Nyiri “Be One Gin” arafunzwe

jra 2 6c08a

Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda Roots Investment Group rukora inzoga zizwi nka Be One Gin, yatawe muri yombi, kandi dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yamenyekanye nyuma y’iminsi havugwa ko yafashwe mu gihe cya operasiyo Usalama XI yabaye hagati ya tariki ya 15 na 17 Ukwakira 2025. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. […]

Dani Alves yakijijwe nyuma yo kuva muri gereza

5b19338e5e749c03041e0301e74f198b.webp

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Dani Alves, wahoze akinira FC Barcelona na Brezili, yongeye kugaragara mu ruhame ariko mu buryo butandukanye cyane n’ubwo abantu bamumenyeyemo. Nyuma y’imyaka y’amakuba no gufungwa, Alves aravuga ko yakijijwe kandi ubu yabaye “umwigishwa wa Yesu Kristo.” Ku myaka 42, Dani Alves yavuze ubuhamya bwe mu rusengero rwa Elim Girona Church, […]

Ubufaransa: Umugabo w’Umunyarwanda yishe umugore we amuteye icyuma

Screenshot 20251027 1955012

Mu Bufaransa, mu mujyi wa Saint-Priest wo mu ntara ya RhĂŽne, habereye urupfu rubabaje ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, ubwo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 yishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma mu ijosi. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, ubwo icyaha cyabaga, abana batatu b’uyu muryango bari baryamye, abo bana bafite imyaka 6, 9, […]

Imirwano mu igororero rya Nyamasheke hagati y’abagororwa n’abacungagereza yahoshejwe n’amasasu

20251027 141159

Ku wa 26 Ukwakira 2025, mu Igororero rya Nyamasheke habaye imyigaragambyo y’itsinda rito ry’abagororwa, aho bivugwa ko habayeho gushyamirana gukomeye hagati y’abagororwa n’abacungagereza. Amakuru atangwa n’abaturage batuye hafi y’igororero avuga ko ibyo byabaye mu gitondo, ubwo Umuyobozi w’igororero yari aje gukora ibarura ry’abagororwa. Gusa, abandi bakozi ba Rwanda Correctional Service (RCS) ngo bahise batangira gusaka […]

Perezida umaze igihe kinini ku butegetsi yongeye gutsinda amatora bidasubirwaho

2025 07 13T191324Z 749943257 RC2ULFARFOCT RTRMADP 3 CAMEROON POLITICS 1752459750

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, wayoboye igihugu kuva mu 1982, yongeye gutorwa nk’umukuru w’igihugu, nk’uko byatangajwe n’Urukiko rushinzwe amatora. Nk’uko byasohotse kuri uyu wa mbere, Urukiko rwemeje ko Biya w’imyaka 92 yabonye amajwi 53.66%, mu gihe umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Issa Tchiroma, yabonye 35.19%. Tchiroma, wahoze ari umuvugizi wa guverinoma ndetse n’umuminisitiri, yari yatangaje […]

Padiri w’Umubiligi wigishaga mu iseminari ya Karubanda yapfuye

20251027 100954

AbbĂ© Claude Talbot, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, wari umaze imyaka isaga 58 akorera Imana mu Rwanda, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, azize uburwayi. Urupfu rwemejwe n’ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yo muri Diyosezi ya Butare, aho yakoreye igihe kirekire nk’umurezi. AbbĂ© Talbot yari umwe mu bapadiri b’inararibonye […]

Perezida wa Namibiya yirukanye minisitiri ahita akomeza inshingano yakoraga

5BVAUWGZZVK27KEZDKARNW2C6E

Perezida wa Namibiya, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yakuye Natangwe Ithete ku mirimo ye nka Visi-Perezida wa Guverinoma ndetse na Minisitiri w’Inganda, Amabuye y’Agaciro n’Energi, maze ahita afata izo nshingano zo kuyobora iyo minisiteri ubwe. Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezidansi ku Cyumweru, Perezida yavuze ko iki cyemezo gifashwe “mu nyungu zo gukomeza ibikorwa neza no gushyira hamwe […]

