko. Mwinyi yayoboye Tanzania imyaka 10, hagati ya 1985 na 1995. Mbere yaho yari yarabanje kuba Visi-Perezida wa Tanzania ndetse na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ni we […]

RDC:Iperereza ryagaragaje icyishe Okende wigeze kuba Minisitiri

Iperereza ryakozwe ku rupfu rw’umunyapolitiki Chérubin Okende wigeze kuba Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ryagaragaje ko uyu mugabo ngo yiyahuye. Urupfu rwe rwamenyekanye taliki 13 Nyakanga 2023, ruza kwemezwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC Patrick Muyaya. Kuri uyu wa Kane nibwo umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’Iremezo, Firmin Mvonde, yahamije […]

Ibibombe bibiri bivugwa ko ari ibya M23 byajegeje ibifaru bya SADEC hafi na Sake

Kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Gashyantare 2024 i Sake, mu gace ka Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibisasu bibiri bivugwa ko byatewe n’inyeshyamba za M23, byibasiye imodoka ibyiri za SADC ziri mu bwoko bw’ibifaru. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru afrik-info.cd, kivuga ko mu masaha ya saa 11h30 za […]

Hatangajwe umubare mbumbe w’abo muri hamas wahitanwe n’ibitero bya Israel

Minisiteri y’ubuzim irangajwe iyobowe na Hamas, ivuga ko ubu Abanyapalestina barenga 30.000 biciwe i Gaza kuva ku ya 7 Ukwakira 2023. Uyu mubare uhwanye na 1,3% by’abaturage miliyoni 2.3 batuye kuri ubu butaka. Minisiteri ivuga ko benshi mu bishwe ari abagore n’abana. Umubare nyawo w’abapfuye ushobora kuba mwinshi cyane kubera ko harimo abatigeze bagera mu […]

Abaduteye ni bene wacu, ni abana bacu: Gen Ndirakobuca ku gitero cya RED-Tabara

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yagaragaje ko abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara uheruka kugaba igitero mu Burundi ari abaturage ba kiriya gihugu; bitandukanye n’ibivugwa na Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe abitirira u Rwanda. Ndirakobuca yabitangaje ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari ahitwa i Gihanga, aho aheruka guhurira n’abagize inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano. […]

Paul Pogba yahagaritswe imyaka 4 adakina umupira w’amaguru

Umufaransa Paul Pogba ukinira Juventus yo mu Butaliyani, yahagaritswe kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru azira gukoresha imiti imwongerera imbaraga. Pogba yari amaze amezi atanu yarahagaritswe by’agateganyo, nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”. Ikigo gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge mu Butaliyani (NADO) ni cyo cyamupimye muri Nzeri […]

Cristiano yaciwe ibihumbi by’amadorari azira ibyo yakoreye abafana

Cristiano Ronaldo ubarizwa mu ikipe ya AL Nassr yafatiwe ibihano birimo guhagarikwa umukino umwe no gucibwa amande nyuma y’igikorwa kigayitse yakoze. Uyu munye Portugal arirenza umukino wo kuri uyu wa Kane, nyuma y’uko abafana baririmbye Messi na we akabasubiza agaragaza ikimenyetso gifatwa nk’urukozasoni ku buryo kitemewe muri Arabie Saoudite. Byabaye mu mukino w’umunsi wa 21 […]

N.Kivu:Lt-Col Guillaume Ndjike Kaiko yatagatifuje Wazalendo

Abaturage ba Goma bamaze iminsi bavuga ko batewe impungenge z’umutekano mucye baterwa n’urubyiruko rwa Wazalendo bakorera mu kwaha kwa FARDC ariko ugasanga ijwi ryabo ritagera kure bitewe n’uburyo uru rubyiruko rufite ijambo. Uretse na Wazalendo, abaturage bakunze kuvuga ko n’abasirikare ubwabo bazambya umutekano wabo bityo ugasanga bamwe barameneshejwe abandi bakicwa. N’ubwo bavuga ibi ariko, ntibahuza […]

