Uganda: Polisi mu mvururu n’abashyigikiye Bobi Wine

Polisi ya Uganda yagize icyo ivuga nyuma y’uko hagaragaye amashusho anyuranaho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abapolisi basenya ibirango byamamaza Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umukandida w’ishyaka NUP (National Unity Platform), ku munsi wa gatatu wo ku wa 24 Nzeri 2025. Amashusho yafatiwe mu mujyi wa Mbale ndetse no mu gice cy’ubucuruzi cya Kampala, agaragaza […]
Bugesera: Yishe umugore we bamaze gutera akabariro mu rutoki

Mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Mbyo mu mudugudu wa Cyaruhirira, haravugwa umugabo ukurikiranyweho kwica umugore babanaga nk’umugabo n’umugore, nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro mu rutoki, nk’uko byemezwa n’abaturage. Abahaturiye bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane, nubwo babanaga ntabwo bari barasezeranye mu mategeko. Bivugwa ko umugore yari […]
Miliyoni 31 Frw nizo yanyereje! Akantu ku kandi ku byavugiwe mu rukiko ubwo Camarade yaburanaga

Urubanza ruregwamo Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Nzeri 2025. Me. Bizimana Emmanuel, umwunganizi wa Camarade, yongeye kuzamura inzitizi asaba ko urubanza rwaregerwa urukiko rubifitiye ububasha, kuko ibyaha aregwa byose yabikoze akiri ku mwanya w’Umunyamabanga wa FERWAFA […]
Ukraine yaturikije indege y’igisirikare cy’Uburusiya

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko mu masaha ya mu gitondo yo ku wa 25 Nzeri 2025 zarashe indege ya gisirikare y’Uburusiya yo mu bwoko bwa Su-34 fighter-bomber mu gice cya Zaporizhzhia. Iyi ndege bivugwa ko yari irimo kugaba ibitero ku mujyi wa Zaporizhzhia ikoresheje amabombe. Ingabo za Ukraine zavuze ko iyi Su-34 […]
Polisi y’u Rwanda yafunze abantu 24 bacukuraga Zahabu

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe abantu 24 bari mu bikorwa byo gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage. Mu gitondo cyo ku wa 24 Nzeri 2025, abo bantu bafatiwe mu Kagali ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hifashishijwe ikoranabuhanga rya drone ryakurikiranaga aho bari bihishe nyuma yo […]
Indege itwaye Minisitiri w’Ingabo wa Espagne yabuze icyerekezo igeze mu Burisiya

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Espagne bwatangaje ko indege y’igisirikare cy’icyo gihugu yari itwaye Minisitiri w’Ingabo, Margarita Robles, yagize ikibazo gikomeye cy’ikoranabuhanga ubwo yanyuraga hafi y’intara ya Kaliningrad, y’Uburusiya, izwiho kuba ibirindiro bikomeye bya gisirikare. Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu, Espagne ivuga ko iyo ndege yajyaga muri Lituaniya mu ruzinduko rw’akazi, yahungabanyijwe n’ibikorwa bikekwa ko […]
Lorenzo yasabye ubwishingize muri RIB nyuma y’uko Super Manager amwise umutinganyi

Umunyamakuru Lorenzo Musangamfura yasabye ubufasha Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko mu kiganiro cyaciye kuri shene ya YouTube, Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager, amuvuzeho amagambo afatwa nk’ateye ubwoba kandi yuzuyemo ivangura. Mu mashusho y’iki kiganiro yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Super Manager yumvikana ashinja Lorenzo ibikorwa byo kuba umutinganyi, amushinja no kuba “umwaku”, ndetse […]
Icyo FERWACY ivuga kuri Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda usigaye ari umunyonzi

Nsengimana Jean Bosco, wahoze ari umwe mu bakinnyi b’ibirangirire mu mukino w’amagare mu Rwanda, akaza kwisanga mu bwo gutwara abantu ku igare mu Byangabo, ariko FERWACY itangaza ko yiteguye kumufasha mu rugendo rushya yatangiye nk’umutoza. Jean Bosco Nsengimana ni izina rikomeye ryari rizwi cyane mu mukino w’amagare mu Rwanda no mu karere. Yamenyekanye cyane nyuma […]
Iby’ingenzi ku itegeko ryemerera gutwitira undi mu Rwanda

