Gen. Patrick Nyamvumba yahawe imirimo mishya

Gen. Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yatanzwe n’u Rwanda nka Ambasaderi ugomba kuruhagararira muri Tanzania. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamugennye kuri ziriya nshingano. Mu gihe Tanzania yaramuka imwemeje, Gen. Patrick Nyamvumba wanigeze kuba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu […]

Huye:Babiri barimo Rtd Mjr bahamwe n’ibyaha bijyanye n’ikirombe cyaguyemo 6

Mu mwaka kuwa 19 Mata 2023, nibwo hacicikanye inkuru y’ikorombe cy’amabuye y’agaciro cyahitanye abantu batandatu mu karere ka Huye mu Kagari ka Gahana ho mu Murenge wa Kinazi, ariko gutahura nyiracyo biza kuba ingume. Nyuma inzego zitandukanye zirimo iz’Ubugenzacyaha zaje gukurikirana abaketseho ko bafitanye isano mu bucukuzi bw’icyo kirombe bidatinze abagera kuri batanu baza gutabwa […]

U Burusiya bwatangaje umubare uremereye w’abasirikare ba Ukraine bumaze kwica

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko mu myaka ibiri ishize kimaze kwica abasirikare ba Ukraine babarirwa muri 444,000. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu, ubwo yari mu nama n’abagize inama nkuru y’Igisirikare cy’u Burusiya i Moscou. Shoigu yavuze ko mu myaka ibiri ishize byibura Ukraine itakaza abasirikare 800 ku munsi ndetse n’intwaro z’amoko atandukanye […]

Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu

Umuvugabutumwa akaba n’intumwa Apôtre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5frw. Ubushinjacyaha bwasabiye Yongwe iki gihano nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.Iburanisha ryabereye ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024. Yongwe yaburanye yemera ibyaha Ubushinjacyaha bumukurikiranaho ariko akavuga ko abisabira n’imbabazi. Ati “Icyaha […]

Musanze: Nyirakabera arataka inzara nyuma yo ‘kunyagwa’ n’abahungu be inzu zakamutunze

img_20240227_122912_603.jpg

Nyirakabera Elizabeth wo mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, arasaba kurenganurwa nyuma yo kunyagwa n’abahungu be inzu ebyiri zakabaye zimutunga. Uyu mukecuru w’imyaka 89 unasanzwe afite ubumuga (bamusunika mu kagare) avuga ko ikibazo afite cyatangiye mu myaka hafi ibiri ishize, ubwo hubakwaga umwe mu mihanda ya kaburimbo mishya iri […]

Abanyanyagiza amafaranga ku bantu bashobora kujya bisanga mu maboko ya RIB

Mu birori bitandukanye by’umwihariko mu bukwe cyangwa ahateraniye imbaga, usanga hari abantu bakunda kubanyanyagizaho amafaranga bashaka kugaragaza ko bishimye cyangwa se gutanga ubufasha ariko binyuze muri ubwo buryo. Ibi akenshi usanga bikunda gukorwa n’ibyamamare bitandukanye ariko ugasanga hari ababigaragaza mu rwego rwo kwiyerekana no kwiyemera ko ari abatunzi . Uku kuyanyanyagiza ku bantu cyangwa abahanzi […]

Kagame ararengana, Tshisekedi ni we kibazo: Jean Jacques Mamba

Depite Jacques Mamba uheruka kwiyunga ku ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari we nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC aho kuba Perezida Paul Kagame amaze igihe yikoma. Ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Mamba wahoze ari umuvugizi w’ishyaka MLC rya […]

Bernard Ntaganda yiteguye ko n’akurwaho ubusebwa azahangana mu matora ya Perezida

Umunya Politiki Ntaganda Bernard akaba nyiri ishyaka P S Imberakuri ku ruhande rw’igice kitaremerwa nk’ishyaka, ngo yiteguye ko n’ahanagurwaho ubusembwa bw’igifungo yamaze muri gereza yiteguye guhangana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Mu itangazo Ntaganda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere taliki 26 Gashyantare 2024, yavuze ko mu 2019 yandikiye urukiko arusaba kumukuraho […]

Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo u Burusiya butsindwe iyi ntambara: Macron

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yatangaje ko igihugu cye n’inshuti zacyo biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo u Burusiya butsindwe intambara bumaze imyaka ibiri buhangayemo na Ukraine. Yabitangarije mu biro bye mu ijoro ryacyeye, ubwo yatangizaga inama y’Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi yaberaga i Paris. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byasubiyemo amagambo ye avuga […]

Ni gute igisirikare kitarinda amashu cyashobora M23?Julius Malema yongeye kwinigura

Umunyapolitiki Julius Malema ukuriye ishyaka rya EFF ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Cyril Ramaphosa ,Perezida wa Afurika y’Epfo, yanenze ishyaka rya ANC riyoboye igihugu, ko ryangije igisirikare cy’iki gihugu kugeza n’ubwo kitapfa no kurinda umurima w’amashu. Yavuze ko kuba iki gihugu cyarafashe icyemezo cyo kohereza izi ngabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya n’iza SADC […]

Biden yatangaje agahenge k’intambara hagati ya Israel na Hamas

Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden atangaza ko mu Cyumweru gitaha hitezwe agahenge hagati ya Israel na Hamas. Biden ashingira ku biganiro biherutse kuba hagati y’izi mpande zombi byabereye mu muri Qatar. Biden yagize ati: “Umujyanama wanjye mu by’umutekano w’igihugu ambwira ko turi hafi [kugera ku gahenge].” Ni nyuma y’uko Israel […]

RDC yahamagaje Ambasaderi wa Algeria kubera uruzinduko rwa Gen Chanegriha mu Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa, kugira ngo atange ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye aheruka kugirira mu Rwanda. Ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Ambasaderi Mohamed Yazid Bouzid yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC […]

Ibyo kwa Zari imbwa zabirwaniyemo , Shakib yivumbuye yisubirira i Bugande

Ibintu ntibyifashe neza mu rugo rwa Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma y’uko hasohotse amashusho y’uyu mugore arikumwe na Diamond Platinumz bafatanye agatoki ku andi mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Aya mashusho yateje ikibazo hagati ya Zari na Shakib ndetse byanavuyemo gutuma batandukana by’igihe gito.Bivugwa ko uyu mugabo yaba yanivumbuye akaba yisubiriye i Bugande aho […]

Dipolomasi y’inka: Museveni yakiriye Ruto na Odinga mu rwuri rwe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye mugenzi we William Ruto wa Kenya na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bagirana ibiganiro. Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ibiganiro bye na bariya bagabo bombi basanzwe badaca uwaka byibanze “ku ngingo zifitiye inyungu” Kenya na Uganda. Ni ibiganiro byahereye mu rwuri rwa Museveni […]

Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Gen. Al Burhan uyoboye Sudani

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare, yakiriye mu biro bye Visi-Perezida w’inama ya gisirikare iyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho, Malik Agar. Agar n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye bashyikirije Perezida Kagame ubutumwa yagenewe na Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman uyoboye Sudani mu buryo bw’inzibacyuho. Perezidansi y’u Rwanda ni yo yemeje […]

NEC yongeye gutanga umucyo ku mpamvu amatora y’umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC , yongeye gusobanura impamvu nyamukuru yatumye amatora y’umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’Abadepite. NEC ivuga ko impamvu yo guhuza aya matora ari uburyo bwo kugabanya ingengo y’imari yagombaga kugendera kuri buri cyiciro. Byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, tariki ya 25 Gashyantare 2024, ubwo yari mu Kiganiro Dusangire Ijambo cyo […]

Ngoma:Baratabaza umuhisi n’umugenzi kubera ibura ry’akaboga karimo na mushikaki

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, baratabaza umuhisi n’umugenzi bavuga ko batakibona inyama bitewe n’amabwiriza yashyizwe ku mabagiro muri uyu murenge. Bavuga ko nyuma y’uko hafunguwe ibagiro ry’inyama rya Kibungo bumvaga ko rigiye koroshya ikiguzi cyazo (inyama) no gutuma babasha kuzigondera ku bwinshi, ariko ngo batunguwe n’uko bamwe iri […]

