Burundi: Imfungwa zisaga 1400 zugarijwe n’inzara muri Gereza ya Gitega

c936f8c6 fe65 465a b823 efa3bcc11d5f

Mu Mujyi wa Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’igihugu cy’u Burundi, baratabariza abafungiwe muri gereza nkuru bugarijwe n’ikibazo cy’inzara. Nk’uko amakuru atandukanye abigaragaza, kuva ku itariki ya 16 Werurwe 2026, abagororwa 1416 bahuye n’ibura ry’ibiribwa rikabije, ibyo bikaba byiyongera ku mibereho y’imfungwa isanzwe ari mibi. Nk’uko amakuru aturuka imbere avuga, kuva kuri iyo tariki, imfungwa […]

Bangui: Ingabo z’u Rwanda zahaye ubuvuzi abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo

Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Centrafrica, Batayo ya 1, kuwa Gatanu  zakoze igikorwa cyo kuvura abagororwa muri Gereza y’Abagore ya Bimbo iri mu nkengero z’Umujyi wa Bangui. Ni igikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA). Iki […]

Abanyamerika bongeye kwigabiza imihanda bamagana Trump

images 6

Imyigaragambyo yagutse yo kwamagana ubuyobozi bwa Trump yabereye mu mijyi yo muri Amerika itandukanye, bikaba bibaye ku nshuro ya gatatu habaye iyi myigaragambyo yiswe “No Kings” mbere yigeze gukurura abantu amamiliyoni. Abategura iyi myigaragambyo bavuga ko bigaragambije bamagana politiki za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, zirimo intambara yo muri Iran, iy’abinjira […]

AFC/M23 yateye utwatsi ibyo kuva mu bice bimwe yari yarafashe

7b401ab0 dde6 11ef 902e cf9b84dc1357

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ibikorwa birimo kugaragara ku mirongo inyuranye yo ku rugamba ari ibisanzwe byo “guhinduranya imitwe y’ingabo”, nyuma y’iminsi bivugwa ko abarwanyi baryo bari kuva mu birindiro byabo mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence […]

Imbamutima z’abakinnyi bashya b’Amavubi – Amafoto

IMG 20260328 WA0021

Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye itsinze irusha ikipe ya Grenada ibitego 4-0 mu mukino wagaragayemo amasura mashya mu Ikipe y’igihugu Amavubi. Imbere y’abafana barenga ibihumbi mirongo ine bari bitabiriye uyu mukino, batashye bishimye nyuma yo kubona umukino unogeye ijisho. Mu bakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda harimo abavandimwe Joy-Lance Mickels na Leroy Jacques Mickles bari […]

Ba Jenerali 2 ba UPDF batawe muri yombi ku itegeko rya Gen. Muhoozi 

20260328 131406

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe yategetse ko Maj. Gen Don William Nabasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho batabwa muri yombi, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa. Ubutumwa bwo kubata muri yombi bwohererejwe ndetse bunashyirwa mu bikorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba Umugaba Mukuru […]

Abahoze muri FDLR bagiye kwipima na Musanze FC

20260328 124337

Abarwanyi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko uwa FDLR, bateguriwe umukino wa gicuti igomba kubahuza n’ingimbi z’ikipe ya Musanze FC. Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ku Cyumweru tariki […]

Urujijo rukomeye i Wembley aho umukinnyi yahawe amakarita abiri y’umuhondo akaguma mu kibuga

20260328 112802

Mu mukino wa gicuti wahuje u Bwongereza na Uruguay warangiye banganyije 1-1, habayemo ikintu kidasanzwe cyasize abafana n’abakinnyi benshi bibaza ku rwego rw’umusifuzi. Manuel Ugarte, umukinnyi wo hagati wa Uruguay, yagaragaye nk’uwahawe amakarita abiri y’umuhondo, ariko ntibyamuviriyemo ikarita itukura nk’uko bisanzwe. Ugarte yabonye ikarita ya mbere mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma yo gukora ikosa […]