Tchad: Ukuriye ‘opozisiyo’ yishwe nyuma ya coup d’état yapfubye

Abanya-Tchad benshi barimo n’uwari ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bishwe nyuma y’igitero cyagabwe ahakorera urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu i Ndjamena. Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare. Guverinoma ya Tchad yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo kuba ari bo bari inyuma y’icyo gitero. Minisitiri w’Itumanaho muri iki gihugu, Abderaman Koulamalla, yavuze ko […]

Umuturage aryame asinzire yiyorose ushobora kurota arote- RDF

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaze amanga abaturarwanda ko bakwiye kuryama bagasinzira kuko umutekano uhari kandi wuzuye. Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije w’Igisiriare cy’u Rwanda (RDF) Lt Col Simon Kabera, mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA cyo kuri uyu wa Kane.Yasabye abaturage kudahangayikishwa n’abavuga ko bazahungabanya umutekano w’Igihugu kuko gifite ubushobozi n’ubushake bwo kukirinda. Ati”Umuturage aryame asinzire yiyorose ushobora […]

Ghana:Umuntu wese uzajya avuga ko ari umutinganyi azajya afungwa imyaka itatu

Inteko ishinga amategeko ya Ghana ivuga ko umunshinga wo kunonosora itegeko rihana abatinganyi warangiye ku buryo umuntu wese uzajya yiyita cyangwa akagaragaza ko ari umutinganyi azajya abihanirwa. Uwo mushinga w’itegeko unashyiraho igihano cyo kuba wafungwa kugeza ku myaka itanu igihe uhamwe no gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBTQ+. Abadepite bashwishurije amagerageza yo […]

Abatumiza hanze Serivisi zitaboneka mu Rwanda ntibazajya bishyura TVA

Abashoramari batumiza cyangwa bazana mu Rwanda serivisi zitahabarizwa bakuriweho TVA. Byagarutsweho na Bwana komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, aho yizeje ko abazajya abatumiza mu mahanga, serivisi zitaboneka mu Rwanda batazajya bishyura umusoro ku nyongeragaciro, TVA. Ibi n’ubusanzwe bikubiye mu Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi […]

Héritier Luvumbu yabonye ikipe nshya

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wahoze akinira Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri AS Vita Club y’iwabo. Ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare ni bwo uyu mukinnyi yasinye imbanzirizamasezerano yo gukinira iriya kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25. Uyu mukinnyi ugikurikiranwe n’ibihano by’amezi atandatu yafatiwe na FERWAFA, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko atari we […]

Intabaza kuri MONUSCO yahuje imbaraga na FDLR

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ryatabaje akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye, rigasaba kwamagana ubutumwa bw’uriya muryango bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) ku bwo guhuza imbaraga n’imitwe irimo uwa FDLR. AFC yatanze iyo ntabaza biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki. Ati: “AFC irahamagarira akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kwamagana […]

Munyenyezi yasabiwe gufungwa burundu asaba urukiko kutazira umuryango yashatsemo

Beatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabiwe gufungwa ubuzima bwe bwose , ahita asaba urukiko kutazira umuryango yashatsemo. Yabivuze ubwo yasabwaga n’urukiko kugira icyo avuga kuri icyo gihano Ubushinjacyaha bwari bumaze kumusabira.Yavuze ko abamushinja Jenoside ari ugushaka kumuharabika. Imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu, taliki 28 Gashyantare 2028 , Munyenyezi n’abamwunganira […]

Cyera kabaye Shakib yavuze ku itandukana rye na Zari

Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo hacicikanye amakuru y’itandukana rya Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya ndetse binavugwa ko umuhanzi Diamond Platinumz ariwe ubiri inyuma. Byatangiye gushyuha ubwo hashyirwaga hanze amashusho Zari arikumwe na Diamond bafatanye agatoki ku kandi.Aya mashusho yariye Shakib afata umwanzuro wo gutandukana na Zari n’ubwo we yatangaje ko amakimbirane yabo yatangiye mu mpera […]