Ukuri ku rukundo ruvugwa hagati ya Miss Muheto na Prosper Nkomezi

1761386410973

Byavuzwe mbere ko Prosper Nkomezi, umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, yaba ari mu rukundo na Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto. Ibyo byatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye. Nyamara, mu burori bwo kumurika album ye ya kane yise “Warandamiye”, Prosper Nkomezi ubwe yahisemo kuvuguruza ayo […]

Yohereje inshuti ye gusuzuma umukunzi we birangira imurongoye

99a43cfe 9c9a 4969 8771 c56f5ee1fe67.jpeg

Umugabo wo muri Nijeriya yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza inkuru ibabaje y’uko igeragezwa ry’ubudahemuka yakoreye umukunzi we ryamugendekeye nabi. Mu mwaka wa 2019, umugabo witwa @UsmanZannaah kuri X (yahoze ari Twitter) yavuze ko yohereje inshuti ye magara yitwa Aliyu kugira ngo agerageze umukunzi we. Intego ye yari ukureba niba uwo mukobwa azaguma […]

Umuhanzikazi Olisha yapfuye abyara

Olisha M edited

Amarira n’akababaro byasakaye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda nyuma y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Olisha M, umwe mu bahanzi b’abagore bari batangiye kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Afrobeat n’urukundo. Amakuru yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo MBU Uganda, avuga ko Olivia Mildred Namubiru wamenyekanye nka Olisha M, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya […]

Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Colombia

AP25297693034982

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 ko ishyizeho ibihano bikomeye kuri Perezida wa Colombia Gustavo Petro, umugore we, umuhungu we NicolĂĄs Petro, ndetse n’Umunyamabanga w’imbere mu gihugu Armando Benedetti aho byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibikorerwa mu bukungu muri Amerika. Amerika ivuga ko aba bayobozi “bananiwe guhagarika ubwiyongere bw’itunganywa […]

Madagascar: Andry Rajoelina wahiritswe ku butegetsi yambuwe ubwenegihugu 

tananarivo retire la nationalite a l ex president andry rajoelina 5817 1306984

Leta ya Madagasikari yatangaje ko yambuye uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina ubwenegihugu bw’igihugu cye, nk’uko biteganywa n’iteka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Herintsalama Rajaonarivelo, ryasohotse ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu. Ni icyemezo gikomeye cyafashwe na leta ya Madagasikari ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, leta yatangaje ko uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina yambuwe […]

Perezida wa Nigeria yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo

WhatsApp Image 2025 06 26 at 15.46.32 6799d917

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yirukanye General Christopher Musa, wari Umugabo Mukuru w’Ingabo za Nigeria, nyuma y’aho havuzwe amakuru y’ibihuha by’igeragezwa ryo gukora coup d’état mu gihugu. Nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Perezida mu by’itangazamakuru, Sunday Dare, izi mpinduka “zigamije gukomeza gushimangira umutekano n’ikwirakwizwa ry’ubunyamwuga mu ngabo za Nigeria.” Perezida Tinubu yahise ashyiraho abayobozi bashya mu […]

Amakipe atatu yo muri Sudani agiye gukina Shampiyona y’u Rwanda 

20251024 114934

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amakipe atatu akomeye yo muri Sudani yemerewe kuzakina Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2025–2026. Amakipe yemerewe ni: Al Merrikh S.C, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani zose zo muri Sudani y’Epfo. FERWAFA ivuga ko iki cyemezo kigamije guteza imbere ubufatanye mu karere, kongera urwego […]

FBI yafunze abakinnyi 30 n’umutoza

hi res 81225817 crop north scaled

Urwego rw’ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwafunze abantu 31, barimo umutoza wa Portland Trail Blazers, Chauncey Billups, n’abakinnyi barimo Terry Rozier wa Miami Heat na Damon Jones wahoze akinira Cleveland Cavaliers. Abo bose bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa byo kugena ibiva mu mikino no gukina imikino y’urusimbi mu buryo butemewe, bakoranye n’imiryango […]

Abanyeshuri 25 ba Green Hills barafunzwe 

1761236426468

Abanyeshuri 25 biga muri Green Hills International College yo mu ntara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’imvururu zikomeye zabaye kuri iyi wa 22 Ukwakira 2025, zikangiza bikomeye ibikoresho by’ishuri. Ahagana saa mbiri z’ijoro, bamwe mu banyeshuri batangiye gukora imyigaragambyo ikomeye, bangiza kamera ya videwo, televiziyo, ndetse bagerageza no […]