Rurageretse hagati ya Mr Eazi na Bad Bunny

220812

Hari gukomeza kuvugwa inkuru ikomeye mu muziki mpuzamahanga ihanganishije umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eazi n’icyamamare cyo muri Puerto Rico Bad Bunny, nyuma y’aho impande zombi zidahuza ku ikoreshwa ry’indirimbo bivugwa ko yakozwe nta burenganzira. Mu ntangiriro za 2023, Mr Eazi yashyize ku mugaragaro ibirego ashinja Bad Bunny n’ikipe ye gukoresha ibice by’indirimbo “Empty My […]

Abasirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ya ‘Special Force’

Abofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe basoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe. Ni amahugurwa bari bamazemo amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh. Mu ijambo rye, […]

Gen. Muhoozi yirukanye intasi nkuru yungirije muri UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yirukanye Col Abdul Rugumayo wari umukuru wungirije w’ubutasi bwa gisirikare amusimbuza Brig. Gen Oscar Munanura. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko hatazwi icyatumye Rugumayo wari muri ziriya nshingano yari yarahawe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri 2022 yirukanwa. Ni inshingano yari yarasimbuyeho Brig Gen Charles Asiimwe. Mu […]

Nduhungirehe yahishuye uko abakuru b’ibihugu bya Afurika baciye agasuzuguro ka Ndayishimiye washatse kubashyiraho igitutu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari amaze gutanga Macky Sall nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu bagenzi be abasaba kuzashyigikira kandidatire ye nyamara nta n’umwe muri bo yari yarabanje kugisha inama. Ku wa Gatanu ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze […]

AU yanze kandidatire ya Macky Sall wari watanzwe na Ndayishimiye ngo azayobore Loni

nday macky 7d14b

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wanze gushyigikira kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal wari umaze igihe atanzwe n’u Burundi ngo abe Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ni bwo u Burundi bwari bwatanze Sall kuri uriya mwanya, nyuma gato y’uko yari amaze kwakirwa i Bujumbura na […]

Mikenke: 2 biciwe mu gitero cya drone

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko abasivili bapfuye undi umwe akomereka bikomeye, nyuma y’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta zagabye mu gace ka Mikenke ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu nkengero zako. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byabaye saa tatu n’iminota 40 z’ijoro ry’ejo ku wa Kane, […]

Kim Kardashian na Ray J bagiranye amasezerano ya miliyari 7 Frw nyuma yo kuryamana 

60c0222248464c8fa2480f33d1e00e56 md

Mu mwaka wa 2023, Kim Kardashian na Ray J bagiranye amasezerano y’ibanga agamije kurangiza amakimbirane bari bafitanye. Aya masezerano yavugaga ko impande zombi zitagomba kongera kuvuga cyangwa gutangaza amakuru ajyanye na video yabo yigeze guteza impaka mu myaka yashize. Byari bigamije gukumira impaka no kurinda izina rya buri ruhande. Nk’uko amakuru abitangaza, ayo masezerano yari […]

Umuhanzi Sabi yarashwe arapfa

1774547677907sab10

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria witwa Sabi, amazina ye nyakuri akaba Sabinus Chukwuebuka Nelson Obi, yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Lagos. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2026, aho yari acumbitse muri hoteli, maze abagizi ba nabi bakinjira bakamurasaho, bigateza akavuyo gakomeye. Aya makuru yemejwe n’umuvandimwe we, uvuga ko byabaye […]

Abakinnyi 5 b’Amavubi bavanwe mu bazakina FIFA Series 

Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bavanwe mu bazakina imikino ya FIFA Series imaze umunsi umwe itangiye kubera mu Rwanda. Abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Niyo David wa NK Veres Rivne yo muri Ukraine, Nshuti Innocent wa Stade Tunisien yo muri Tunisie na Ndayishimye Karl Matteo. […]