U Rwanda rwemeje ku mugaragaro itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi, aho ku nshuro ya mbere ryemera ko umuntu ashobora gutwitira undi (surrogacy). Iri tegeko rishyiraho amabwiriza akomeye kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Iri tegeko No 026/2025 ryasohotse mu igazeti ya Leta idasanzwe ku wa 18 Nzeri 2025, rikubiyemo ingingo 111 zitandukanye. […]
Mali, Burkina Faso na Niger byikuye muri ICC

Ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, Mali, Burkina Faso na Niger, byatangaje ko byikuye mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), bivuga ko uru rukiko rukoreshwa nk’“igikoresho cy’ubukoloni bushya.” Itangazo ryasohotse ku wa Mbere, ryasobanuye ko ibi bihugu biyobowe n’abasirikare bitakibonamo ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’ubugome n’ibyaha bya Jenoside. Mali, Burkina Faso […]
Umwana w’imyaka 13 yagendeye mu ipine ry’indege mu rugendo rw’iminota 94

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ukomoka mu mujyi wa Kunduz muri Afghanistan yabashije kurokoka urugendo rw’iminota 94 ari mu cyuma cy’amapine y’indege, ubwo yinjiraga mu ndege ya KAM Air yari ivuye i Kabul ijya i Delhi mu Buhinde. Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Indira Gandhi (CISF), uwo mwana yifuzaga kujya muri Irani, ariko […]
Teta Sandra amereye nabi umugabo we Weasel

Ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2025, ikinyamakuru Galaxy cyo muri Uganda cyashyize hanze amashusho n’amajwi agaragaza umuhanzi Weasel asaba ubufasha, avuga ko umugore we Sandra Teta akomeje kumufata nabi. Mu majwi yumvikanamo umuborogo, Weasel ashinja Teta ko atigeze amuvuza ukuguru kwe kwangiritse ubwo yamugongaga, kandi agasaba ko yakurwa iwe muri Neverland. Muri ayo […]
Pologne yiyemeje kurasa indege z’Uburusiya

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyihanganira indege cyangwa ibindi bikoresho by’igisirikare by’Uburusiya byinjira mu kirere cya Pologne nta burenganzira. “Ibi ndabivuga mu buryo bweruye: tuzafata umwanzuro wo kurasa ikintu cyose cy’indege kizinjira ku butaka bwa Pologne, nta biganiro cyangwa kuganira bizabaho. Nta mwanya wo kujya impaka kuri byo.” Tusk […]
Abanyeshuri basenye ishuri ryanze kubereka umukino Arsenal na Man City

Ishuri rya Litein Boys’ High School ryo mu karere ka Kericho, muri Kenya, ryafunzwe by’agateganyo nyuma y’imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku cyumweru nijoro. Iyo myigaragambyo yaje kugera aho abanyeshuri batwika ibyumba by’amacumbi n’amashuri, ibintu bifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amashilingi birangirika. Amakuru dukesha TUKO.co.ke avuga ko ibi byatangiriye ku kibazo cyoroheje: ubuyobozi bw’ishuri bwangiye abanyeshuri kureba […]
Umuzamu wa Rayon Sports yaguye mu muferege

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports FC, Drissa Kouyaté yajyanywe kwa muganga n’ambulance nyuma yo kugwa mu muferege uherereye inyuma ya stade, ahazwi nko kwa Thoma, aho amakipe asohokera avuye mu kibuga. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, nyuma y’umukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederations Cup, aho Rayon Sports […]
Kigali: Padiri aravugwaho gusenya urugo rw’abandi

Padiri Ngirumpatse Eugène, ukorera kuri Paruwasi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera, ntiyorohewe nyuma y’uko umugabo utuye mu Karere ka Kicukiro amushinje kumusenyera urugo binyuze mukumusambanyiriza umugore. Uyu mugabo avuga ko afite ibimenyetso bifatika bigaragaza uburyo Padiri yakundanye n’umugore we mu ibanga, birimo ubutumwa bwo kuri WhatsApp bagiranye, aho bigaragara ko Padiri amubwira amagambo y’urukundo […]
Perezida Ramaphosa yategetse ko umunyamakuru wazungurije ikibuno mu muhanda afungwa

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yategetse inzego z’umutekano gufata umunyamakuru w’icyamamare kuri radiyo, Penny Ntuli ndetse n’inshuti ye, nyuma y’amashusho yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bari kubyina ku muhanda. Amashusho yagaragaje abo bombi babyina hafi y’imodoka zinyuraho ku muvuduko, ibintu byatumye bamwe babifata nk’imyidagaduro, abandi bakabigaya nk’imyitwarire ishobora guteza impanuka. Mu itangazo […]
Nyina wa Massamba Intore yapfuye

Umuhanzi w’umuco nyarwanda, Massamba Intore, ari mu kababaro nyuma y’urupfu rwa nyina witabye Imana ku wa 18 Nzeri 2025 mu bitaro bya Kanombe, aho yari arwariye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Massamba yatangaje ko ikiriyo cyo kwibuka ubuzima bw’uyu mubyeyi cyatangiye, yongeraho amagambo yuzuye agahinda ati:“Nguwo uwafashije Gitare kundema, Imana imwakire mu bayo, isangire Sentore […]
Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yageze mu rukiko atiteguye

Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yaburanye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Camarade ukurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo yageze ku rukiko ari mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Iburanisha ry’urubanza rwa Kalisa ryatangiye nta bantu benshi baryitabiriye uretse abari kumwe na we […]
Umva icyo umunyamatego avuga ku kibazo cya Chantal n’uwahoze ari Minisiteri wamubeshye kumurongora

Urubanza rudasanzwe ruri imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye tariki ya 16 Nzeri 2025, aho Muganga Chantal w’imyaka 44 arega Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, amushinja kumubeshya urukundo bikarangira amusigiye ibikomere byo mu mutima. Chantal avuga ko yamaze imyaka myinshi yizeye ko Nsabimana azamurongora, ariko byaje kurangira ashatse undi mugore, baza ni kubyarana. […]
DRC: ADF yishe Abakirisitu barenga 100 bari gushyingura

Ku wa Mbere nimugoroba, tariki ya 8 Nzeri 2025, inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) zifitanye isano n’umutwe wa Islamic State zagabye ibitero mu bice bya Ntoyo na Potodu, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amakuru yemeza ko muri Ntoyo hiciwe Abakirisitu barenga 70, mu gihe abandi barenga 30 biciwe i Potodu, […]
Kigali: Uwahoze ari Minisitiri yijeje umugore kurongora ntiyabikora none bimugeze kure

Ku wa 16 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza ruregwamo Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo. Uregwa ashinjwa na Muganga Chantal, uvuga ko yamubeshye urukundo amwizeza kuzamugira umugore, nyuma akamuta agashaka undi mugore. Urega avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo uburwayi budakira. Muganga Chantal avuga ko we na Dr Nsabimana bakundanye […]
Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico batatu batemye abaturage

Mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Raro, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorwaga n’abagabo batatu bitwaje intwaro gakondo. Aba bagizi ba nabi bari barimo gutema abaturage mu kabari no kubambura ibyo bari bafite. Ababonye […]
RIB yihanangirije inkumi zishaka kurya amafaranga y’abasore nta cyo babakoreye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuye ko rutajya rufunga umuntu nta bimenyetso, ahubwo mbere hakorwa iperereza ryimbitse. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, nyuma y’ikiganiro cyanyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho umukobwa witwa Solange (Soso) yavuze ko umukobwa ashobora guhimba ikirego cy’uko afashwe ku ngufu kugira ngo akuremo amafaranga menshi. Muri icyo kiganiro yari […]
Inzu ya miliyari 1 Frw ya Miss Jolly iri kuvugisha benshi

Miss Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ari kurangiza imirimo yo gutunganya inzu nshya yubatswe ku buryo bugezweho, ifite agaciro karenga miliyoni 800 Frw kugeza kuri miliyari. Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara Miss Jolly yinjira mu nzu ye nini igizwe n’ibyumba byinshi, ikagira pisine, parikingi ndetse n’ikibuga kinini cyo hanze. Amakuru […]
Bishop Gafaranga yasabiye gufungwa imyaka 5

