Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no kubona ingagi yamwitiriwe y’ibarutse imfura.
Ubutumwa bw’ikigo gishinzwe kubungabunga ubuzima bw’ingagi, Dian Fossey Gorilla Fund bugaragaza ko ingagi yibarutse ari iyitwa Igitangaza ibarurwa mu muryango ukiri muto w’Urugwiro.
Uyu muryango witwa Urugwiro wari umaze igihe kitagera ku mezi abiri ubonye umwana wa mbere wabyawe n’ingagi yitwa Mudakama muri Gicurasi uyu mwaka. Kuri ubu wamaze kubona indi ngagi nshya yibarutswe n’Igitangaza.
Mu butumwa busuziza ubw’ikigo Dian Fossey Gorilla Fund ku rubuga rwa Twitter, Bruce Melodie yagaragaje ibyishimo atewe n’umwana w’igitangaza wavutse ndetse anibutsa abafana be ko bagomba nabo kwishimira uwo mwana w’ingagi yamwitiriwe. Yagize ati: “Iyi ni indi nkuru nziza ku bitangaza(Abakunzi b’umuhanzi Bruce Melody)”
Ubusanzwe Bruce Melodie yiyita Igitangaza, ari naho yahereye yita abakunzi be Ibitangaza. Ni umwe mu bahanzi batwaye ibihembo nka Salax Awards, Primus Guma Guma Super Star.



2 Responses
Bruce Melodie mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko ingagi yamwitiriwe yibarutse imfura
Muzatubarize RDB ibisabwa ku munyarwanda ushaka gusura ingagi mubidushyrire hano kuri Bwiza .com
Bruce Melodie mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko ingagi yamwitiriwe yibarutse imfura
Muzatubarize RDB ibisabwa ku munyarwanda ushaka gusura ingagi mubidushyrire hano kuri Bwiza .com