Gen. Muhoozi yidoze ko UPDF yafata Tehran bitarenze ibyumweru 2

150a8b67 0b74 4c7a a783 8f2e8f382997

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo ayoboye byazitwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo zibe zamaze kwigarurira Umurwa Mukuru wa Iran, Tehran. Uyu Jenerali mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Gufata Tehran ntibishobora kudufata igihe kirenze ibyumweru bibiri. Brigade imwe ya UPDF irahagije kuri iyi misiyo.” […]

Umugore wa Tshisekedi yasabye ko umuganga wahohoteye umugore wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero

1774611477738.20260327 133723

Umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi, yasabye ko umuganga wagaragaye ahohotera umubyeyi wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo muganga akubita inshyi nyinshi uwo mubyeyi wari wambaye ubusa; nyuma yo kubyarira mu bitaro bikuru bya Kinkole biherereye mu mujyi wa Kinshasa. […]

Uwahoze ari umuraperi yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe wa Nepal

Balen Shah Swearing in Ceremony Live.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, Balendra Shah umuraperi wahindutse umunyapolitiki, yarahiriye kwinjira muri bimwe mu biro biruta ibindi muri iki gihugu nyuma y’ukwezi kumwe habaye amatora rusange. Shah, ufite imyaka 35, ubu ni we muntu ukiri muto ubaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu cyo mu misozi ya Himalaya mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, kandi ni […]

Loni: U Rwanda rusanga kurandura FDLR ari ingenzi mu kurangiza intambara muri RDC

Gy9lDLXXIAIGjkh

U Rwanda rwabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ko kurandura umutwe wa FDLR  ugamije gutera u Rwanda ari ngombwa kugira ngo amakimbirane arangire mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ambasaderi Martin Ngoga yerekanaga aho u Rwanda ruhagaze, kuri uyu wa Kane ushize mu kiganiro yatanze ku butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RD Congo, […]

RDC: Abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kuva mu bice bari barafashe

7b401ab0 dde6 11ef 902e cf9b84dc1357

Urujya n’uruza rw’abarwanyi ba AFC / M23 rwagaragaye kuri uyu wa Kane, itariki 26 Werurwe, mu duce twinshi two muri Teritwari ya Walikale iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane i Minjenje na Mpety muri Gurupoma ya Kisimba, no muri Kanune muri Gurupoma ya Ikobo. Nk’uko amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza ngo urugendo rwa […]

RDF yasobanuriye ba Defence Attachés uko umutekano wifashe mu karere

HEWLOpnXEAEwnkg

Minisiteri y’Ingabo hamwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence Attachés), mu kiganiro ku mutekano cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo i Kimihurura. Abitabiriye bagejejweho ikiganiro ku bijyanye n’umutekano w’u Rwanda n’ uwo mu karere, ndetse n’uruhare rw’ Ingabo z’ u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye no mu […]

Afurika y’Epfo yakumiriwe mu nama ya G7 yari yatumiwemo

AP25325562360893

Perezidansi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira inama ya G7 izabera mu Bufaransa muri Kamena bwateshejwe agaciro bitewe n’igitutu cyakomeje gushyirwaho na Amerika. U Bufaransa bwatangarije Afurika y’Epfo ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ko umwe mu banyamuryango bakomeye ba G7 atazitabira inama kuko hari ibimenyetso […]

Ngoma: Urukiko rwaburanishije ushinjwa kwica umugore n’umwana we

csm Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa NGOMA a712e48a40

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ruri mu Kagali ka Bujyuyu, Umurenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana muri iki cyumweru rwaburanishirije mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 50 y’amavuko ukurikiranweho kwica umugore we ndetse n’umukobwa w’uwo mugore w’imyaka 3 yatahanye muri urwo rugo.  Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya12 Gashyantare 2026, ubwo uregwa yicaga aba […]

Massad Boulos wa Amerika yongeye kwikoma u Rwanda 

1402449.jpeg

Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, yikomye u Rwanda arushinja kongera ubukana bw’intambara mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Massad Boulos yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye, mu nama yako yigaga ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba […]