Depite Mamba wahoze ari umuvugizi w’ishyaka rya Bemba yahuje amaboko na M23

Depite Jacques Mamba wahoze ari umurwanashyaka w’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, yinjiye mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23. Mamba yemeje ko yinjiye muri ririya huriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024. […]

Congo ni igihugu gifite umuyobozi udashyitse mu mutwe no muri Politiki -Me Uwizeyimana

Senateri Uwizeyimana Evode asanga Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidafite umuyobozi wuzuye (unfit) mu mutwe no muri politiki bishingiye ku bikomeje gukorerwa muri iki gihugu. Yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 26 Gashyantare 2024, mu kiganiro waramutse Rwanda gica kuri RTV, aho yabonaye ko bitewe n’akajagari kabarizwa muri Congo, ari […]

RED-Tabara yigambye kwicira abasirikare b’u Burundi mu gitero cy’i Buringa

Umutwe wa RED-Tabara wigambye igitero cyaraye cyigabwe mu Burundi, uvuga ko wacyiciyemo abasirikare batandatu ba kiriya gihugu. Ni igitero cyagabwe muri Zone Buringa ho muri Komine Gihanga, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024. RED-Tabara ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yemeje ko yacyiciyemo abasirikare batandatu ndetse inagitwikiramo ibiro by’ishyaka CNDD-FDD riri […]

Tshisekedi mbere yo kurasa Kigali akwiye kubanza kurasa Bunagana: Senateri Evode

Senateri Uwizeyimana Evode yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC ubwo yatangazaga ko azarasa i Kigali na we yari azi neza ko atabishobora, gusa ahitamo kubitangaza nk’iturufu yo kugira ngo yibonere amajwi. Mu cyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yisubiye ku isezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo, avuga ko icyo ashyize imbere […]

Abayobozi batanga impushya zo kubaka mu buryo bwa balinga bararye bari menge

Mu gihe hari bamwe mu baturage bitwikira amajoro bakubaka inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bibwira ko baciye ubuyobozi mu rihumye, bagirwa inama ko uzajya afatwa azajya abiryozwa. Minisiteri y’ibidukikije iburira abayobozi batanga ibyangombwa byo kubaka bitujuje ubuziranenge birengagije imikoreshereze y’ubutaka ko hari ibihano bibategereje kandi biremereye. Ni mu gihe hari abaturage bagaragaza ko kuba umuntu […]

Rayon Sports yapfushije umufana w’imena

Uwimana Mariam ‘Mama Hussein’ wari umukunzi w’imena wa Rayon akaba n’umwe mu bigeze kuba muri komite yayo, yapfuye. Inkuru y’urupfu rwa Mama Hussein wari usanzwe ari umuyobozi wa Fan Club yitwa Ururembo Diaspora yamenyekanye mu ijoro ryacyeye. Rayon Sports yifashishije urubuga rwayo rwa X iri mu bamubitse. Iti: “Uwimana Mariam (Mama Hussein) wahoze muri Komite […]

Ubudage:Umuntu uzajya ashaka kunywera urumogi mu ruhame azajya yimara ipfa

Mu gihe ibihugu bitandukanye kunywa usanga gukoresha urumogi bihanirwa n’amategeko, mu Budage ho siko bimeze kuko uzajya ashaka no kurunywera mu ruhame azajya ahabwa ubwisanzure. Byashimangiwe n’Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu aho yashyigikiye itegeko rishya ryemera kunywa urumogi mu ruhame. Muri iri tegeko, abarengeje imyaka 18 bemerewe ingano y’urumogi ariko hari amabwiriza agendanye no kurugura. […]

Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare be bamaze kwicirwa mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya

Mu gihe intambara y’Uburusiya na Ukraine ikomeje hagakomeza gukwirakwiza imibare y’abasirikare ba Ukraine bamaze gupfa ariko ntivugweho rumwe, kurubu Zelensky yatangaje umubare nyawo wabamaze kubura ubuzima. Ni imibare yatangajwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky agirango akureho urujijo n’ibihuha avuga ko bikwirakwizwa n’Uburusiya. Avuga ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu gitero gisesuye Uburusiya […]

Nigeria: Igisirikare cyasubije abaturage bamaze iminsi bagisaba gukora Coup d’état