P-Diddy yagabweho igitero muri gereza

1761175519388218607036580667831 1761175537

Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya P-Diddy yagabweho igitero muri gereza ya MDC Brooklyn aho afungiye muri iki gihe. Nk’uko byatangajwe n’inshuti ye Charlucci Finney, P-Diddy ngo yabyutse nijoro asanga imfungwa yamufatiye icyuma ku ijosi, hafi yo kumuhitana. Finney yabwiye Daily Mail ko atazi niba abashinzwe umutekano aribo batabaye cyangwa niba […]

Jacob Zuma yategetswe kwishyura leta cyangwa agaterezwa cyamunara

FQ336E3EFZKJJAYNWMR7Z4DWRE

Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwategetse uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma kwishyura R28.9 miliyoni (miliyari 2 Frw) ku biro by’umushinjacyaha wa Leta kuko ari amafaranga yagiye akoreshwa mu manza zaregwaga Zuma ku giti cye. Aya mafaranga akubiyemo n’inyungu azunguka kugeza yishyuwe yose. Urukiko rwavuze ko niba Zuma atishyuye mu minsi 60 uhereye igihe […]

Polisi yarashe mu kico umwarimu wari uri mu myigaragambyo

900x506 cmsv2 5e89c9ab a213 5fe0 bbe4 baf8ac9fbc5b 9522033

Mu gihugu cya Cameroun, umwarimu witwa Zouhairatou Hassana yarashwe arapfa mu mujyi wa Garoua ku wa kabiri, ubwo habaga imyigaragambyo ikaze ikurikiye amatora ya perezida yateje umwuka mubi hagati ya Perezida Paul Biya n’umukandida utavuga rumwe na we, Issa Tchiroma. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko amasasu yarashwe n’umupolisi, ubwo abigaragambyaga basabaga ko amajwi y’amatora asubirwamo. […]

ZAMBIA: Abagabo bashinjwa kuroga Perezida bakatiwe

images 17

Urukiko rwa Zambia rwakatiye abagabo babiri imyaka ibiri y’igifungo nyuma yo kubahamya icyaha cyo gukoresha uburozi, buzwi nka juju, mu mugambi wo kwivugana Perezida Hakainde Hichilema. Aba bagabo, Leonard Phiri, Umunyazambiya, na Jasten Mabulesse Candunde wo muri Mozambique, bahamwe n’icyaha hashingiwe ku mategeko ahana ibikorwa by’uburozi muri Zambia (Witchcraft Act). Polisi yabafashe mu Ukuboza 2025 […]

Ingabo z’u Rwanda zahawe imidari y’ishimwe muri Sudani y’Epfo

csm 1 4a2d480dbe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (RWANBATT-3 na RAU-13) zahawe imidari y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ibikorwa by’indashyikirwa zakoze mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu. Bahawe iyi midali mu muhango wabereye mu kigo cya gisirikare cya Durupi, hafi y’umurwa mukuru Juba. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo, […]

Rurageretse hagati ya KNC n’umusifuzi Umutoni Aline

IMG 20251022 WA0011

Umusifuzi mpuzamahanga Umutoni Aline yatangaje ko agiye kurega Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), nyuma y’amagambo uyu muyobozi yavuzeho amushinja kuba yaravuganye n’abantu bashobora kuba baragize uruhare mu buriganya bw’umukino Gasogi United yanganyijemo na Bugesera FC 0-0. Mu kiganiro cya Radio & TV1 cyitwa “Rirarashe” cyatambutse ku wa 21 Ukwakira 2025, KNC yavuze […]

Undi muyobozi wa CHADEMA yafunzwe

Screenshot 20251022 1040532

Umuyobozi wungirije w’Ishyaka rya Demokarasi n’Amajyambere (CHADEMA), John Heche, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo yari hanze y’Urukiko Rukuru rwa Tanzania aho yari agiye gukurikirana urubanza rwe n’urwa bagenzi be bo muri CHADEMA, ndetse n’urubanza ku cyaha cy’ubugambanyi gishinjwa Tundu Lissu, umuyobozi w’iri shyaka. Nk’uko byatangajwe na John Mnyika, Umunyamabanga […]