Ku wa 15 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu muhezo Habiyaremye Zacharie, uzwi nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha batandukanye yakoreye umugore we Anet Murava. Ubushinjacyaha bwamushinje ibyaha bibiri: guhoza ku nkeke no gukubita no gukomeretsa umugore we, Murava Annette. Murava yavuze ko yahoraga ahangayikishwa n’amagambo mabi, guhatirwa imibonano mpuzabitsina, ndetse no gukubitwa, bigatuma […]
Tanzania: Abanyarwanda n’Abarundi 34 barafunzwe

Mu rwego rwo gukaza umutekano w’igihugu mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu Ukwakira 2025, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania rwatangaje ko rwafatiye mu Karere ka Mbogwe, Intara ya Geita, abantu 34 b’abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko baturutse mu Burundi no mu Rwanda. Ibi byabaye mu gihe hakomeje ibikorwa byihariye bigamije guhashya ubwinshi […]
Abafana ba Marseille barwanye na Polisi ibahata imihini

Mu gihe umukino wari ugiye gutangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Burayi (9:00PM CET) kuri sitade ya Real Madrid Santiago Bernabéu, habanje kubaho imvururu zikomeye hagati y’abafana b’ikipe ya Marseille n’inzego z’umutekano za Espagne. Abafana benshi baturutse mu Bufaransa bari baje gushyigikira ikipe yabo, ariko imbere ya sitade habayeho ubushyamirane n’abapolisi […]
Amagare azanyura imbere muri Bk Arena

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko mu mikino ya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, hazaba harimo udushya tudakunze kuboneka. Icya mbere yavuze ni uko isiganwa ryo gusiganwa n’ibihe (Time Trial), risanzwe ribera mu muhanda, ubu rizabera ahantu hafunze, […]
Abakozi ba FERWAFA barafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda mu iperereza rikorerwa bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru waryo. Itangazo RIB yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, ryemeje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko hari abatawe muri yombi. […]
UPDF yishe umuyobozi mukuru wa Al-Shabaab

Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu butumwa bwa African Union Support Mission in Somalia (AUSSOM) zatangaje ko zishe umuyobozi mukuru w’inyeshyamba za Al-Shabaab mu karere ka Lower Shabelle muri Somaliya. Uyu muyobozi witwa Osman Hussein Bune Amiir wari uzwi nk’umugaba mukuru w’ingabo za Al-Shabaab muri ako gace, yishwe ku wa 14 Nzeri 2025 mu gitero […]
Kigali: Amashuri yose agiye gufungwa

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umujyi wa Kigali yatangaje ko amashuri yose aherereye muri Kigali azafungwa by’agateganyo guhera ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025. Ibi bizakorwa mu rwego rwo gutegura no kwakira neza isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships), rizitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi. Ubu bufatanye bugamije kwirinda ko […]
Ubusambanyi buteye ubwoba bukorerwa abakobwa i Dubai

Mu mujyi wa Dubai, uzwi cyane ku isi kubera inyubako ndende, ubutunzi n’ubutwari mu ikoranabuhanga, hari indi sura itagaragarira buri wese. Ni isura y’agahinda, imiborogo n’amarira y’abakobwa baturuka muri Afurika, cyane cyane abo muri Uganda, bashorwa mu bikorwa by’ubusambanyi biteye ubwoba. Abenshi muri abo bakobwa babwirwa ko bagiye kubona akazi mu mahoteli, mu masoko cyangwa […]
Israel iri gushyirwa mu kato n’isi yose

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku wa 15 Nzeri 2025 yemeye ko igihugu cye kiri mu nzira yo gushyirwa mu kato ku rwego mpuzamahanga bitewe n’intambara imaze hafi imyaka ibiri muri Gaza. Ibi yabivugiye i Tel Aviv mu nama yateguwe na minisiteri y’imari, Netanyahu yasobanuye ko icyo kibazo gishobora kumara imyaka myinshi, bityo Israel […]
Ingaruka mbi zo kwitera makeup cyane

Makeup ni kimwe mu bintu bikoreshwa cyane n’abagore n’abakobwa ku isi yose, aho ifasha benshi kongera ikizere no kugaragara neza mu ruhame. Ariko kandi, abahanga mu buzima bavuga ko gukoresha makeup kenshi, nabi, cyangwa gukoresha iyitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu n’ubuzima muri rusange. Bamwe mu baganga b’uruhu bavuga ko ibikoresho bya makeup […]
FBI yerekanye urwandiko ruteye ubwoba rwanditswe n’umurashi wishe Krik