Israel irigamba kwica umuyobozi w’ingabo zo mu mazi za Iran

119344

Kuri uyu wa Kane, Israel yavuze ko yishe Commodore Alireza Tangsiri, umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps Navy (IRGCN). Minisitiri w’Ingabo muri Israel, Israel Katz, yatangaje ko Tangsiri yiciwe mu “gikorwa cyabaye ijoro ryakeye cyanahitanye n’abandi bayobozi bakuru mu gisirikare cyo mu mazi nk’uko tubikesha Euronews. Katz yagize ati: “Uyu […]

Impamvu indwara z’umutima, Diyabete na Kanseri zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cy’indwara zitandura ziri kugenda zisimbura izandura, ndetse mu myaka mike ishize zikaba zaragiye ziyongera. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ni ikiganiro cyibanze ku bikorwa bya Guverinoma birebana n’umuturage ku isonga, by’umwihariko […]

Kalagwe: RDF na TPDF byumvikanye ku ngamba zigamije kongera ubufatanye

HEU LrbaAAAEFyt

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) kuri uyu munsi basoje inama ya 15 y’abayobozi b’ ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi Tanzania n’ u Rwanda. Ni inama yamaze iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Karagwe, bigamije gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama yahuje […]

Uganda yiteguye kwinjira mu ntambara ya Iran mu gihe Israel yabisaba

66423908 511a 4d5a ad32 b9efcb0ca509

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igihugu cye kizafasha Israel niramuka yugarijwe n’irimbuka, mu gihe intambara na Iran ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati. “Turashaka ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati irangira nonaha. Isi irarambiwe. Ariko ibiganiro byose byo gusenya cyangwa gutsinda Israel bizatuzana mu ntambara. Ku ruhande rwa Israel!”, ibi […]

Umuraperi Desiigner yatawe muri yombi

Desiigner 091523 84b224405c034175af00e65c447648cc

Umuraperi w’Umunyamerika Desiigner, uzwi cyane mu ndirimbo Panda, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ihohotera ryo mu rugo ku rwego rwa gatatu, nyuma y’ikibazo cyabaye hagati ye n’umugore babyaranye. Nk’uko amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano muri Leta ya South Carolina abivuga, Sidney Royel Selby III wamenyekanye nka Desiigner yatawe muri yombi ku wa 23 Werurwe 2026, nyuma […]

Ukuntu CAF yivanze mu byemezo by’ubujurire bikarangira ihaye Morocco Afcon2025

1774510818396

Iperereza ryakozwe n’umunyamakuru Romain Molina ku bufatanye na Sport News Africa ryashyize ku karubanda amakuru akomeye ashinja Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Confederation of African Football (CAF) kuba yaragize uruhare mu guhindura imyanzuro y’urwego rw’ubujurire, bikaba byarafashije gutuma Maroc ihabwa igikombe cya CAN 2025 mu buryo butavugwaho rumwe. Dore ibibazo bikomeye byagaragaye mu iperereza Gusezera […]

MINIJUST yasabye abahesha b’inkiko kurangwa n’ubunyamwuga

IMG 20260326 WA0006

Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kujya barangwa n’ubunyamwuga mu kazi bakora. Yabibasabye mu nteko rusange yabo yabereye mu mujyi wa Kigali. Mu biganiro byahuje impande zombi ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi, abahesha b’inkiko basabwe kunoza imikorere bakubaka ubunyamwuga. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera Théophile, yagaragaje ko […]

Juba: Brig. Gen. Shishir Bharadwaj yasuye Ingabo za RDF

HESHhs1XsAAw31z

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umugaba w’’ Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’ amahoro muri Sudani y’ Epfo, ushinzwe igice cy’ amajyepfo, Brigadier General Shishir Bharadwaj, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (RWANBATT-3) muri icyo gihugu. Uruzinduko rwabereye mu Kigo cya Durupi giherereye i Juba.   Brigadier General Bharadwaj yakiriwe […]

Maurtius: Minisitiri Nkulikiyinka akomeje ingendo zigamije gushakira amajwi Mushikiwabo