Perezida wa Cîte d’Ivoire yarakariye ba minisitiri be

20251022 084611

Amakuru aturuka muri CĂŽte d’Ivoire aravuga ko Perezida Alassane Dramane Ouattara, akaba n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi RHDP, ari mu mujinya mwinshi kubera bamwe mu ba minisitiri be. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bantu begereye Perezida wavuganye n’ikinyamakuru Nouvelles Afrique ariko agasaba kudatangazwa amazina ku mpamvu z’umutekano, Perezida Ouattara ababajwe cyane n’uko bamwe mu bagize guverinoma […]

Sudan: Drones yaturikije ikibuga cy’Indege cya Khartoum

khartoum airport jpg

Abaturage bo mu murwa mukuru wa Sudani bavuze ko bumvise amajwi ya drones n’urusaku rw’iturika mu gice kiri hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Khartoum mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umunsi umwe mbere y’uko ubuyobozi bwa Sudani bufungura ikibuga ku ngendo z’imbere mu gihugu nyuma y’imyaka 2 gifunze. Abatangabuhamya babwiye AFP ko ayo majwi […]

Umugore wa mbere yabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani

74413607 803

Mu mateka y’Ubuyapani, Sanae Takaichi w’imyaka 64 yemejwe kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Umwami Naruhito ku wa kabiri. Takaichi, uyobora Ishyaka ry’Abademokarate ba Liberal (LDP), yabonye intsinzi mu matora yabaye mu nteko ishingamategeko, aho yegukanye ijambo rikomeye mu cyiciro cya mbere cy’amatora mu Nteko y’Abadepite. Takaichi yasezeranye gushyiraho guverinoma ifite […]

Congo: Urupfu rw’umwalimu wamenyekanye kuri TikTok ruri gushengura benshi

69395020 adf2 11f0 b2a1 6f537f66f9aa.jpg

Minisiteri y’Uburezi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ari “agahinda gakomeye” kumenya urupfu rwa Bonette Élombe, umwalimu w’ishuri ribanza wabaye icyamamare kubera amashusho yashyiraga ku rubuga rwa TikTok, agaragaza umuhate n’urukundo yashyiraga mu myigishirize ye. Ibinyamakuru byo muri Congo byanditse ko Élombe wigishaga ku ishuri Yolo Sud i Kinshasa yari amaze ibyumweru bicye […]

Trump agiye kugabanyiriza igihano P-Diddy 

416fe37e5aa34486be45a99675c43413 md

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aratekereza kugabanyiriza igihano umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs, muri iki cyumweru, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri White House. Diddy, ubu ari mu gihano cy’amezi 50 (ni ukuvuga imyaka ine n’amezi abiri), yakatiwe azira kurenga ku itegeko rya Mann Act, rigenga urujya n’uruza rw’abantu ku […]

Umuhanzi Kirkou wo mu Burundi yarwaniye i Kigali

thumb

Umuhanzi Kirkou Akil ukomoka mu Burundi yongeye guteza impagarara mu gitaramo cyabereye i Kigali, nyuma y’uko ibyuma by’umuziki byanze gukora ubwo yari ku rubyiniro. Byatangiye ubwo yari ari kuririmba indirimbo ze “Aha Nihe” na “Yarampaye”, ariko ibyuma bitangira kunanirana. Nubwo abafana bakomeje kumufasha kuririmba, Kirkou yaje kugaragaza umujinya, ajya gutonganya abashinzwe ibyuma. Nyuma yo kuva […]

Ubujura budasanzwe i Paris bwatangaje isi yose

dcf076c0 ad79 11f0 ba75 093eca1ac29b.jpg

Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Bufaransa, imwe mu zisurwa cyane ku isi, yafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko abajura b’umwuga bayibyemo imirimbo y’akataraboneka. Ku cyumweru mu gitondo hagati ya saa 03:30 n’iya 03:40 (GMT), abantu bane bitwaje imodoka ifite urwego ruzamura abantu hejuru binjiye muri Galerie d’Apollon, igice cy’iyi nzu gikungahaye ku mirimbo y’ibwami, baciye ku […]