Tshisekedi yagiye gusabira u Rwanda ibihano mu Bubiligi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye u Bubiligi gufatira ibihano u Rwanda ashinja gushoza intambara ku gihugu cye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare ni bwo Tshisekedi yageze i Bruxelles, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo. Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye […]

Ambasaderi w’Ubufaransa muri Uganda yijanditse mu bibazo by’u Rwanda na Congo

Ambasaderi w’Ubufaransa muri Uganda, Xavier Sticker, yatangaje ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda ndetse ko ingabo zarwo ziri ku butaka bwa Kongo. Ambasaderi Xavier avuga ko M23 igomba guhagarika imirwano ako kanya kandi ikava mu turere twose irimo, hakurikijwe ibyemezo byafashwe mu biganiro by’i Luanda,ikindi kandi u Rwanda rugahagarika inkunga rwayigeneraga. Ati: “Turahamagarira […]

Amavubi agiye kwipima n’ibihugu 2

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, irateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mu kwezi gutaha kwa Werurwe. Amavubi azakina umukino wa mbere ku wa 18 Werurwe ahura na Madagascar, mu mukino uzabera i Antananarivo. Nyuma y’iminsi 10 Amavubi azahurira mu wundi mukino na Sylli National ya Guinée-Conakry. Umutoza Frank SPITTLER utoza Amavubi y’u Rwanda, ni we wasabye iyi […]

Bamwe mu baturage bo muri Rubavu na Rutsiro bahunze inzara

Mu murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu no mu wa Nyabirasi ho mu Karere ka Rutsiro,hari abaturage bavuga ko hari abatangiye guhunga inzara bitewe n’imbuto y’ibigori bahawe ikanga kwera. Aba baturage bavuga ko imbuto y’ibigori bahawe muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ yanze kwera, none inzara ikaba ibageze ahabi, ku buryo hari n’abasuhutse.Bakimara guhabwa iyo […]

U Burusiya bwaburiye NATO ko iri kwegera umurongo utukura

Guverinoma y’u Burusiya yaburiye ibihugu byo mu muryango wa NATO ko nibiramuka byohereje ingabo muri Ukraine, intambara ishobora guhita irota hagati y’uriya muryango n’u Burusiya. U Burusiya bwaburiye NATO nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko ibihugu by’incuti za Ukraine byiteguye gukora ibishoboka byose ngo u Burusiya butsindwe […]

Tshisekedi yemereye Lourenà§o kuba yahura na Perezida Kagame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye mugenzi we Joà£o Lourenà§o wa Angola ko asa n’uwiteguye guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bakagirana ibiganiro. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare Tshisekedi yari i Luanda muri Angola, mu ruzinduko yari yagiye kubonaniramo na Perezida Lourenà§o usanzwe ari umuhuza mu bibazo […]

80% by’Abanyamerika bashyigikiye Israel mu ntambara na Hamas-Netanyahu

Ikusanyabitekerezo rigaragaza ko ngo abaturage ba Amerika bashyigikiye ko Israel itsinda intambara ibahuje na Hamas. Byagarutsweho na Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu aho yavuze ko ukuntu igihugu cye gishyigikiwe n’abaturage muri Amerika bizagifasha kurwana kugeza ku ntsinzi yuzuye. Netanyahu yasubiyemo ibyo mu bushakashatsi bwagaragajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press n’ikigo NORC, ryasanze muri Mutarama (1) […]

Mu gihe cy’itumba hateganyijwe imvura iruta isanzwe igwa muri icyo gihe

Mu Rwanda hateganyijwe imvura iruta isanzwe igwa mu gihe cy’itumba bityo abaturarwanda bakaba basabwa kuzigengesera. Byatangajwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje abaturarwanda ko Itumba rya 2024 [Werurwe, Mata, Gicurasi] hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa muri iki gihe . Iyi mvura izaba iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 700.By’umwihariko […]