Igisirikare cya Nigeria cyateye utwatsi icyifuzo cya bamwe mu baturage b’iki gihugu bamaze iminsi bagisaba guhirika Perezida Bola Tinubu ku butegetsi. Ku mbuga nkoranyambaga abanya-Nigeria bamaze iminsi bahamagarira igisirikare gukora Coup d’état, nyuma y’uko iki gihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu bwacyo bukomeje kuzamba. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, Gen Christopher Musa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze […]

T.du Rwanda:Itamar Einhorn watwaye agace ka kabiri yatwaye n’akakarindwi

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda kavuye mu Rukomo gasorezwa Kayonza no Uyu munyonzi yanatwaye agace ka kabiri kamuhesheje guhita anaba uwa mbere utwaye uduce tubiri muri iri siganwa ry’uyu mwaka rimaze iminsi irindwi rikinwa. Abakinnyi 74 bahagurutse i Rukomo, bakomeje guhatana mu mihanda ya Gicumbi-Kayonza, […]

RIB ifunze 8 bakekwaho uburiganya mu bizamini by’akazi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abantu umunani, rukaba rubacyekaho ibyaha by’uburiganya mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi. Abafunzwe barimo abagenzuzi b’imari bane; barimo n’uwo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA), Uwo mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) uwo mu ka karere Ruhango ndetse n’uwo mu ka Ngoma. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko […]

DRC:FARDC n’ihuriro ryayo badudubije ibisasu biremereye ku basivili b’i Sake

Ingabo za FARDC, FDLR, Abacanshuro b’abazungu, Abarwanyi ba Wazalendo, Ingabo z’Igihugu cy’u Burundi, n’ingabo za SADC bongeye kurasa ibisasu biremereye mu gice cy’Abasivili mu mirwano bahanganyemo n’Umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni igitero iri huriro ryagabye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, mu masaha y’igitondo, mu bice bitandukanye by’umujyi wa Saké no mu […]

Nka Amerika nta ntwaro tugiha u Rwanda: Lucy Tamyln

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zimaze igihe zarahagaritse ubufasha bwa gisirikare zajyaga ziha Igisirikare cy’u Rwanda. Byatangajwe na Ambasaderi wazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lacy Tamyln, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare yagiriraga uruzinduko mu mujyi wa Goma. Aha i Goma yahakiririwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Général-Major […]

M23 yavuze ku makuru avuga ko yacitsemo ibice

Umutwe wa M23 Ku wa Gatanu yanyomoje amakuru yavugaga ko abawugize bacitsemo ibice, nyuma yo kunanizwa n’umuriro w’amasasu y’Ingabo za RDC. Kuva ku wa Kane w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko iz’abanyamakuru bakorera mu kwaha kwa leta ya Congo, hakwirakwijwe “itangazo rihimbano” ryavugaga ko M23 yacitsemo ibice. Iryo tangazo bigaragara ko ryandikiwe ahitwa i Rubare […]

Inkuru nziza kuri Rudasingwa wa Rayon Sports wajyanwe kwa muganga ikitaraganya

Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yamaze gusezererwa mu bitaro, nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino ikipe ye yaraye itsinzwemo na Musanze FC. Ku munota wa 85 w’umukino ubwo Rayon Sports yarimo yotsa igitutu Musanze FC ngo yishyure igitego yari yayitsinze ku munota wa 72, Rudasingwa Prince yakubitanye umutwe na myugariro Muhire Anicet ‘Gasongo’ birangira […]

Charly na Nina bongeye kugaragara mu ruhame

Abahanzikazi Charly na Nina nyuma y’igihe batagaragara yewe nta na makuru yabo azwi mu ruhando rw’imyidagaduro, bongeye kugaragara mu ruhame. Amafoto yabo yagaragaye ubwo barikumwe n’abagaragiye Aurore Kayibanda Mutesi, nyuma yo gushyingiranwa kumugaragaro n’umukunzi we Jacques Gatera. Aba bahanzikazi bamenyekanye mu ndirimbo “indoro”n’ubundi babarizwaga mu itsinda bitiriye amazina yabo(Charly &Nina) , bari baraburiwe irengero abenshi […]

