Batatu bahoze muri Polisi y’u Rwanda bakurikiranweho ubujura

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi batatu basezerewe muri Polisi y’u Rwanda, bafungiye kuri Station ya Polisi ikorera i Remera mu mujyi wa Kigali bazira kwiyitirira kuba abakozi b’ishami rya polisi yo mu muhanda bakiba abantu amafaranga bababeshya ko bazabafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Aba ni Augusto Munyemana, Theogene Rukundo na Noel Munyarugendo. Uko ari batatu bafatiwe mu mujyi wa Kigali ku wa kane w’iki cyumweru.

Munyemana na Munyarugendo bombi bahoze bakorera ishami rya polisi rishinzwe ibikoresho, mu gihe Rukundo yahoze akora ku ishami rya polisi rya Karongi.

Aba bagabo uko ari batatu batawe muri yombi nyuma yo kwiba abantu batatu agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Abo bibye babasezeranyaga kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe gito kandi batavunitse. Amakuru avuga ko aba bagabo basanganwe imyambaro ya Polisi ubwo batabwaga muri yombi.

Rukundo wenyine ni we wari wabanje kwemera ko atunze iriya myambaro mbere yo gutabwa muri yombi. Avuga ko yateganyaga kuyishyikiriza Polisi nyuma y’imyaka ibiri ayibitse iwe mu rugo.

Ati: “Nari mfite impuzankano, gusa isaha n’isaha natenyaga kuyishyikiriza Polisi, ariko ntabwo nigeze nyikoresha nkora ibyaha nk’uko babinshinja.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Jean Bosco Kabera yavuze ko aba bagabo uko ari batatu nibahamwa n’icyaha bashobora guhabwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, ndetse bakanacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Yongeyeho ati: “Uretse aba bahoze muri Polisi bafashwe, hari n’abasivili biyitirira kuba abapolisi bakiba abantu amafaranga. Ni kenshi tuburira abantu kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.”

CP Kabera yasabye abantu kwirinda gutanga ruswa kugira ngo babone impushya bazi neza ko zikorerwa, abibutsa ko bagomba kubanza gukora ikizamini kugira ngo batsindire ziriya mpushya.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Batatu bahoze muri Polisi y’u Rwanda bakurikiranweho ubujura
    Uwitwa safari JML ukorera ku muhima kuri polise nawe muzamukurikirane nigisambo ruharwa,birababaje kubona we ayarya akiri nomuri service,nkuwo koko amaze iki kandi arazwi ko arigisambo ruharwa

  2. Batatu bahoze muri Polisi y’u Rwanda bakurikiranweho ubujura
    Uwitwa safari JML ukorera ku muhima kuri polise nawe muzamukurikirane nigisambo ruharwa,birababaje kubona we ayarya akiri nomuri service,nkuwo koko amaze iki kandi arazwi ko arigisambo ruharwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *