Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, isoko rya Kamenge riherereye muri Komini Ntahangwa mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura, ryafashwe n’inkongi ikomeye y’umuriro.
Amakuru avuga ko iyo nkongi yatangiriye mu byumba bibikwamo amavuta y’amamesa, gusa hakaba hataramenyekana ikiyihishe inyuma.
Byasabye amasaha arenga atatu kugira ngo Polisi y’u Burundi ishinzwe kuzimya inkongi ibashe kuzimya uwo muriro.
Kari akazi katoroshye kuri polisi y’u Burundi kugira ngo uwo muriro uzime, bijyanye n’uburyo isoko ryubatswe.
Akavuyo ku rundi ruhande na ko kari kenshi, bijyanye n’uko abacuruzi bageragezaga kwinjira ngo barokore ibicuruzwa byabo, abajura na bo bagerageza gusahura, ibyabaye ngombwa ko Polisi irasa mu kirere ngo itatanye abo bantu.
Magingo aya ntiharamenyekana agaciro k’ibyangijwe n’iriya nkongi, gusa ikinyamakuru Iwacu kivuga ko abenshi mu bacuruzi bari mu gahinda.









2 Responses
Bujumbura: Inkongi ikomeye yibasiye isoko rya Kamenge (Amafoto)
Abarundi turabihangamishije buriya wasanga amaso bayerekeje mu rwa gasabo baziko tujyo kuzimya none dore tubimenye nonaha
Bujumbura: Inkongi ikomeye yibasiye isoko rya Kamenge (Amafoto)
Abarundi turabihangamishije buriya wasanga amaso bayerekeje mu rwa gasabo baziko tujyo kuzimya none dore tubimenye nonaha