Burundi: Abasirikare barenga 200 barafunzwe

Abasirikare babarirwa muri 220 b’u Burundi, bafungiye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu bazira kwanga kujya kurwanya inyeshyamba za M23. SOS Médias Burundi ivuga ko abo basirikare bamaze ukwezi kurenga bafungiye muri gereza za Bururi, Rumonge, Ruyigi na Ngozi. Iki gitangazamakuru kivuga ko hashize ibyumweru bibiri abo muri Bururi na Rumonge bitabye ubushinjacyaha bwa gisirikare kugira […]

Mu mpera za Werurwe abatuye mu duce dusaga 200 bazaba bimuwe

Mu rwego rwo kwirinda ko ibiza bishobora guturuka ku mvura yo mu itumba, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko yamaze kubarura ahantu 226 hirya no hino mu gihugu hashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abahatuye kugirango bimurwe. Iyi Minisiteri itangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa 3 abahatuye bazaba bahakuwe hirindwa ko imvura y’itumba yabagiraho ingaruka. Ikigo gishinzwe […]

Nyuma y’imyaka ine asezeye mu ikipe y’Igihugu y’Ubudage Toni Kroos yisubiyeho

Toni Kroos wari wari umaze imyaka ine asezeye mu ikipe y’Igihugu cy’iwabo mu Budage, yisubiyeho, yemera kongera kuyigarukamo. Uyu mukinnyi w’imyaka 34, asanzwe akina hagati mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, akaba yari yasezeye mu ikipe y’Igihugu muri 2020. Nk’uko yabitangaje, Toni Kroos yemeje ko agiye kugaruka mu ikipe y’Igihugu nyuma y’imyaka ine […]

Urunturuntu ku mubano wa Shakib na Zari

Hakomeje kuvugwa urunturuntu ku mubano wa Zari n’umugabo wa Zari Hassan, Shakib Cham, nyuma yo gusiba amashusho yose bari kumwe ku mbuga nkoranyambaga ze bivugwa ko baba bashaka gutandukana. Ku wa kane, tariki ya 22 Gashyantare 2024, Shakib yateje impaka ashyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo adasanzwe asa n’uwicuza kuba yarashyingiranwe na Zari Hassan gusa akaba […]

Rusizi: Umunyeshuri yirukanwe burundu azira kuba yarerekanye ‘chérie’ we kuri Saint-Valentin

Umunyeshuri wigaga muri muri Koleji ya Nkanka mu Karere ka Rusizi, yirukanwe burundu n’ubuyobozi bw’iri shuri bumuhora kuba ku wa 14 Gashyantare (ku munsi w’abakundana) yarerekanye umukobwa bakundanaga. Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko wigaga Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB), yirukanwe mu gihe yiteguraga gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye. Amakuru avuga ko Saint-Valentin yahuriranye […]

Musanze FC yatangije nabi aba-Rayon weekend

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, iyibuza gukomeza kwirukanka kuri APR FC zasaga nk’izihataniye Igikombe cya shampiyona. Rayon Sports yari yakiriye iyi kipe yo mu majyaruguru kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona. Ni umukino yasabwaga gutsinda igasigara irushwa na APR FC inota rimwe, mu gihe iyi kipe […]

ICC yasoje iperereza ku birego bya Joseph Kony

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwashoje iperereza ku byaha Joseph Kony na bagenzi be baregwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe n’ingabo z’inyeshyamba Lord Resistance Army (LRA) mu majyaruguru ya Uganda. Mu 2017 ICC yanzuye ko abacamanza bagomba kuzana ibirego by’ibyaha ndakuka mu rukiko byakozwe n’uyu mutwe wa Kony. Urukiko rwavuze ko Joseph Kony, umaze imyaka isaga […]

Tshisekedi yabajijwe kuri Dosiye y’umunyamakuru Bujakera yikoma ubutabera

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Taliki 23 Gashyantare 2024 ubwo habaga ikiganiro cyahuje Perezida Tshisekedi n’abanyamakuru, yasanganijwe dosiye y’umunyamakuru Stanislas Bujakera umaze hafi amezi atatu ari mu gihome maze ayitangaho umucyo. Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru icyo atekereza kuri mugenzi we umaze igihe ataraburanishwa , Tshisekedi yavuze ko atajya yivanga mu nzego z’ubutabera ariko avuga […]

Inkari z’abagore batwite zikomeje guteza ibibazo muri Kamonyi

Muri Kamonyi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abagore batwite bavuga ko hari abaza kubasaba inkari bakazitwara ahantu batazi. Bavuga ko kuba izi nkari zijyanwa ahantu hatazwi bishobora gutuma hari ababyitwaza bakaba bakora ibitemewe nko gutwara magendu n’ibindi nk’ibyo. Umwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko hari moto zirirwa zitwara ibisanduka bikozwe muri […]

T-du Rwanda:Joe Blackmore niwe watwaye agace ka 6 yambara umwenda w’umuhondo

Tour du Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatanu ikomereza mu mujyi wa Musanze -Kigali, aho umwongereza Joe Blackmore ariwe wegukanye etape ya gatandatu anambara umwenda w’umuhondo. Uyu mugabo usanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 kuri Mont Kigali. Ni we wahise yambara umwambaro w’umuhondo kuko yarushwaga […]

Nyina wa Alexei Navalny yashyizwe ku gitutu cyo gushyingura umurambo we mu ibanga

Umubyeyi wa Alexei Navalny yavuze ko yeretswe umurambo w’uyu muhungu we, ariko ahishura ko ngo yategetwse kumushyingura mu ibanga. Lyudmila Navalnaya umubyeyi wa Nyakwigendera , mu butumwa yanyujije kuri video yashyize hanze, yavuze ko yajyanywe mu buruhukiro bw’abapfuye aho yasinye ku cyemezo kigaragaza ko yamubonye. Ibi ngo bikaba byamuteye inke no gushaka kumenya impamvu ahatirwa […]

Tshisekedi yemereye ishimwe Héritier Luvumbu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya kwakira Héritier Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports akamushimira. Muri uku kwezi ni bwo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports, nyuma y’amasaha make ahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA. FERWAFA yamuhoye ikimenyetso yakoze ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona yatsinzemo igitego Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1. Uyu munye-Congo […]

Major Gen. Nyakarundi na Perezida Nyusi basuye Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado

ghac9wawoaakyhp.jpg

Ku munsi w’ejo, Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, Maj Gen Cristovà£o Artur Chume basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Karere ka Ancuabe i Cabo Delgado. Nyusi kandi yari kumwe na Major General Vincent Nyakarundi i Cabo Delgado aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi. Itsinda ry’Ingabo […]

Ethiopia:Umubare w’abarimo kwicwa n’inzara watumbagiye

Umubare w’abicwa n’inzara n’uw’abana bava mu mashuri ukomeze kuzamuka umunsi ku wundi, aho imiryango Iharanira uburengnzira bwa muntu ivuga ko birimo gufata indi ntera Nk’uko bivugwa n’urwego rw’umuvunyi muri Ethiopia, abantu bagera kuri 400 batekerezwa ko aribo bamaze kwicwa n’inzara mu mezi atandatu ashize mu turere twa Tigray na Amhara. Ibihumbi by’abana bavuye mu ishuri […]

Kagame ni we wenyine nshaka ko tuganira: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda rwonyine ari rwo yifuza ko baganira ku makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za RDC zimaze igihe zirwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’inyeshyamba za M23 Kinshasa ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda. Ibihugu birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]

Tshisekedi yabwiye abanye-Congo ko atagishoje intambara ku Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yisubiriye ku sezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo. Mu mpera z’umwaka ushize ubwo uyu mugabo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ni bwo yabwiye abaturage be ko nibaramuka bamutoye mu byo yateganyaga harimo gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agashoza intambara ku […]

Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’u Rwanda na EU

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarahiriye gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda ruheruka gusinyana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yabitangaje mu ijoro ryacyeye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi. Ku ruhande rw’u […]

Umunyarwanda yirukanwe muri Tour du Rwanda anacibwa amande

Umunyarwanda Ngendahayo Jérémie ukinira ikipe ya May Stars, yakuwe muri Tour du Rwanda anacibwa amande azira gufata ku modoka. Uyu musore yakoze ayo makosa ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, ubwo hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Amande ya Frw 290,000 ni yo uyu musore yaciwe, […]