Malawi: Perezida yategetse ko nta Munyeshuri uzongera kwishyura amafaranga y’ishuri

20251020 094515

Perezida wa Malawi, Profesa Arthur Peter Mutharika, yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye azajya yigwa ku buntu guhera mu kwezi kwa Mutarama 2026. Ibi yabivugiye mu birori bya Mulhakho wa Alhomwe Festival byabereye i Mulanje, aho yahamagariye abaturage gushyira hamwe, gukunda igihugu no kurwanya inzara. Mutharika yavuze ko leta yamaze kubona toni 200,000 z’ingano zivuye muri […]

U Rwanda rwafashe umunya-Somaliya washakishwaga cyane

Screenshot 20251020 0913472

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yohereje mu gihugu cya Somaliya umunya-Somaliya witwa Jaamac Cabdi Maxamuud, wari warahungiye mu Rwanda nyuma yo gushakishwa n’ubutabera bwa Somaliya akekwaho ibyaha byo gusambanya ku gahato no gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga nka Telegram. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Leta muri Somaliya ku wa 19 Ukwakira 2025, rivuga […]

Visi Perezida wa CHADEMA yafunzwe agiye gushyingura Raila Odinga

de54af8326988002

Abayobozi ba Tanzania bafunze John Wegesa Heche, Visi Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA, ubwo yageragezaga kwambuka umupaka wa Isibania ajya muri Kenya mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Raila Amolo Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TUKO.co.ke ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025, Heche yatawe muri yombi saa munani […]

Umuramyi Chryso Ndasingwa yarongoye

1760788120390

Mu birori byabaye mu ibanga ku wa 17 Ukwakira 2025, umuhanzi Chryso Ndasingwa yashyingiranywe n’umukunzi we Gatete Sharon. Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’abatumiwe bake, ibikorwa byose by’ubukwe gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana no kwakira abashyitsi byabereye ku munsi umwe. Ubu bukwe bwabaye nyuma y’uko itariki bwari buteganijweho yahinduwe mu buryo butunguranye, kuko bwagombaga […]

U Rwanda rugiye gusaba INTERPOL gufata abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’iterabwoba

photo collage.png 1170x878 1

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje urutonde rw’abantu 25 ishinja kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba no gutera inkunga ibyo bikorwa, ndetse ikaba yitegura gukorana na INTERPOL, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubafata no kubakurikirana ku rwego mpuzamahanga. Iyi gahunda ishingiye ku itegeko No. 001/2025 ryo ku wa 22 Mutarama 2025, rigamije kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’intwaro zikomeye, no […]

FIFA yahannye Rayon Sports

WhatsApp Image 2025 05 16 at 14.08.47 a72f5189

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryamaze gushyiraho ibihano bikomeye kuri Rayon Sports FC nyuma yo kunanirwa kubahiriza icyemezo cyafashwe n’uru rwego mu rubanza rurebana n’umutoza wahoze atoza iyi kipe, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo Junior, uzwi nka Robertinho. Mu ibaruwa yoherejwe ku wa 9 Ukwakira 2025 n’ishami rya FIFA rishinzwe ibihano, rikorera i Miami […]

Uganda: Minisitiri yasabye ko abanyeshuri basoje kwiga bajya mu gisirikare imyaka 2

IMG 9528

Minisitiri w’Ubutabera n’Imicungire y’Itegeko Nshinga muri Uganda, Hon. Norbert Mao, yasabye ko buri munyeshuri urangije amashuri yisumbuye yakagombye kwinjira mu gisirikare cy’igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri mbere yo gukomeza kaminuza. Mao yavuze ko ibi bikwiye gushyirwa mu mategeko nk’ingamba za Leta, kugira ngo buri Munya-uganda abe ari mu basirikare bazwi nk’“reserve force” bashobora kongera guhugurwa […]

Afurika y’Epfo yasabye imbabazi FIFA

bafana bafana 1200g

Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Ubugeni wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie yandikiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ibaruwa isaba imbabazi ku makosa yakozwe mu mukino w’ikipe y’igihugu Bafana Bafana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Iyi baruwa yasohotse ku wa 16 Ukwakira 2025, isobanura ko Afurika y’Epfo yambuwe amanota kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe […]

Havumbuwe umuti mushya urinda kwandura virusi itera SIDA

3e71fad0 ab3c 11f0 b2a1 6f537f66f9aa.jpg

Ku nshuro ya mbere, Ubwongereza na Wales byemeje gukoresha umuti mushya uterwa mu  urushinge uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), urinda umuntu kwandura virusi itera SIDA (HIV). Uyu muti uterwa inshuro esheshatu mu mwaka, ni ukuvuga rimwe mu mezi abiri, ukaba utanga amahirwe mashya kurusha ibinini bya buri munsi bizwi nka PrEP bisanzwe bifasha mu kwirinda kwandura. […]

Abafana bo muri Israel babujijwe kujya gufana ikipe yabo mu Bwongereza 

1760692371032

Abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bwa Birmingham City bamenyesheje ko abafana b’ikipe ya Maccabi Tel Aviv batemerewe kujya kureba umukino uzahuza ikipe yabo na Aston Villa kubera impungenge z’umutekano. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri Villa Park ku itariki ya 6 Ugushyingo 2025, ariko itsinda rishinzwe umutekano (Safety Advisory Group) ryasabye ko nta mufana w’iyi kipe yo muri […]

RIB yafunze abatekamutwe bibaga aba ‘Agent’ ba Mobile Money 

csm MOMO Agents 94dde5df53

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi itsinda ry’abantu batatu rikurikiranweho uburiganya bwo kwambura abakora serivisi za Mobile Money hakoreshejwe amayeri yo kwiyitirira ko bibwe telefoni kugira ngo basubizwe amafaranga bamaze kubikuriza ku ma agent. Abo bafashwe barimo Akimana Benjamin, umugore we Uwimbabazi Thacienne, ndetse na Niyonagize François. Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]

Umuhungu w’imyaka 17 ari gushakishwa nyuma yo gutera inda mushiki we w’imyaka 25

umugore 17

Umuhungu w’imyaka 17 ukomoka muri Zambia arashakishwa na polisi nyuma yo gusambanya no gutera inda mushiki we w’imyaka 25, ufite ubumuga bwo mu mutwe no ku mubiri. Umuyobozi w’igipolisi mu Ntara y’Amajyepfo, Auxensio Daka, yatangaje ko iki kibazo cyatangajwe n’umubyeyi w’abo bana, utuye mu kagari ka Maambo Masomba, mu murenge wa Hamaundu ho muri Zambia. […]

Leta y’u Rwanda irashinja amabanki gukamura abaturage

withdrawing money kigali 1

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kuvugurura urwego rw’amabanki nyuma yo gusanga uburyo akoramo bushyira inyungu zayo imbere kurusha inyungu z’abaturage. Ibi byashyizwe ahagaragara muri raporo nshya y’ingenzi izamurikirwa abakuru b’amabanki n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Kane mu nama irabera muri Kigali Convention Center. Gahunda nshya yiswe Financial Sector Development Strategy (FSDS 2025–2030) igamije guca […]

Mbisubiyemo uwo bibabaza yubike inda birashira: Sadate yatsimbaraye ku mvugo ye yateje impaka

munyakazi sadate 3

Umushoramari Munyakazi Sadate aherutse kuvuga ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane no kwiteza imbere, ku buryo mu gihe kizaza bazaba ari bo baha Abarundi n’Abanye-Congo akazi ko gukubura imihanda no koza ubwiherero. Ibi yabivugiye ku wa 12 Ukwakira 2025, mu kiganiro yahaye urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, agamije kubakangurira gukora cyane no kwihangira imirimo, abishingiye ku […]

Kamonyi: Imodoka ya Howo yishe abantu babiri abandi 11 ibagira inkomere

whatsapp image 2025 10 15 at 21.14 31 a4218fbc 7509e

Mu Karere ka Kamonyi, ahazwi nko ku Ruyenzi, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonganye n’izindi modoka eshanu, ihitana abantu babiri ndetse 11 barakomereka, barimo babiri bakomeretse cyane. Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Ukwakira 2025 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu Murenge wa Runda, hafi ya santere ya Ruyenzi. Uvugira Polisi […]

