Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa anarusangira n’abaturage, ubwo yifatanyaga na bo mu birori byo kwizihiza umunsi w’amakomine.
Ni umunsi wizihizwa ku itariki ya 01 Kanama buri mwaka, aho abategetsi b’u Burundi bahura n’abaturage bagasabana, bagasangira ibyo kurya n’ibyo kunywa bya gakondo.
Ubwo uyu munsi wizihizwaga ku munsi w’ejo, ibiribwa birimo ibijumba, ibishyimbo, igitoki, avoka n’imyembe; biri mu byari bigize ifunguro ry’umunsi, mu gihe urwagwa rwari ikinyobwa gikuru muri uriya munsi udasanzwe.
Perezida Ndayishimiye yifatanyije n’abaturage bo muri Komini Giheta iherereye mu ntara ya Gitega mu kwizihiza uriya munsi mukuru, aho mbere y’uko ibirori byawo bitangira yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa, na ho umugore we, Angeline Ndayubaha, yari yikoreye igiseke.
Mu gihe cy’ibirori nyirizina Perezida Ndayishimiye yagaragaye yicaye hasi anambaye ingofero y’umukara, asabana n’abaturage basangira urwagwa.
Ni imyitwarire yazamuye amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gutangazwa cyane n’ukwicisha bugufi Perezida mushya w’u Burundi akomeje kugaragaza, mu mezi atarenze abibiri amaze arahiriye igihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yashimiye abayobozi bashya baheruka gutorerwa kuyobora za Komini zigize u Burundi, abasaba kuba abayobozi beza bazayobora Komini zabo ku iterambere.
Ndayishimiye kandi yashimiye abaturage b’igihugu cye bamugiriye icyizere bakamutora ku bwiganze busesuye, yiyemeza kubabera umugaba mu rugamba rwo kurwanya ubukene.
Si ubwa mbere Perezida Ndayishimiye agaragaye yifatanyije n’abaturage b’igihugu cye mu bikorwa bitandukanye, kuko nko mu minsi yashize yagaragaye ari gutunda amatafari, ubundi agaragara yifatanyije n’abaturage be mu bikorwa by’ubuhinzi.

14 Responses
Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye asangira n’abaturage Urwagwa
Yoooh birashimishije pe! Uku kwicisha bugufi byakorwaga n’umwami wa Israel witwaga David! Uyu mugabo nakomeza atya azageza igihugu cye kure hashoboka.

Le leader qu’il faut ????????????????

Ibi ni sawa . Mugabo, Ntabwo njye nabifata nk’agashya kuko na Petero Nkurunziza yarabikoraga Kandi neza.
Iyo rero General Ndayishimiye aba ashaka gukora agashya, yari kwigaragaza nibura yasuye Gabon cg u Rwanda .
Akeneye kuzamura Politiki mpuzamahanga kurusha ko yakomeza gutsimbarara ku bibera imbere mu gihugu cyane ko atarusha gusabaana uwo yasimbuye bityo kwirorwa mu muderi we Ntabwo ari sawa rwose .
Ni ugukopera

Aba, COVID 19 ntacyo ibabwiye,

Hano, COVID-19 ntacyo ivuze.

Nta gitangaza kuko mu giheta ni iwabo n’ubundi yaravoma n’umubindi,urwarwa rwaramureze, sinzi ko yobikora my zindi ntara

Ko batubahije ambwiraza ya oms yo kurwanya covid19
No social distance
Mask are not .