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FBI) rwatangaje ko rufite ibimenyetso bikomeye bihamya ko Tyler Robinson, w’imyaka 22, ari we wivuganye umunyapolitiki Charlie Kirk mu birori byabereye kuri Utah Valley University. Umuyobozi wa FBI, Kash Patel yavuze kuri uyu wa Mbere ko ADN (DNA) yabonetse ku isume yari ipfunyitse imbunda yasanzwe mu gace Robinson […]
Icyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ku busabe bwa EU bwo kurekura Ingabire Victoire

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yateranye isesengura umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) usaba ko Ingabire Victoire arekurwa bidatinze. Mu bitekerezo byatanzwe n’abagize Inteko, bavuze ko uwo mwanzuro wa EU ari ugusuzugura igihugu cyigenga nk’u Rwanda no kwivanga mu mikorere y’ubucamanza […]
Abarwanya Israheli bahagaritse isiganwa i Madrid

Ku Cyumweru, isiganwa ry’amagare rya Vuelta a España ryasojwe ritarangiye bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yabereye i Madrid. Abigaragambya, bari bafite amabendera ya Palestina, binjiye mu muhanda w’abarushanwaga basaba ko ikipe ya Israel-Premier Tech ikurwa mu irushanwa kubera intambara yo muri Gaza. Polisi ya Esipanye yashyize abasaga 1,000 mu mihanda, ari na yo mpamvu yabaye igikorwa gikomeye […]
The Ben yeretse ibyamamare umwana we – Amafoto

Mu muco nyarwanda, kugabirana inka bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe n’ubuvandimwe hagati y’abantu. Ni muri urwo rwego, umutoza w’imyidagaduro Coach Gael yongeye kugaragaza ko we na The Ben basubiranye ubucuti, amugabira inka. Ibi byabereye mu rugo rwa The Ben ruherereye i Rebero, mu ijoro ryo ku wa 13 Nzeri 2025. Ni ibirori byari bigamije kumwereka inshuti […]
Kazungu Claver yaba agiye kujya kuba i Burayi?

Kazungu Claver, umunyamakuru w’imikino kuri SK FM, aherutse kuvugwaho ko yaba ari hafi yo gusezera kuri radiyo akerekeza muri Polonye. Amakuru yabanje gutangazwa n’umunyamakuru ukorera YouTube witwa Umukada, wavuze ko Kazungu ashobora kuba agiye kwimukira i Burayi. Ariko mu kiganiro “Urukiko rw’Ikirenga” gica kuri SK FM, Kazungu yahakanye ibyo bivugwa, ashimangira ko ari ibihuha nta […]
Ukuntu umurashi wishe Charlie Kirk yafashwe atanzwe na se

Umusore witwa Tyler Robinson, w’imyaka 22 yatawe muri yombi muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akekwaho kwica umunyapolitiki wari ukunzwe cyane mu biganiro bya politiki, Charlie Kirk. Amakuru atangazwa n’abayobozi avuga ko uyu musore yafashwe nyuma y’uko se amubonye mu mafoto yagaragajwe n’inzego z’umutekano nk’ukekwaho kurasa Kirk muri kaminuza ya Utah […]
Kigali: Umunyerondo yakubiswe izakabwana n’abakekwaho ubujura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa moya, umunyerondo wo mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye muri Kicukiro, yakubiswe n’itsinda ry’abasore bikekwa ko ari abajura. Ibi byabereye hafi ya Sonatubes. Byatangiye ubwo imodoka y’irondo yari ifite umusore bivugwa ko yari yafashwe afite ibyuma byibwe (bisanzwe bigurishwa ku kilo). Uwo musore yari ari […]
Umusore umwe mubatemaguye umukobwa i Nyarugenge yafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umwe mu basore bagaragara mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga batema umuturage i Nyarugenge yamaze gufatwa, mu gihe gushakisha abandi babiri bahunze bigikomeje. Itangazo rya Polisi ryasohotse ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, rivuga ko abo basore batatu bagaragaye bakubita ndetse banakomeretsa umuturage mu kagari ka Rwampara, […]
Viza ya Burkina Faso yagizwe ubuntu ku banyafurika