Rurageretse hagati ya Aliah Cool n’umunyamakuru wa Isibo FM

InShot 20251015 182508845

Nyuma y’uko umunyamideli Aliah Cool yerekanye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Barbus, ibintu byahise bifata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga ubwo umunyamakuru wa Isibo FM, DC ClĂ©ment, yandikaga amagambo yakoze ku marangamutima ya Aliah Cool. DC ClĂ©ment yanditse kuri Instagram ati: “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa Umukire i Nyarugenge, Umwana w’i Gitwe naguma kuri […]

Uwabaye Minisitiri w’Ingabo muri Sudani y’Epfo yiyomoye kuri Perezida Salva Kiir

1760510949480

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Sudani y’Epfo, Nhial Deng Nhial yatangaje ko asezeye mu ishyaka riri ku butegetsi, SPLM, ashinja ubuyobozi bwa Perezida Salva Kiir Mayardit kuba bwarataye icyerekezo cy’igihugu. Mu itangazo ry’impapuro 18 yashyikirije Radio Tamazuj, Nhial yashinje ubutegetsi ruswa, umutekano muke, n’ukudindiza amatora yari ategerejwe kuva mu myaka myinshi ishize. Uyu munyapolitiki w’inararibonye, […]

Raila Odinga yapfuye

a74bad97 33c6 4fec 92e4 570770634928

Umunyapolitiki w’inararibonye wo muri Kenya, Raila Amolo Odinga, wari uzwi cyane mu mateka ya politiki y’igihugu no mu rugamba rwo guharanira demokarasi, yapfuye afite imyaka 80. Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubuhindi aravuga ko yapfuye ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yari i Koothattukulam, mu karere ka Ernakulam, muri Leta ya Kerala, aho […]

Leta ya Zambia yahagaritse inkunga yahaga ikipe y’igihugu kubera umusaruro nkene

fifa world cup qualifiers zambia names 27 men squad for morocco match.jpg

Leta ya Zambia yatangaje ko yahagaritse inkunga y’amafaranga yajyaga atangwa ku ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Chipolopolo), nyuma y’igihe iyi kipe imaze ititwara neza mu mikino mpuzamahanga. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Urubyiruko, Siporo n’Ubugeni hamwe n’Inama Nkuru y’Imikino muri Zambia (National Sports Council of Zambia), rivuga ko guverinoma ifite impungenge zikomeye ku musaruro w’ikipe y’igihugu, […]

Mohamed Salah yagaragaye ku rutonde rw’abatoye Perezida muri Cameroon

image 2025 10 14 053250705

Mu gihe igihugu cya Cameroon cyari mu matora ya perezida ku Cyumweru, isura y’umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Misiri, Mohamed Salah yagaragaye ku rutonde rw’abatoreye ku biro by’itora bya NgaoundĂ©rĂ© III. Nyuma yo gukora igenzura, ibitangazamakuru bitandukanye byemeje ko koko iyo foto igaragara ku rubuga rwa Elecam, urwego rushinzwe gutegura no gucunga amatora muri Cameroon. […]

Umupolisi yiyahuye akimenya ko umukunzi we yarongoye undi

vfdgds

Umupolisi w’umugore wo ku cyicaro cya polisi cya Phalombe muri Malawi, witwa Sergeant Eliza Masina, ari kuvurirwa mu bitaro bya Holy Family Mission Hospital nyuma yo kugerageza kwiyahura akoresheje uburozi. Nk’uko raporo ya polisi ya Phalombe ibivuga, ibi byabaye ku wa gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, mu mudugudu wa Sakhome, muri T/A Nkhumba, akarere […]

Yanyaye kuri Alitari ya Bazilika ya Mutagatifu Petero ubwo hasomwaga misa 

97d90dcd13b16d7f0fb56f56a87d1a46fa6bdc7912a5659ba17aafaab0085e5b

Umugabo utatangajwe amazina yafashwe n’inzego z’umutekano za Vatican nyuma yo kunyara kuri Alitari nkuru ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, ubwo hasomwaga Misa yitabiriwe n’imbaga y’abizera. Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ubwo uwo mugabo yacaga mu rihumye abashinzwe umutekano maze yegera Alitari nkuru, ahantu Papa asanzwe ayoborera imihango mikuru ya Kiliziya, ahita […]