Mu ruzinduko rwe mu Birwa bya Maurice (Maurtius), Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Navinchandra Ramgoolam. Ibiganiro hagati yabo byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ushaka manda nshya mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Haganiriwe kandi ku bushake busangiwe bwo gukurikirana no kwagura imishinga y’inyungu rusange mu […]

MINUSCA irahakana amakuru avuga ko yenda kuva muri Centrafrica

imageresize 1

Ese MINUSCA irimo gupakira imizigo yayo muri Repubulika ya Centrafrica, cyangwa ni gahunda yo kongera gushyira ku murongo ibikorwa byayo mu gihugu? Iki kibazo kimaze ibyumweru giteza impaka n’impungenge mu baturage bo muri Centrafrica. Inkuru dukesha RFI ivuga ko hirya no hino mu gihugu, ibirindiro byinshi by’Ubutumwa bwa Loni bigenda bifunga imiryango buhoro buhoro, rimwe […]

Umujyi wa Kigali wisobanuye ku bishyimbo byaranduwe

20260326 001914

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko ibishyimbo abaturage bari barahinze byaranduwe, kubera ko ba nyirabyo bari barabihinze ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo. Byari nyuma y’impuruza yatanzwe n’uwitwa Bagiruwubusa Eric wifashishije urubuga rwa X mu kubaza ubuyobozi bwa Kigali impamvu bwafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo byari hafi kwera, nyamara hari abaturage bashonje. Ati: “Ibi birasa n’ibyo […]

Nyuma ya AFC/M23, UPDF na yo yaba igiye kuvana ingabo zayo muri Lubero 

WhatsApp Image 2025 01 09 at

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuvana ingabo zacyo muri Teritwari ya Lubero mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igihe kirekire zaroherejweyo. Gen. Muhoozi yemeje ayo makuru biciye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Dutangaje ko twiteguye kuva mu birindiro byacu […]

U Rwanda mu bihugu byatoye ko ubucakara ari ‘icyaha ndengakamere kiruta ibindi’ cyibasiye inyoko muntu

arab slaver scaled 1

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe yatoye umwanzuro wemeza ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika mu bucuruzi bw’abacakara bwambukaga inyanja ya Atlantique ari “icyaha gikomeye kurusha ibindi byibasiye inyokomuntu”. Ni nyuma y’icyifuzo cyari cyatanzwe na Ghana isaba ko ririya zina rihabwa ubucakara, ikindi ibihugu bigize Loni bigatekereza gusaba imbabazi ku byabaye no […]

Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yahawe inshingano nshya

Gj0f3maWoAAokhA

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wahaye Amb. Albert Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi inshingano zo kuba intumwa yawo idasanzwe izafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga ku bijyanye n’amakimbirane ari hagati ya Gabon na Guinée-Equatoriale. AU mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yavuze ko Shingiro azafasha […]

Biruta yashyikirije Perezida Saasou Nguesso ubutumwa bwa Perezida Kagame 

20260325 231209

Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo-Brazzaville, ku wa Gatatu yakiriye Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta wamushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Ni ubutumwa bwifuriza Perezida wa Congo ishya n’ihirwe, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu. Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yasabye Sassou Nguesso kuzashyigikira  […]

Kenya: CG Namuhoranye yafunguye inama y’ingenzi ku igenzurwa ry’intwaro

HERK NJaIAE6vwB

Mu ruzinduko rw’akazi akomeje kugirira muri Kenya, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, akaba n’umuyobozi mukuru wa komite y’ubujyanama mu bya tekinike (TAC) y’ikigo cy’akarere gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’intwaro nto (RECSA), yafunguye ku mugaragaro ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Nairobi agamije gukumira, kugenzura no kugabanya […]

Umuhanzi Gims ukomoka muri RDC yatawe muri yombi i Paris

imageresize

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gims, yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle Airport mu Bufaransa. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa agaragaza ko uyu muhanzi, usanzwe atuye muri Maroc aho anafite ibikorwa by’ishoramari, yafatiwe muri gasutamo ku wa 25 Werurwe 2026. Ifatwa rye rifitanye isano n’iperereza […]