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yakuyeho amafaranga yishyurwaga n’abaturage b’ibihugu bya Afurika bashaka gusura icyo gihugu, mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa. Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré, uyoboye igihugu kuva yafata ubutegetsi mu 2022. Yagize ati: “Uhereye ubu, umuturage uwo […]
Polisi y’u Rwanda iri guhigisha uruhindu abajura batemeye umuntu mu muhanda

Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko bamerewe nabi n’abajura babatega ku mihanda minini (kaburimbo) bakabambura ibyabo, ndetse rimwe na rimwe bakabasiga babakomerekeje bakoresheje imihoro n’ibyuma. Ibi byagaragaye nyuma y’amashusho yafashwe maze agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abajura batatu bari mu gikorwa cyo kwambura abaturage bo mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge. […]
Abahanzi Ariel Wayz na Babo barafunzwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko abahanzi nyarwanda Ariel Wayz na Babo Ekeight bari mu maboko ya Polisi, nyuma yo gukekwa mu byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge. ACP Rutikanga yabwiye The New Times ko koko aba bahanzi bafunzwe. Amakuru avuga ko bafashwe nyuma y’aho bo n’inshuti zabo bakekwaga kurenga ku mabwiriza agenga […]
Elon Musk yakubiswe inshuro n’umugabo wakoreye tiriyoni 145 Frw mu munsi

Umushoramari w’Umunyamerika, Larry Ellison, washinze kompanyi ya Oracle, yasimbuye Elon Musk ku mwanya wa mbere w’umuntu ukize kurusha abandi ku isi, nyuma yo kunguka amafaranga atarigeze aboneka ku munsi umwe mu mateka y’isoko ry’imigabane. Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri 2025, imigabane ya Oracle yiyongereyeho hejuru ya 40%, igera kuri $340 ku mugabane (asaga […]
Asamoah Gyan yashinjije Victor Osimhen kubeshyera Niyomugabo Claude

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Asamoah Gyan yatangaje ko rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen yaba yarivunikishije mu mukino wahuje Nigeria n’u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Osimhen yavunitse mu gice cya mbere cy’umukino, ubwo Nigeria yatsindaga u Rwanda igitego 1-0 i Uyo, nyuma yo kugongana na Niyomugabo Claude. […]
Kigali: Yiyamye umugabo n’umugore basakuza bari gutera akabariro, bamumena umutwe

Umusore witwa Uwamahoro David ari mu gahinda nyuma yo gukubitwa bikomeye n’uwitwa Uwineza Janvier, umuturanyi we wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 8 Kamena 2025 nk’uko byemezwa na nyiri gukubitwa Uwamahoro David. […]
Umukinnyi wa filime Igihozo Mireille ku byo kurongorwa n’umunyarwenya wo muri Nigeria

Umukinnyi wa filime Igihozo Mireille, wamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo Indoto na Papa Sava, yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko ari mu myiteguro yo kurushinga na Emmanuel Chukwuemeka uzwi nka Sabinus, umunyarwenya n’umukinnyi wa filime wo muri Nigeria. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter), […]
RDC: Bisenyeyeho sitade nyuma yo gutsindwa

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025, nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinzwe na Sénégal ibitego 3-2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, abafana bayo barakariye bikomeye maze basenya Stade des Martyrs i Kinshasa. Mu mukino, DRC yari yatangiye neza itsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Cédric Bakambu na Yoane Wissa. Ariko […]
Mugore/Mukobwa: Ibi bintu 7 ntuzabishyire mu gitsina cyawe

Isi ya internet yuzuye “udushya” tw’ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere, ariko bimwe muri byo bishobora guteza ibyago kurusha uko byagufasha. Abaganga bagaragaza ko hari ibintu bamwe bashyira mu gitsina bigatera ibikomere, indwara cyangwa se guhungabanya ubuzima bw’imyororokere bw’igihe kirekire. Umwenge w’igitsina (vagina) wifasha mu kwisukura kandi usaba kwitabwaho mu buryo bwiza. Iyo ushyizemo ikintu kidakwiye, ushobora guhura […]
Kera kabaye Amavubi yabonye intsinzi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Zimbabwe igitego 1–0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Nubwo Zimbabwe yari imaze gutakaza amahirwe yo gukomeza, yakinnye iri imbere y’abafana bayo benshi i Johannesburg. Abanyarwanda bari bahari bari bake, ariko batahanye ibyishimo. Igitego cyabonetse ku munota wa 39, ubwo Mugisha Gilbert yatsindaga ku mupira yahawe inyuma y’urubuga […]
Niba uri umukene ntushobora gukora umurimo w’Imana neza: Pastor Chris