Kenya: Uwari urinze ingoro ya Perezida yishwe atewe icumu

gsu officers

Mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, i Nairobi, habaye urupfu rutunguranye rw’umupolisi wo mu ishami rya General Service Unit (GSU) wacungaga umutekano ku ingoro ya Perezida. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko uwo mupolisi yishwe n’umugabo witwaje icumu, ubwo yari ku burinzi hafi y’irembo rya D, ahinjirira abashyitsi bajya muri […]

Bujumbura: Akabari kubatswe mu ishusho y’indege kahiye karatokombera 

1760378077961

Akabari kari gakunzwe cyane i Bujumbura ku izina rya Chez Willy The Bartender cyangwa Air Willy, katatswe n’inkogi y’umuriro ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025. Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiye utunguranye, ntihamenyekane icyawuteye. Kubera ko inyubako yari ikoze mu biti n’ibindi bikoresho bifatwa n’umuriro byoroshye, byagoranye kuzimya uwo […]

RDF yanyomoje itangazo ryavugaga ko iri gukorana na FDLR

20251007 173118

Ku wa 12 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inyandiko iriho ibirango bya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF), ivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari ku murongo w’ubwirinzi muri Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bategetswe kwerekeza ku nkambi za MONUSCO ngo bakorweho iperereza Ku bikorwa byabo. Iyo nyandiko, ifite umutwe […]

Umugore wa Akon yamusabye gatanya, atungurwa no gusanga umutungo we wanditse kuri nyina

akon and wife tomeka thiam1757772310 0 412x290 1

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Akon, uzwi cyane mu ndirimbo “Smack That” na “Locked Up”, ari mu byishimo nyuma y’uko umugore we Tomeka Thiam, bari bamaranye hafi imyaka 30 bashakanye, yamusabye gatanya maze aza gutungurwa no gusanga nta mutungo agira. Tomeka yasabye urukiko ko yahabwa miliyoni 100 z’ama-Euro (€100 million), avuga ko yagize uruhare rukomeye mu […]

FERWAFA yijeje abafana ibitangaza ntiyabikora

20251011 105630

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’uko tombola yari iteganyijwe mu mukino wahuje u Rwanda na BĂ©nin ku wa 10 Ukwakira 2025 itabashije gukorwa mu gihe cy’ikiruhuko (half-time). Mbere y’umukino, FERWAFA yari yatangaje ko hazaba tombola idasanzwe igamije gushimisha abafana no kubashimira uburyo bakomeje gushyigikira Amavubi. Mu itangazo […]

U Rwanda rwihanangirije RDC: “Ibyo muvuga ni politiki yo gushaka gushinja abandi amakosa” 

GgYFMpNXQAA6NQa

Mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ThĂ©rĂšse Kayikwamba Wagner, yakomeje kunenga Ubumwe bw’u Burayi (EU) ko butashyize igitutu gikomeye ku Rwanda ku birego byo gushyigikira umutwe wa M23, Kigali yo yasubije ivuga ko ibyo ari imikino ya politiki no gushaka gushinja abandi amakosa. Kayikwamba Wagner, mu kiganiro yahaye EUObserver […]

Burkina Faso yanze kwakira abimukira bavuye muri Amerika yahanwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Burkina Faso ingamba zo kubima viza ku baturage bayo bose, nyuma y’uko Ouagadougou yanze kwakira bamwe mu bimukira Amerika yashakaga kohereza mu gihugu cyabo. Mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie TraorĂ©, yatangaje ko uhereye ubu, Abanya-Burkina Faso bazajya […]

Myugariro w’Amavubi yasigaye akora amasuku muri sitade Amahoro

Screenshot 20251010 2152132

Nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwemo na BĂ©nin igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, hari igikorwa cyakozwe na Myugariro Phanuel Kavita cyakoze ku mitima ya benshi. Kavita, wakinaga bwa mbere mu Amavubi kuri Stade Amahoro, ntiyahise asohoka mu kibuga nk’abandi bakinnyi nyuma y’umukino. Ahubwo, yafashe umwanya wo gusukura aho abakinnyi […]