Senegal yajuririye umwanzuro wo kubambura igikombe cya AFCON 2025

markup 475218

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Senegal (FSF) ryamaze kujuririra icyemezo cyafashwe na CAF cyo gutangaza Morocco nk’iyegukanye AFCON 2025. Urukiko Nkemurampaka rw’Imikino, Court of Arbitration for Sport (CAS), rwemeje ko rwakiriye ubu bujurire ku wa 25 Werurwe 2026. Mu nyandiko y’ubujurire, Senegal isaba ko icyemezo cya CAF giteshwa agaciro burundu, ndetse igatangazwa nk’iyatsinze nyakuri irushanwa rya […]

Inkumi y’uburanga yashyingiranwe n’uruzi

20260325 134020

Mu Bwongereza, umugore witwa Meg Avon w’imyaka 29, ari kwizihiza imyaka itatu amaze “ashyingiranywe” n’uruzi rwa River Avon, mu gikorwa cyatangaje benshi ariko gifite intego ikomeye yo kurengera ibidukikije. Uyu mugore wavukiye i Bristol, usanzwe ari umushakashatsi, umwanditsi ndetse n’umurwanashyaka mu bijyanye no kurengera ibidukikije, yasezeranye n’uru ruzi ku wa 17 Kamena 2023, mu muhango […]

Impamvu AFC/M23 yatangiye kuvana ingabo muri Lubero

000 33628LU

Umutwe wa AFC/M23 kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe, watangiye kuvana ingabo zawo mu bice bitandukanye wagenzuraga byo muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo za AFC/M23 ziva mu bice bitandukanye, zikoreye n’ibikoresho byazo. Uduce byamenyekanye ko uriya mutwe wamaze kuvanamo ingabo turimo […]

Kenya: Havumbuwe imva rusange irimo imirambo yiganjemo abana

0aea210d 1e84 4243 abe9 be3624eeda03.jpg

Mu Mujyi wa Kericho mu burengerazuba bwa Kenya, havumbuwe imva rusange irimo imirambo igera muri 32 yiganjemo abana, hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane uko bishwe. Iyi mirambo yatabaruwe nyuma y’uko polisi ibonye icyemezo cy’urukiko cyo kutabururwa kw’imirambo 14 byavugwaga mbere ko ari yo ishyinguwe aho hantu nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga. Umuganga wa leta ushinzwe gusuzuma […]

Perezida Kagame yijeje Abayisilamu ko azabishyura vuba umwenda amaze imyaka 15 ababereyemo 

20260325 135118

Perezida Paul Kagame yijeje abayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda ko mu gihe cya vuba azabishyura umwenda amaze imyaka ibarirwa muri 15 ababereyemo. Muri 2011 ni bwo Umukuru w’Igihugu yijeje Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ko Leta igomba kubatera inkunga, ndetse ikanabaguranira ubutaka bafite ibaha ubundi bifuje kuzubakaho inyubako zigomba kuzakorerwamo ibikorwa bitandukanye. Umukuru w’Igihugu kuri […]

RDC: AFC/M23 iravugwaho kuva mu bice byinshi muri Lubero

Capture

Hakomeje kwibazwa byinshi nyuma y’uko inyeshyamba za AFC/M23 zivuye i Kipese muri Teritwari ya Lubero mu ijoro ryo ku wa Mbere, ndetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 24 Werurwe 2026, biravugwa ko izi nyeshyamba zanavuye mu duce twa Lunyasenge, Bukununu, Musiya, na Katondi, two muri Lubero n’ubundi. Usibye kuva muri ibyo […]

Iran yakajije umurego mu bitero mu gihe Trump avuga ko bari mu biganiro

AFP 20260304 99XH8NQ v4 HighRes TopshotLebanonIsraelUsIranWar 1024x683 1

Iran yakomeje gusuka imvura ya za misile mu baturanyi bo Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko Washington na Tehran “bari mu mishyikirano muri iki gihe”. Kuri uyu wa Gatatu, Iran yibasiye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati mu bitero bishya bya misile, nyuma y’amasaha […]

Kigali: Abagore bageze mu za bukuru bashimiwe uruhare rwabo mu muryango nyarwanda

2H6A6121

Mu munsi mukuru wateguwe na Fondasiyo GWIZ’INEZA ku bufatanye na NSINDAGIZA abagore bageze mu zabukuru bashimiwe uruhare bagize mu kubaka umuryango nyarwanda , ndetse bashishikarizwa gukomeza kugira uruhare mu iterambere, no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibisekuru. Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagore wabaye tariki ya 23 Werurwe2026, hashingiwe ku nsanganyamatsiko “Umugore ni uw’Agaciro – Umugore ufite […]

Abayobozi b’Ingabo za RDF na TPDF zikorera ku mipaka bateraniye muri Tanzania

HENXFr4aIAE6qZH

Abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) bahuriye mu Karere ka Karagwe mu Nama ya 15 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka, igamije gukemura ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Werurwe 2026, ihuje Diviziyo ya […]

Umugabo yishe umugore we wamusabye gukoropa inzu

51380 1774422617

Mu mujyi wa Louisville, muri Leta ya Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo akekwaho kurasa umugore we akamwica nyuma y’intonganya zo mu rugo. Ibi byabaye ku wa 14 Werurwe 2026 ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 16 z’umugoroba (4:16 PM), nk’uko byatangajwe n’inzego za polisi ya Louisville. Polisi yahise […]

Washington: Umurinzi w’umunyacyubahiro w’u Rwanda yasagarariwe n’abanye-Congo

1774423739433.abasirikare bo muri rg baba bafite ibikoresho bibafasha gusohoza inshingano zabo 94b7c

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje, ko hari ushinzwe umutekano ushinzwe kurinda umwe mu banyacyubahiro b’u Rwanda uri muri Amerika wasagarariwe n’abashinzwe gucunga umutekano w’umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhurira muri imwe muri Hoteli z’i Washington. Iyi Ambasade yemeje ayo makuru mu […]

RDC yashinje u Rwanda kugerageza gucengera muri hoteli umugore wa Tshisekedi acumbitsemo muri Amerika

EwD6MmcXMAUkFe8

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari abantu bagerageje “gucengera muri hoteli” umugore wa perezida w’icyo gihugu acumbitsemo mu ruzinduko arimo i Washington, ishyira mu majwi u Rwanda. Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaraye abwiye abanyamakuru ko bamenye amakuru y’abo bantu bataramenyekana, ndetse ko leta ya DRC irimo gukorana bya […]

Umuyobozi w’Igipolisi cy’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya

HEMPBf7WIAAY R

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya, yasuye mugenzi we wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, mu biro bye biherereye i Nairobi. Bagiranye ibiganiro byibanze ku byerekeye umutekano no gukomeza ubufatanye busanzweho hagati ya Polisi zombi. CG Namuhoranye n’itsinda ayoboye banasuye ibigo by’amahugurwa ya Polisi muri […]

RP Tumba College yemeje urupfu rw’umunyeshuri wayo wasanzwe yapfanye n’umukobwa

1774378870166.Screenshot 20260324

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro, ishami rya Tumba ryo mu Karere ka Rulindo, ryatangaje ko hari umunyeshuri w’umuhungu waryigagamo wasanganwe n’umukobwa bombi bapfuye. RP Tumba College ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Tubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wacu, IRAKOZE Angelo. Umuryango mugari wa RP Tumba College wifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.” Iri […]

Inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zigiye gutakaza agaciro

IMG 20260324 WA0028

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko hari inoti z’amafaranga y’u Rwanda ziganjemo izakozwe mu mwaka wa 2004 zizaba zatakaje agaciro tariki 1 Werurwe 2027. Itangazo BNR yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, rivuga ko izo noti zirimo iya 500Frw yakozwe mu 2004 ndetse n’iyakozwe mu 2013. Hari kandi inoti ya 1000Frw […]