Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde yasabye abaturage kuzimya amatara
Mu Buhinde mbere y’uko saa 21:00 z’ijoro zigera, ejo tariki ya 5 Mata 2020, abaturage bazimije amatara maze bahagarara imbere y’ingo zabo, bacanye za buji, amatoroshi, telefoni n’amatadowa nk’uko bari babisabwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Narendra Modi. Uretse abaturage ba rubanda rugufi, iki gikorwa cyanitabiriwe n’abayobozi bakomeye ndetse n’ibindi byamamare byo mu Buhinde birimo […]
Burundi-Gitega:CVR yerekanye indi mibiri 2,653 y’abazize ubwicanyi bwo muri 1972
Ishyaka rishinzwe kumenya ukuri no kubabarirana,CVR,ryongeye kwereka imbaga y’abarega 4000,imibiri 2,653 y’abantu bishwe mu bwicanyi bwo mu mwaka wa 1972 hari mu gitambo cya misa yo kubasabira mu mudugudu wa Mashitsi ho mu ntara ya Gitega. Iyi mibiri 2653 y’abaguye mu bwicanyi bwo mu 1972,bari batawe mu binogo birindwi muri komine Giheta y’intara ya Gitega,ikaba […]
Burundi:Umupolisikazi yatwitse umwana wa mukeba we
Umupolisikazi Mukeshima Médiatrice ,ukorera muri komine Buganda ho mu ntara ya Kibitoki,yatwitse umwana wa mukeba we w’imyaka ibiri amusutseho amazi ashyushye. Iri bara ryabaye kuwa 3 Mata 2020, Aho uyu mupolisikazi ku mugoroba w’uwo munsi yari yatonganye na mukeba we bapfa umugabo wabo bivugwa ko ari mu ‘ntwazangabo’ muri iki gihugu. Mukeshimana ngo yinjiye mu […]
Ellen Johnson wayoboye Liberia yasabye isi guhuza imbaraga muri ibi bihe
Uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, yahamagariye isi kumwumvira igahuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, nk’uko gushyira hamwe byatumye igihugu cye n’isi muri rusange babasha gutsinda Ebola mu mwaka wa 2014. Ibi uyu mugore wabaye Perezida wa mbere w’umugore wa Liberia ndetse no muri Afurika, yabitangarije BBC mu kiganiro bagiranye […]
Taraji P.Henson yatangaje ko Filimi ‘Empire’ yabaye ngufi kubera Coronavirus
Umukinnyi w’icyamamare muri filimi,Taraji P. Henson yatangaje ko agace ka nyuma ka Filimi ‘Empire’ kaburaga iminsi 10 ngo barangize kugatunganya mbere y’uko bakagira kagufi kubera icyorezo cya Coronavirus. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Taraji yatangarije abakunzi b’iyi Filimi y’uruhererekane ko agace kayo ka nyuma kagizwe kagufi kubera ibibazo by’ubuzima byugarije isi, akaba yabikoze mu […]
Juma Lokole yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga kuri Tanasha

Juma Lokole yatangaje amagambo kuri Instagram ye asa n’ukwena Tanasha Donna, amuvugiraho ko yirukanwe agasubira iwabo muri Kenya nyuma yo gutandukana n’uwari umugabo we Diamond. Lokole akunze kugaragara nk’umuvugizi w’umuryango wa Diamond Platinum. Birasa n’aho atazagirira ibihe byiza ku mbuga nkoranyambaga ze nakomeza kwikoma Tanasha Donna uri kuvugirwa n’Abanyakenya batari bake. Nkuko ghafla ibitangaza , […]
Abakobwa b’ikimero banyeganyezaga imbuga nkoranyambaga barengeye he?

Muri iyi minsi mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi abantu bari mu ngo zabo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Ibi byagize ingaruka ku bantu benshi bigera no kubakoresha imbuga nkoranyambaga bamurika imideri cyangwa se bamamaza. Ese ba bakobwa bazwiho ubwiza benshi bita ba Slay Queens batungwaga no gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo bari […]
Umuraperi Tekashi 6ix9ine yafunguwe kubera Coronavirus
Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Daniela Hernandez, uzwi cyane nka Tekashi 6ix9ine, yafunguwe hakibura amezi 4 ngo arangize igifungo cye kubera inkundura ya Coronavirus. Ibi byabaye nyuma y’umwanzuro wafashwe n’umucamanza Paul Adam Engelmayer aho avuga ko uyu muraperi yari arwaye indwara ya Asima bikaba byamwongerera ibyago byo kwandura Coronavirus bityo yemererwa gusohoka […]
Coronavirus si urwitwazo rwo gupfobya Jenoside-CNLG
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko CNLG ishyigikiye ko kwirinda icyorezo cya coronavirus bikwiye gukorwa neza ariko nanone bidakwiye kuba impamvu iyo ariyo yose yo gufungura abahamijwe ubwicanyi bwa jenoside. Ibi yabivuze nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’abanyamategeko bunganira abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga, ryasabye Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho […]
Nyarutarama-Bannyahe: Hatangiye iperereza ku byaha bishinjwa abasirikare b’u Rwanda
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu bwatangiye ikusanyamakuru ku birego bamwe mu basirikare bashinjwa birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi, gukubita no gukomeretsa abantu mu mudugudu wa Kangondo ya 2, i Nyarutarama mu kagari ka Kangondo ya 2 hazwi nka “Bannyahe” Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku kigo cy’ishuri kiri mu mudugudu […]
Minisante iraburira abakomeje gukinisha umurongo wayo utishyurwa wa 114
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel , yasabye abantu bakomeje kukinira ku murongo wa 114 washyiriweho abifuza gutanga amakuru kuri Coronavirus ko babireka kuko uzabifatirwamo azabihanirwa. Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho uburyo butandukanye bwo gutanga amakuru ajyanye n’icyorezo cya Coronavirus cyane cyane ku muntu wumva afite ibimenyetso by’iyi ndwara birimo gukorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Ugaragaje ibimenyetso asabwa guhamagara […]
Bamwe mu mfungwa muri za kasho n’amagereza bagiye gufungurwa
Ubushinjacyaha Bukuru bwafashe umwanzuro wo kugabanya imfungwa muri za kasho no mu magereza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bugiye gukora urutonde rw’abantu bafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo muri za gereza, bitewe n’uko zimaze kugaragaramo ubucucike kandi imirimo y’inkiko yarahagaze abari muri […]