Umuyobozi w’itorero Christ Embassy, Pasiteri Chris Oyakhilome wo muri Nigeria yongeye kugaragaza ko kugira ubushobozi bw’amafaranga ari ingenzi cyane mu kugira uruhare rufatika mu murimo w’Imana. Mu nyigisho aherutse gutanga, yavuze ko impano z’umwuka n’ubutumwa bwiza gusa bidahagije igihe umukristo akennye. Yavuze ko Imana itamushinga kuyobora itorero ryayo ku bantu badafite ubushobozi, yaba ku rwego […]
Amagambo ya Weasel kuri Sandra Teta uherutse kumugonga yatunguranye

Umuhanzi Weasel Manizo, umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe, yatangaje ko yababariye umugore we Sandra Teta nyuma y’uko amugongesheje imodoka ku bushake bikamuviramo kuvunika akaguru. Weasel yasobanuye ko Sandra yamugonze bidaturutse ku bushake, bigatuma agira imvune ikomeye yatumye ajyanwa mu bitaro bya Nsambya Hospital aho abaganga bamubaze, ubu akaba ari koroherwa neza. Yagize ati: “Ntabwo […]
Umutoza wa mbere yirukanwe muri Premier League

Ikipe ya Nottingham Forest yo mu Bwongereza yirukanye umutoza wayo, Nuno Espirito Santo, nyuma y’imikino itatu gusa ya shampiyona ya Premier League. Umunya-Portugal w’imyaka 51 yari amaze igihe gito asinyiye amasezerano mashya y’imyaka itatu, nyuma yo gufasha Forest kugaruka mu marushanwa ya Europa League bwa mbere mu myaka 30. Mu mwaka ushize, yayoboye ikipe ivuye […]
Yagiye gukiza abarwana bamukubita ishoka agwa aho

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Gitobe, Akagari ka Muhurire, Umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, umusore w’imyaka 18 yapfuye akubiswe ishoka mu mutwe, ubwo yageragezaga guhagarika intambara yari iri hagati y’abasore babiri barimo na murumuna we. Abaturage baho bavuga ko abo basore babanje kunywa inzoga ari na byo byabaviriyemo […]
Rayon Sports igiye gufata inguzanyo yo kuyitunga

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, habaye inama y’inteko rusange ya Rayon Sports, imyanzuro yayo ikaba yashyizwe hanze ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025. Muri iyo nama hafashwe umwanzuro wo kuganiriza no kumva impande za Twagirayezu Thadee na Muhirwa Prosper kugira ngo amakimbirane yabo arangizwe. Icyakora, ikibazo cyabo ntabwo cyakemuwe burundu, ahubwo […]
Miss Akaliza Amanda yarongowe mu Bufaransa

Akaliza Amanda, wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yakoze ubukwe n’umukunzi we Jonas Treize mu birori byahuje inshuti n’imiryango byabereye mu Mujyi wa Chinon, mu Bufaransa, ku wa Gatandatu tariki 6 Nzeri 2025. Mbere yaho, imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Rwanda ku wa 17 Gicurasi 2025. Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana […]
Uburusiya bwavumbuye urukingo rwa kanseri

Mu kintu kivugwa nk’igitangaza gishobora kurokora ubuzima bwa benshi ku isi, Uburusiya bwatangaje ko urukingo rushya rwa kanseri rwiswe Enteromix rwerekanye ubushobozi bungana na 100% mu igeragezwa ryarwo rya nyuma. Urukingo Enteromix rukozwe ku ikoranabuhanga rishya rya mRNA, nk’irirangaje izindi mu gukora inkingo za COVID-19, rukaba rutegura umubiri w’umuntu kumenya no kurwanya selire za kanseri. […]