Tour du Rwanda:Umufaransa Pierre Latour niwe wegukanye etape ya gatanu

Irushanwa rya Tour du rwanda rikomeje kuzenguruka igihugu rikomeje gutungurana ku bakinnyi , aho bakomeje kugenda basimburanwa, gusa igikomeje guhangwa amaso ni nde munyarwanda uzaza hafi mu basiganwa dore ko kugeza ubu ntawe uregukana agace runaka cyangwa umwenda w’umuhondo. Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 […]

Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo yageze mu Rwanda

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda, aho aje mu ruzinduko rw’akazi. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta. Uruzinduko rwa Salva Kiir, ruje rukurikira urwo perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda aherutse kugirira mu Rwanda muri uku kwezi.

Ghana:Kubembereza abatinganyi bizarangirana n’ukwezi kwa Werurwe

Inteko ishinga amategeko ya Ghana ivuga ko umunshinga wo kunonosora itegeko rihana abatinganyi uraba urangiye mu kwezi kwa Werurwe 2024. Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko uzajya ugaragaraho ubutinganyi azajya afungwa imyaka itatu, mu gihe uharanira uburenganzira bw’abatinganyi azakatirwa igifungo cy’imyaka 10 muri gereza. Abanyamadini , asenga mu buryo bwa gakondo, basaba ko uyu munshinga wakwihutishwa […]

Dani Alves yakatiwe igifungo cy’amezi 54

Urukiko rwo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne rwakatiye umunya-Brésil Dani Alves igifungo cy’imyaka ine n’igice (amezi 54), nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu. Alves w’imyaka 40 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga FC Barcelona. Muri uku kwezi ni bwo urukiko rwamuburanishije ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa bari bahuriye mu kabyiniro k’i […]

Inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Mujyi wa Goma

Mu mujyi wa Goma , haravugwamo inzara ikabije nyuma y’uko intambara ihuza M23 na FARDC ifashashe indi ntera.. Iyi ntambara yatumye inzira zitaba nyabagendwa bitewe n’uko uyu mujyi ugoswe.Abahaturiye bavuga ko mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje, ishobora gusiga Goma mu mapfa itazapfa kwikuramo Umubyeyi umwe waganiriye na RFI, yavuze ko amasoko yose mato yagemuriraga […]

Gen David Sejusa ashyigikiye ko u Rwanda rufasha M23

Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, yagaragaje ko ashyigikiye kuba u Rwanda rwaha ubufasha umutwe wa M23 bijyanye no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yarinjije mu ngabo zayo abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Ibihugu bitandukanye birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa bimaze iminsi bishyira igitutu […]

RDC yijunditse EU iyihora amasezerano yasinyanye n’u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije uheruka gusinyana n’u Rwanda. Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi. Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu gihe ku ruhande […]

Ururimi rw’Ikinyarwanda ruratabarizwa

Inzego bireba zirimo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ziratabariza ururimi rw’Ikinyarwanda nyuma y’uko bigaragaye ko ikoreshwa ryarwo riri inyuma y’urw’icyongereza. Ubushakashatsi bugaragaza ko Ikinyarwanda gikoreshwa gake cyane ku byapa ndetse n’izindi nyandiko kuko iyo rutavangiye rukoreshwa ku kigero cya 15%, mu gihe iyo kivanzwe n’izindi ndimi gukoreshwa ku kigero cya 48%. Ibi byagarutsweho bivuye muri raporo […]

Kenya:Pasiteri Mackenzie n’umugore we biyicishije inzara bananirwa kuburana

Ku wa kabiri, umucamanza wo muri Kenya yategetse ko Pasiteri Mackenzie n’umugore we Rhoda Maweu bajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwiyicisha inzara bakananirwa kuburana. Mackenzie n’umugore we bafunganwe n’abandi bantu 94 bashinjwa ibyaha birenga 200 .Benshi muri bo nabo biyicishije inzara kugirango babe barekurwa ariko biba iby’ubusa kuko umucamanza Alex Ithuku yahise asaba ko […]